00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore ibyo usabwa kugira ngo usure ibyiza nyaburanga by’u Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 3 June 2013 saa 05:18
Yasuwe :

Abanyarwanda basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda usanga ari bake ugereranyije n’abanyamahanga. Ibi ngo biterwa n’inyumvire n’ubumenyi buke bw’ababa bakeka ko bihenze.
Rica Rwigamba Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yagize ati "Twibaza ko impamvu Abanyarwanda batabisura bakeka ko bihenze, kandi ibiciro ku Banyarwanda byaragabanyijwe."
Ibiciro bya bimwe mu bisurwa birimo Pariki y’Ibirunga aho bamukerarugendo bakunze gusura ingagi ku madorali y’Amerika 750 (…)

Abanyarwanda basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda usanga ari bake ugereranyije n’abanyamahanga. Ibi ngo biterwa n’inyumvire n’ubumenyi buke bw’ababa bakeka ko bihenze.

Rica Rwigamba Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)
yagize ati "Twibaza ko impamvu Abanyarwanda batabisura bakeka ko bihenze, kandi ibiciro ku Banyarwanda byaragabanyijwe."

Ibiciro bya bimwe mu bisurwa birimo Pariki y’Ibirunga aho bamukerarugendo bakunze gusura ingagi ku madorali y’Amerika 750 ku banyamahanga badatuye mu Rwanda, naho ku banyamahanga baba mu Rwanda ni amadolari 375, ku Banyarwanda ibiciro ni ibihumbi mirongo itatu, mu gihe gusura inzu ndangamurage y’u Rwanda ari amafaranga 1,500 gusa ku Banyarwanda.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe abasura ikiraro cyo mu bushorishori (Canopy Walkway), Umunyarwanda yishuzwa ibihumbi bitanu, umunyamahanga uba hanze akishyuzwa amadolari mirongo itandatu (60$), mu gihe umunyamahanga uba mu Rwanda we yishyuzwa amadolari mirongo itanu (50$).

Gusura Pariki y’Akagera ku Munyarwanda biri hagati ya 3,500 n’amadolari 50$ ku munyahanga.

Rica Rwigamba atangaza ko Abanyarwanda bakwiye gufata iya mbere mu kumenya ibyiza nyaburanga by’igihugu cyabo.

RDB ishami rishinzwe ubukerarugendo rizafatanya na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu guteza imbere ahantu nyaburanga hadasurwa, n’ahataratunganywa mu rwego rwo gufatanya guteza imbere ibikorwa by’ bukerarugendo.

Ese ni ibihe byiza wabona muri Pariki y’Akagera uramutse uyisuye?

Impamvu zifatika zo gusura Pariki ya Nyungwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages