00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore icyo Umunyamakuru Andrew Mwenda atekereza ku Rwanda, n’imfashanyo z’amahanga

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 2 October 2012 saa 03:42
Yasuwe :

Ku mutwe w’igitekerezo cye kigira kiti “The story of Rwanda Dignity Fund”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘Inkuru y’Ikigega Agaciro’, Andrew Mwenda abanza kwibutsa ko ihagarikwa ry’inkunga yagenerwaga u Rwanda byatumye igihugu cyunguka uburyo bushya bwo kwiteza imbere.
Uyu mwanditsi akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru The Independent cyo mu gihugu cya Uganda, agaragaza ko ari umwe mu bantu batigeze baterwa ubwoba n’ikurwaho ry’inkunga yagenerwaga u Rwanda. Ati ”N’ubusanzwe ibihugu (…)

Ku mutwe w’igitekerezo cye kigira kiti “The story of Rwanda Dignity Fund”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘Inkuru y’Ikigega Agaciro’, Andrew Mwenda abanza kwibutsa ko ihagarikwa ry’inkunga yagenerwaga u Rwanda byatumye igihugu cyunguka uburyo bushya bwo kwiteza imbere.

Uyu mwanditsi akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru The Independent cyo mu gihugu cya Uganda, agaragaza ko ari umwe mu bantu batigeze baterwa ubwoba n’ikurwaho ry’inkunga yagenerwaga u Rwanda. Ati ”N’ubusanzwe ibihugu byateye imbere iyo biguhaye inkunga bigomba kugusaba ko uyikoresha no mu buryo byifuza kurusha uko wayikoresha ugendeye ku bikenewe n’abaturage uhagarariye.”

Akomeza agira ati “Byongeye kandi inkunga z’amahanga ntabwo ari zo umuntu utekereza yagenderaho ngo ni zo zizateza imbere igihugu runaka, dore ko n’abazitanga hari izindi nyungu baba bakurikiranye.”

Uwo munyamakuru agira ati ”Abaterankunga bagutegeka uko ukoresha amafaranga baguhaye, hanyuma bitaba ibyo inkunga bakayihagarika.”

Ibi kandi ngo ni ibintu bikomeye kuko n’ubundi gukurikiza ibyo buri wese aba ashaka ari ibintu bidashoboka, kuko n’ubundi usanga na za Guverinoma zihinduka buri wese akazana amahame n’amategeko ye ngo uyakurikize.

Ibi kandi ngo bigenda bitandukana igihugu ku kindi. Mwenda atanga ingero aho agaraza ko umuterankunga agusaba gukurikiza zimwe mu ngengabitekerezo ze (Ideologies), zirimo nk’ibijyanye n’uburenganzira bwa bwa Muntu, ibibabazo bijyanye n’umutekano, cyangwa se rimwe na rimwe bakagusaba guhindura amatwara ya politiki, bagaragaza ko ibyo ukora bitajyanye n’ibyo bashaka.

Mwenda agereranya inkunga zitangwa, aho agaragaza ko nk’amafaranga atangwa mu buryo bwa “Foreign Direct Investment” cyangwa se ishoramari riturutse hanze muri rusange, ngo aya mafaranga nta kibazo atera kuko usanga ba nyir’ukuyashora n’ubundi bayashora bagamije kwicururiza, mu gihe ibihugu byo biguha amafaranga bikayita inkunga, nyamara kandi waza gusuzuma ugasanga hari ikindi ziba zigamije.

Ati "Urugero natanga ni nka Kompanyi ya MTN idashobora kuva mu gihugu bitewe n’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu hari icyo wavuze. N’iyo yaramuka ibikoze ibyo, biba bivuze ko abafatanyabikorwa bayo bazahomba, ndetse na yo ubwayo igahomba mu gihugu yashoyemo imari. Ibingibi bituma amafaranga y’ishoramari aba ntaho abogamiye nk’inkunga z’amahanga."

Mu magambo y’icyongereza Mwenda agira ati ”Aid is OPM (other people’s money i.e. taxpayer money)", bishatse kuvuga ngo imfashanyo ni amafaranga y’abandi.

Ubundi muri rusange ngo igihugu kigendera ku nkunga z’amahanga cyane ntabwo kijya kibasha kugera ku iterambere rirambye, kuko ikibaye cyose icyo gihugu cyihutira gutega amaboko ku mahanga, nyamara iyo hariho uburyo buhamye bwo kubyaza umusaruro ibikomoka mu gihugu imbere ngo uzasanga iterambere riba riri ku gipimo gishimishije.

Andrew Mwenda avuga ko mu by’ukuri u Rwanda ingengo y’imari yabaga igizwe na 50% by’inkunga ziturutse hanze, ngo ariko kandi ibi ntibyarubujije kuba rwarabashije gushyiraho uburyo ntagereranywa bwo kwakira imisoro y’abenegihugu.

Mwenda avuga ko igihugu cy’u Rwanda cyabashije guhangana na ruswa n’ibindi byaha bisa na yo, gishyiraho politiki zirengera inyungu z’umuturage ziganisha ku iterambere, n’ibindi byinshi ntagereranywa.

Ibi ni bimwe mu byatumye abaterankunga biyemeza kongera amafaranga barugeneraga, kuko babonaga ko politiki yarwo ihamye.

Ibi Andrew Mwenda abishingiraho akavuga ko guhagarika inkunga ku Rwanda ari nko kwivuguruza kw’abaterankunga.

Ati “Ibibazo bya Congo bivutse ni bwo bahagaritse inkunga ku gihugu bashimaga. Ikigaragara ni uko ibihugu bashyigikiye ari bimwe mu bihugu byamunzwe na ruswa, bidakurikiza amategeko ndetse kandi bigaragaramo ibangamirwa ry’uburenganzira bwa Muntu.”

Mwenda arondora impamvu nyinshi zigaragaza ko Congo itita ku baturage bayo, harimo nko kuba abayobozi ba Congo batajya baha agaciro imibereho myiza y’abaturage bahagarariye, kutubaka imihanda, amashuri ndetse n’ibitaro.

Mu gice avugamo ibyavuzwe haruguru asoza yemeza ko Congo ntacyo ikorera abaturage bayo, ndetse akavuga ko yaba ari yo yibuza umutekano kurusha uko bashinja ibihugu bindi kuyibuza umutekano.

Ati “Na none ibyo mvuga Abanyarwanda babyemeza. Igihe inkunga z’amahanga zahagararaga, u Rwanda rwasabye abaturage barwo kuziba icyuho binyuze mu kigega Agaciro Development Fund.”

Akomeza agira ati ”Icyo gihe Abanyarwanda bari banze guteshwa agaciro n’abanyamahanga. Ibi bikaba byaragaragajwe n’uko buri wese yumvise ko agomba kwihesha agaciro, ashyigikira icyo kigega.”

Mwenda arondora ingeri z’abantu bose bashyigikiye icyo kigega, ati “None mu gihe kitarenze iminsi 30 umusanzu muri icyo kigega wamaze kurenga Miliyari 18. Amafaranga aruta kure ayo abo banyamahanga bahagaritse.”

Abanyarwanda bageze kuri iyi ntera kuko biyumva mu buyobozi bwabo, ati “Iyo biza kuba atari uko ntibyari kugerwaho.”

Mwenda avuga ko abashinja Kagame gutera inkunga imirwano yo muri Congo, bakwiye gusubiza amaso inyuma bakitegereza.

Abaturage b’u Rwanda bakomeje kwemera mu bushakashatsi butandukanye ko bizera Guverinoma yabo, byongeye kandi u Rwanda ruza mu bihugu 10 birimo Demokarasi birimo New Zealand, Sweden, Austria, Australia, Norway, Finland, Denmark n’ibindi…

Andrew Mwenda asoza avuga ko niba bishoboka, ibihugu nterankunga na Congo, bigomba kwigira kuri urwo rugero rwiza aho kugira ngo bikomeze kujya bishinja u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame kuba ari we utera inkunga imitwe y’abarwanyi bahanganye na RDC.

Yongeraho kandi ko byakabaye byiza bamenye ko u Rwanda rufite byinshi rwakungura Abanyekongo, mu rwego rwo gukemura ibibazo byabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages