00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahantu ndangamurage harinzwe ku rwego rw’igihugu hahishiye iki abahatuye?

Yanditswe na Mutangana Steven
Kuya 2 April 2025 saa 05:52
Yasuwe :

Kuva kera, Abanyarwanda bari bazi kurinda ibyerekeye umuco n’umurage wabo ariko aho amategeko yanditse aziye, hashyizweho n’ayerekeye iyi ngeri ku buryo umurage ndangamuco ugirira akamaro igihugu n’abagituye.

Hari Iteka ryo mu 1939, Itegeko ryo mu 2016, n’Iteka rya 2024 yose areba kubyaza umusaruro umurage ndangamuco ufatike.

Umurage urinzwe ufitiye kamaro ki abawuturiye uyu munsi? Ni izihe nshingano ku bayobora uturere 13 uherereyemo?

Hashize umwaka hatangajwe Iteka rya Minisitiri nº 001/MINUBUMWE/24 ryo ku wa 08/02/2024 ryerekeye urutonde rw’umurage ndangamuco ufatika n’uburyo bwo kuwukoresha n’ubwo kuwubyaza inyungu (reba Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 09/02/2024).

Iri teka ririmo urutonde rw’ahantu 20 hari ibimenyetso bidasanzwe by’umuco, umurage n’amateka by’Abanyarwanda. Aho ni mu turere twa Bugesera, Gasabo, Gatsibo, Gicumbi, Karongi, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyanza, Nyarugenge.

Nyuma yo gutangazwa, urwo rutonde ruzwi n’abaturiye aho hantu ? Inzego z’ibanze ziramutse zishyize ibi bintu mu mihigo ya buri mwaka, byava mu magambo n’ibyifuzo by’abazi akamaro k’umurage ku Gihugu nk’u Rwanda, bikajya mu buzima bwa buri munsi, aho umuturage abona umurimo n’amafaranga bituruka ku murage urinzwe.

Ibyerekeye uko intambwe ziterwa mu kubyaza inyungu ahantu harinzwe ku rwego rw’Ihugu, biri mu iteka ryo mu 2014.

Mu buryo bufatika, ubuyobozi bw’Akarere uwo murage uherereyemo bushinzwe kuwubungabunga no kuwucungira umutekano, kuwuteza imbere, kugena uburyo bwo kuwucunga no gushyira ibikorwa remezo by’ibanze aho uherereye mu rwego rwo korohereza abawusura.

Iryo teka rishyira mu bikorwa ingingo ziteganywa mu Itegeko No28/2016 ryo ku wa 22/7/2016 rigena ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo. Na ryo ryatangajwe hamaze gushyirwaho politiki y’igihugu y’umurage ndangamuco yo mu wa 2015.

Inyungu ikomoka ku murage ndangamuco iharanirwe nk’uko biri ku murage kamere

Iri tegeko ni kimwe mu by’ingenzi bigenderwaho mu kumenya uko igihugu cyabungabunga umurage ndangamuco wacyo.

Ni ryo rigena ibimenyetso bishyirwa muri uwo murage, rigaha ububasha inzego zishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere umurage ndangamuco.

Iri tegeko kandi ni na ryo rigena uko ibiranga umuco w’igihugu bishobora guhererekanywa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Mu bihugu binyuranye bya Afurika, nasanze hari aho ryamaze gushyirwaho, rikigishwa mu mashami y’amategeko no mu mashuri y’ibyerekeye umurage. Mbere na nyuma yo kurishyiraho, abaturage baregerwa bakamenya icyo ribamariye n’uruhare rwabo mu kurishyira mu bikorwa.

Iyo basanze hari ibitakijyanye n’igihe cyangwa ibishya byakongerwamo riravugururwa.

Inyandiko yo ku rwego rw’amategeko yabayeho bwa mbere mu byerekeye umurage ni Iteka ryo ku wa 16 Kanama 1939 rigena kurinda ahantu nyaburanga no kubungabunga ibihangano gakondo ryashyizwe mu bikorwa mu Rwanda n’icyemezo O.R.U No 21/112 cyo ku wa 14 Kanama 1956.

Ahantu nyaburanga harimo n’ahari umurage kamere nk’amashyamba ashyirwa ku rwego rwa pariki. Ibi byo birakataje kuko nka pariki ya mbere yitaweho mbere ya 1930. Umusaruro uva ku murage kamere ugera ku bawuturiye uragaragara kandi urabarurwa mu buryo bufatika.

Abaturiye Parike z’u Rwanda n’ibindi bintu nyaburanga bisurwa basaranganywa 10% by’ayinjiwe n’urwo rwego buri mwaka, kandi byakorwa no ku murage ndangamuco.

Mu bindi bihugu nasanze umurage ndangamuco uri mu bitanga imirimo ku nzego za Leta n’inzobere ziri mu bikorera zikorana na Leta mu kuwurengera no kuwuteza imbere ari na ko na wo uteza imbere ubukungu bwaho.

Utubindi twa Rubona turi mu murage ndangamuco ufatika mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Gatsibo (Ifoto-Nkurunziza Faustin 2016)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .