Mu Rwanda habarurwa pariki enye zisurwa na ba mukerarugendo, ari zo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu ya Gishwati–Mukura na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Muri izi pariki uko ari enye, Pariki ya Nyungwe iherutse gushyirwa mu murage urebererwa na UNESCO ni yo irimo inzira ya mbere ndende muri pariki zo mu Rwanda.
Ni inzira abenshi bita Nshili-Uwasenkoko-Gisovu, kuko iva mu Murenge wa Nshili mu Karere ka Nyaruguru, igataha mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi.
Iyi nzira ifite umwihariko udasanzwe kuko uretse kuba ari yo ndende muri pariki zo mu Rwanda, inasoreza ku isoko y’uruzi rwa mbere rurerure ku Isi (Nil).
Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe Management Company, Protais Niyigaba, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iyi nzira ifite uburebure bw’ibilometero 110.
Ati “Iyi nzira rero ubu irafunguye, irakoreshwa. Icyo turi gukora ni ukuyimenyekanisha ngo abantu bose bayimenye, ifite igice cy’amajyepfo n’igice cy’amajyaruguru ariko tuyibara nk’inzira imwe.”
Ni inzira igenda ikurikira uruhererekane rw’imisozi itandukanya icyogogo cy’Uruzi rwa Nil n’icyogogo cy’Uruzi rwa Congo.
Niyigaba ati “Ifite ibilometero 110. Ni yo nzira ndende dufite muri Pariki mu Rwanda. Ikaba ifite n’umwihariko wo kuba inyura mu ishyamba ridasanzwe rya Nyungwe, ikaba iva mu Karere ka Nyaruguru igasoreza mu Karere ka Karongi.”
Nshili-Uwasenkoko- Gisovu ni inzira ikorwa n’abantu bamenyereye gukora ingendo z’igihe kirekire kuko imara amajoro atanu. Mukeragendo wihuta ashobora kuyagabanya.
Niyigaba avuga ko amajoro atanu bivuze ko mukerarugendo uri gukora iyi nzira amara iminsi itanu cyangwa itandatu rwagati mu ishyamba rya Nyungwe ririmo amoko 300 y’inyoni, amoko 13 y’ibisabantu n’amoko arenga 1000 y’ibimera.
Ati “Ni uburyo bwiza bwo kuruhuka, ni n’uburyo bwiza bwo kugorora ingingo. Ni igikorwaremezo kizafasha cyane ba mukerarugendo bakunda kugenda ahantu harehare ku rwego mpuzamahanga.”
Pariki ya Nyungwe isanzwe ifite ibikorwaremezo bitandukanye bikurura ba mukerarugendo birimo Munazi Lodge, hoteli yubatse mu ishyamba hagati, ikiraro cyo mu bushorishori (Nyungwe Canopy walk), ahantu ho kwishimisha no gukorera imyitozo ngororamubiri (Rope course) n’umugozi wo kugendaho uva ku musozi umwe ujya ku wundi (Zipline).
Mu 2024, Nyungwe yasuwe n’abarenga ibihumbi 26 bavuye kuri 24.726 mu 2023. Mu 2025 umubare w’abasura Nyungwe ushobora kuzagabanuka kubera ko abari mu mahanga ya kure bibeshya ko umutekano muke uri muri Kivu y’Amajyepfo wabageraho muri Nyungwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!