00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Bushinwa, iwabo w’Aba-Monk bihebeye gusenga na Kung fu (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 November 2024 saa 07:38
Yasuwe :

U Bushinwa ni igihugu cyihariye mu myemerere ijyanye n’amadini, buri wese asenga uko ashaka, igihe ashakira. Nta witwa umupagani nta n’uwitwa umwemera kurusha abandi. Ubonye icyo asenga, arakiyoboka, kikamunyura, imigisha ikisuka. Nta munsi utari uw’akazi no ku Cyumweru mu gihe twe nta duka riba rifunguye, ho Saa Tatu buri wese aba ajya mu kazi nk’ibisanzwe.

Mu myemerere y’Abashinwa n’imyizerere yabo nyobokamana, benshi babanje kuganzwa n’indi mvamahanga nk’uko bimeze n’ahandi, ni uko Buddha wo mu Buhinde, nabo baramuyoboka.

Hamwe mu hari ubwami bukomeye n’ubu hasurwa cyane ni mu Ntara ya Zhejiang, aho imyizerere ijyanye na Buddha yatangiriye muri 495. Ni ho hari urusengero ruzwi cyane mu mateka nk’urw’Aba-Shaolin. Bahahora umunsi ku wundi, basenga, bakora imigenzo yabo, nyuma bakanyuzamo bakanakina Karate.

Muri 464 ni bwo Umu-Monk w’Umuhinde yageze mu Bushinwa, atangira kwigisha amatwara n’amahame ajyanye na Buddha ku itegeko ry’uwari Igikomangoma cy’u Bushinwa icyo gihe, Wei. Bada uhimbwa Bodhidharma bivugwa ko ari na we watangije umukino njyarugamba wa Kung Fu nk’uburyo bufasha umuntu gutekereza.

Abarebye filimi mu buto, mwibuka iyitwa Shaolin Temple iri mu zatumye Jet Li aba ikirangirire. Aho hantu ni ho yafatiwe amashusho. Iyo uhageze, babanza kukubaza niba Jet Li warigeze umwumvaho, nawe uti Yego rwose umwe Kanyamigeri. Bati rero, tuza wageze iwe.

Ni urusengero ruri mu misozi hagati, kurugeraho ubanza kwambuka umugezi, ahantu hakikijwe n’ibiti bitoshye. Abantu aba ari urujya n’uruza, abakomeye n’aboroheje.

Umunsi twahasuraga, twahahuriye n’Umuyobozi uhagarariye Ishyaka CPC mu Bushinwa muri iyo ntara kuko aba ari we ukomeye mu gace arimo. Ni mu gihe ba mukerarugendo baturutse impande z’Isi nabo banyuranagamo.

Inyubako zaho ni iza kera zijyanye n’umuco w’Abashinwa, zubakishije amategura, ariko zivugururwa buri gihe kuko ako gace kahindutse nyaburanga na nyabagendwa.

Ziba zifite ka gasongero mwabonye kuva kera mu myubakire y’Abashinwa cyangwa se Abayapani batajya imbizi. Amateka avuga ko Abayapani bakolonije Abashinwa imyaka myinshi, ndetse n’Ikibuga cy’Indege cya Shanghai, ni wo mushinga wa nyuma bubatse mu gihugu.

Kuri urwo rusengero, kugira ngo bikorohere ni uko uhasura ufite umusemuzi, bitari ibyo ugomba kuba uzi Igishinwa gihagije, ku buryo amateka ubasha kuyumva. Ucyinjira uhingukira mu gice kirimo abarinzi b’urwo rusengero, ni ibibumbano by’abagabo b’intarumikwa, bafite intwaro.

Bivugwa ko abo bantu ari abarinzi b’ingoro, imyuka yabo iyikingira hamwe n’abayinjiyemo. Ugeze imbere aho wakwita nko mu mbuga, uhasanga ahantu haba haka umuriro, ahandi hari za bougie zaka.

Abantu iyo bahageze, bafata uduti bakaducana, bakajya imbere ya wa muriro, bakavuga ibyifuzo byabo barangiza bakadusiga aho tugashya tugakongoka, ubwo Imana ikaba irabyumvise ikabiha umugisha.

Urenze aho, nibwo ugera mu nyubako irimo Budha. Twavuga ko hari Budha mukuru, n’abandi twakwita ibyegera, bafite inshingano runaka bitewe n’icyo umuntu ari gusengera.

Hari Budha ufasha abahanzi, abanyamakuru, abahinzi, abashaka ubutunzi, buri wese ajya imbere y’icyo ashaka, nyuma agasoreza ku mukuru wa bose, akamuramya agataha.

Abantu benshi ku mwero w’ibihingwa, bazana ishimwe ryabo cyangwa se abashaka imbuto nabo bakabigenza batyo. Ubwo twageraga aho, hari umuceri, bivuze ko benshi bari barawuzanye mu gushima Imana yabo.

Aba Monk ni bo barinda urwo rusengero umunsi ku wundi, barahahora, bakora imihango yabo y’amasengesho. Abantu bashaka kumenya byinshi kuri bo, baba bashobora kwishyura amafaranga runaka, bakemererwa gusangira na bo ifunguro kumeza.

Iyi ngoro iri ahantu mu mashyamba atoshye mu misozi
Mu marembo y'iyi ngoro, hari abarinzi bayo bateye gutya
Abantu aba ari benshi, muri ibi bihe kubera imvura bisaba kwitwaza umutaka
Aha hahora bougie zihora zaka umunsi ku wundi, niho abantu bacanira umuriro bagiye gushengerera
Mu Majyepfo ya Aziya ni ho iyi myemerere yiganje cyane kurusha mu bindi bice by'Isi
Imyemerere ya Buddha yatangiye gukwira ku Isi mu kinyejana cya gatanu
Imyemerere ya Buddha, Abashinwa bayikomora mu Buhinde
Ku mwero w'umuceri, abahinzi bajyana amashimwe kuri iyi ngoro
Imyubakire yo hambere y'Abashinwa, yari igizwe n'inzu ziteye muri ubu buryo
Aba-Monk ni bo bagenzura uru rugo, bahahora amanywa n'ijoro
Ni ahantu habumbatiye umuco n'amateka y'imibereho y'Abashinwa
Imbere ahari Budha, ishusho ye igaragiwe n'indi nto n'ibindi bintu birimo imbuto n'ibisa nazo
Abantu aba ari urujya n'uruza bagiye gushengerera Imana yabo
Ugiye gusenga, yitwaza utu duti turi kwaka agatanga icyifuzo cy'ibyo asaba Imana hanyuma akadutwika

Amafoto: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .