Uyu mujyi ufite isura kimeza itangaje, aho abahasura bavuga ko ari nk’amabuye y’agaciro yihishe. Bimwe mu biwuranga ni ubwiza bwasigasiwe bwerekana uko hari hameze mu binyejana byashize, imiyoboro y’amazi umuntu yakwita imigezi ica muri uyu mujyi bita "Canaux pittoresques" n’inyubako zifite amateka.
Uyu mujyi kandi uzwi cyane ku mihanda mito yubatswe muri ibyo binyejana igakomeza gukoreshwa na n’ubu. Ikozwe n’amatafati arambitse ku murongo, aho kuba kaburimbo cyangwa igitaka, bakaba bayita "Les ruelles pavées.’’
Iyo utembera utu duhanda tw’amabuye ashashe, uba ubona hirya no hino amazu ya kera ariko yagiye akorwa ngo akomeze agire ubuhagarike no kudahangarwa n’iminsi n’ibihe, asize amarangi atandukanye mu buryo buyaha ubwiza bwigaragaza. Buri nzu winjiyemo, usanga ifite uburyo bateguye bwo kuganiriza abayisura ku mateka yayo yihariye.
Ni umujyi bakunze kwita "Venise yo mu Majyaruguru". Muri Bruges, abahasura bashobora gukoresha ubwato mu migezi myinshi yambukiranya uyu mujyi. Kuhasura mu bwato ni bumwe mu buryo bukoreshwa na ba mukerarugendo benshi mu kwishimisha no kwishimira ubwiza bwawo.
Ni umujyi kandi usurwa n’abantu benshi bakoresheje amagare cyangwa amaguru, bagenda bareba ayo mazu meza afite amabara atandukanye n’iyo miyoboro y’amazi mu buryo butuje ku buryo biruhura umutwe.
Muri uyu mujyi, ahantu hakunze gusurwa cyane ni nka Kiliziya bita "Basilique du Saint-Sang de Bruges", Kiliziya bita "Eglise Notre -Dame", aho bita "Les marches du Beffroi", Inzu ndangamateka za byeri (Musée de la bière); imwe mu zikomeye yitwa "Brasserie De Halve Maan".
Ni ahantu kandi hazwi nk’akarere kagira ’chocolats’ ziryoha cyane, hari kandi Inzu Ndangamateka y’Amafiriti "Musée de la Frite", inzu y’amateka yitwa "Historium", ukaba kandi watembera no ku mucanga wo ku nkengero z’Inyanja ya Ruguru (Mer du Nord) n’ahandi.
Bruges inazwiho kugira restaurant zitegura neza ibiribwa byo muri ako karere bihingiye bigifite umwimerere, aho bafatira Café nziza kandi henshi.
Ni umujyi kandi ukunzwe n’abanyabugeni n’abahanzi batandukanye, hakorerwa ibitaramo bitandukanye, hakabera amamurikagurisha y’ibihangano mu buryo butandukanye.
Amwe mu mafoto IGIHE yafashe muri uwo mujyi wa Bruges




































































































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!