00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuvumo bwa Musanze burashimwa ariko hakenewe utunozasuku

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 20 April 2013 saa 02:49
Yasuwe :

Abayobora ba mukerarugendo mu bice nyaburanga, baremeza ko ubuvumo bwa Musanze bukoze neza, kuko batigeze bahungabanya umwimerere wabwo. Abasuye ubuvumo bavuga ko hakenewe n’utunozasuku mu ngofero mu rwego rw’isuku.
Ubwo abakorera amasosiyete y’ibijyanye no kuyobora ba mukerarugendo basuraga ubuvumo bwa Musanze, ku wa gatanu tariki 18 Mata 2013, bashimye iki gikorwa kuko kizafasha mu kongera amadovize yinjira mu gihugu.
Bashimye kandi uburyo ubu buvumo bukozwe, kuko nta cyigeze (…)

Abayobora ba mukerarugendo mu bice nyaburanga, baremeza ko ubuvumo bwa Musanze bukoze neza, kuko batigeze bahungabanya umwimerere wabwo. Abasuye ubuvumo bavuga ko hakenewe n’utunozasuku mu ngofero mu rwego rw’isuku.

Ubwo abakorera amasosiyete y’ibijyanye no kuyobora ba mukerarugendo basuraga ubuvumo bwa Musanze, ku wa gatanu tariki 18 Mata 2013, bashimye iki gikorwa kuko kizafasha mu kongera amadovize yinjira mu gihugu.

Bashimye kandi uburyo ubu buvumo bukozwe, kuko nta cyigeze gihindurwa kuko bukoze, uretse gushyira ingazi aho abantu banyura, kugira ngo hirindwe ibyago igihe batambuka.

Rica Rwigamba, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), avuga ko bazanye abahorana na ba mukerarugendo kugira ngo bajye kubabera abavugizi ku bwiza bw’ubu buvumo. Ati “Tumaze igihe tuhatunganya, ubu turimo turasoza. Twazanye abo dukorana cyane cyane abazana ba mukerarugendo. Iyo tugiye gushyira igikorwa gishya ku isoko twifuza ko bacyamamaza, ndetse baranatubwira uko bahabonye, n’ibyo bumva twakongeraho ndetse n’ibiciro twakoresha.”

Mutabazi Gervais umuyobozi wa sosiyete ‘Gerry Tours and Safaris’, ikora ibijyanye n’ubukerarugendo, avuga ko ubuvumo bwo mu bindi bihugu yasuye buba budatunganyije, ku buryo kubusura byatera ibyago. Ati “Ahandi hatari mu Rwanda twagiye dusura ubuvumo bwaho ntabwo buba butunganyije, ubwa hano bumeze neza ntibangije umwimerere wabwo.”

Aba bakorana na ba mukerarugendo banasabye ko hateganywa amatoroshi amurika kugeza kure, kugira ngo umushyitsi abashe kwirebera ibyo ashaka byose. Hanasabwe ko hanateganywa utunozasuku kugira ngo umuntu yizere isuku yo mu ngofero n’ubwo bwose biba bigaragara ko isukuye.

Abakozi barenga 40 bakorera amasosiyete atandukanye nka Amahoro Tours, Climate Safaris, Gerry tours and Safaris n’andi basuye ubuvumo bwa Musanze. Ubu buvumo kandi ngo bukaba butunganywa mu rwego rwo guteza imbere ibyitwa Adventure Tourism, aho hanateganywa kuzatangiza ibijyanye no guterera imisozi, haba n’amaguru cyangwa se amagare n’ibindi.

Ubu buvumo buteye amabengeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages