Uyu musangiro wari wateguwe na Visi Perezida w’Umuryango Susan Thompson Buffett Foundation ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga, Prof. Senait Fisseha. Witabiriwe n’abandi barimo abafatanyabikorwa mu by’ubuzima bo mu karere na Afurika.
Nyuma y’uyu musangiro, abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangazwa n’ubwiza bw’aho uyu musangiro wabereye, bibaza aho ari ho.
Uyu musangiro wabereye kuri hoteli yitwa The Pinnacle Kigali, iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, ahazwi nko ku i Rebero. Yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025.
Mu myaka itanu ishize, ubwo Isi n’abayituye bari bugarijwe na Covid 19, hashibutse igitekerezo cyo kubaka inzu nini yahuriza hamwe umuryango mugari.
Igitekerezo cyaje kwaguka, ibyari ukubakira umuryango bihinduka kubakira wowe nanjye n’undi wese ukeneye kuruhuka. Izari inzozi zaje kuba impamo, imiryango iraguka ikingurirwa buri umwe, inyubako yagombaga kuba iy’umuryango ihinduka hoteli, kuri ubu iri kwakira abakomeye.
The Pinnacle Kigali ni inyubako ifite ubwiza bugaragarira buri wese. Yubatse ku musozi aho uba witaruye ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ku butaka bwa hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8,500.
Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa rya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru yaryo hari ibindi byumba bitanu.
Buri cyumba kiba gifite igitanda kinini ‘King-sized’ ariko gishobora no guhindurwa, hagashyirwamo bibiri bitandukanye ‘Twin-sized’.
Ukeneye gutembera Isi utavuye aho uri? Muri The Pinnacle Kigali haboneka indyo z’ubwoko butandukanye kuva ku izwi nka Teppanyaki yo mu Buyapani, indyo ziboneka mu bihugu bikikije Inyanja ya Méditerranée, indyo gakondo za Afurika na Aziya, pizza zikorerwa mu ifuru y’ibumba n’indyo z’i Burayi.
Ibijyanye n’ibyo kunywa haboneka vino zikunzwe cyane zengerwa muri Afurika y’Epfo, iz’i Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, izo mu bihugu byo muri Océanie n’ahandi.
Muri The Pinnacle Kigali ushobora gufatira amafunguro n’icyo kunywa mo imbere ndetse no hanze nko ku mpande za piscine cyangwa ku gasongero kayo aho uba witegeye ubwiza butatse Kicukiro na Kigali muri rusange.
The Pinnacle Kigali ifite kandi umwanya wahariwe kwakira inama no gukoreramo akazi gasanzwe. Uyu mwanya ugizwe n’icyumba kinini cyitwa Umurage gishobora kwakira abantu 16 icyarimwe, n’ibindi bibiri bya Inyenyeri na Amahoro byakira abantu umunani buri kimwe.
Ibirori n’imyidagaduro byahawe umwihariko...
The Pinnacle Kigali ifite umwanya uhagije wahariwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino. Aha wavuga nk’umukino wa billiard, uwa bowling, uwa foosball n’iyindi. Uyu mwanya w’imikino witwa Izuba.
Hari kandi umwanya wahariwe ibikorwa by’imyidagaduro, nk’akabari gashobora kwifashishwa mu birori bitandukanye wakira abantu 100 na théâtre yitwa Inseko ireberwamo filimi yubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzwe.
Hari kandi ibyumba by’uruganiriro byitwa Akili na Rebero, ushobora guhuriramo n’inshuti cyangwa umuryango mugasoma ibitabo, imikino itandukanye nk’amakarita n’ibindi.
Hari kandi n’undi mwanya wahariwe ibirori uri hejuru y’inyubako, akaba ari na ho amwe mu mafoto y’abari bitabiriye wa musangiro w’abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika yafatiwe.
Ntiwavuga ibyiza bitatse The Pinnacle Kigali, ngo wibagirwe umwanya wahariwe ibikorwa byo kwita ku mubiri nka sauna na massage, icyumba cyahariwe kwita ku bwiza ‘Salon Haven’.
Hari kandi Gym ikorerwamo imyitozo ngororamubiri. Hari kandi imikino ikinirwa hanze nko koga, basketball ndetse na paddle tennis.
Kurengera ibindukikije muri iyi hoteli babigize intego, aho nk’imodoka zikoreshwa mu gutwara abantu ari iz’amashanyarazi ndetse hakanakoreshwa uburyo bugezweho bwo gucunga amazi n’imyanda hagamijwe gukoresha ingufu neza.
Imodoka zirimo izo mu bwoko bwa Leap Motors C10 na Alwan’s 202 ROX Premium SUV ni zo zikoreshwa muri The Pinnacle Kigali.
Ku bijyanye no kwishyura, muri iyi hoteli hashyizweho uburyo bwo kwishyura budakoresha amafaranga mu ntoki cyangwa impapuro, kugira ngo hakomeze kubahirizwa amahame yo kurengera ibidukikije.
Uhereye igihe umukiliya yinjiye muri hoteli kugeza kuri serivisi zose ahabonera, byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amakuru ajyanye no kwishyura atangwa binyuze mu buryo bwizewe hifashishijwe amakarita y’ikoranabuhanga nka Apple Pay n’izindi porogaramu za telefoni zabugenewe.
Amafoto agaragaza ubwiza bwa The Pinnacle Kigali





























































































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!