Tembera u Rwanda yatangiye mu mwaka ushize hagamijwe gufasha Abanyarwanda kumenya no gutembera igihugu cyabo, bitangira hashyirwaho imodoka itwara abantu mu bice bitandukanye.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, abitabiriye Tembera u Rwanda bari muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, pariki ikomeye kuko imaze kugeza ku nyamaswa eshanu zifite amateka yihariye muri Afurika, Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo muri RDB, Mutesi Linda, yavuze ko ubusanzwe Tembera u Rwanda itangira, intego yari ukuzamura abakora ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ho 30%.
Yakomeje agira ati “Twatangiye iyi gahunda mu 2016 kandi kugeza mu mpera z’umwaka ubwo twarebaga ku mibare yo muri Pariki z’Igihugu, Akagera, Nyungwe n’Ibirunga, twaje kubona ko isoko ry’imbere mu gihugu mu bukerarugendo rimaze kuzamukaho 17%.”
“Tubona ko uko abantu bagenda babikangukira bagenda biyongera, ndatekereza ko uko tugenda turushaho kubakangurira tuti hari byinshi mushobora kwitegereza, hari byinshi bashobora gukora, bazitabira.”
U Rwanda rufite ibice bitandukanye bishobora gukorerwamo ubukerarugendo birimo nka Pariki y’Akagera ibonekamo inyamaswa nyinshi z’ishyamba, ku buryo umuntu usuye ibice zibamo nubwo hari ubwo atazibona bitewe n’ibihe, ariko abona ibimenyetso ko zihari.
Mutesi yakomeje agira ati “Ntabwo duhamya bidakuka ko inyamaswa zose abantu bazibona, ariko tuzi neza ko zihari. Iyo umuntu agana mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera nibura umuntu aba yizeye ko aza kubona umubare munini w’inyamaswa. Hari ubwo hari izo utabona, cyangwa ubwoko bumwe, ariko izindi ukazibona. Uzabona impala, imparage, imvubu, inzovu…”
U Rwanda ruteganya ko muri uyu mwaka ruziinjiza miliyoni $ 444 azaturuka mu bukerarugendo, avuye kuri miliyoni $ 404 yinjjijwe mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO