Constant Mutamba Tungunga yabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva muri Gicurasi 2024 kugeza tariki ya 17 Kamena 2025 ubwo yeguraga. Ni umwe mu banyapolitiki b’abahezanguni muri RDC, bibasira u Rwanda bikomeye, barushinja guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo; ibirego ruhakanye kenshi.
Agihabwa inshingano, yarahiriye gufatira ingamba zikomeye abagize uruhare mu cyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’abanyereza umutungo w’igihugu, ati “Ubutabera bwonyine ni bwo buzazahura igihugu”.
Mu Ugushyingo 2024, Mutamba yasuye Gereza ya Munzenze mu mujyi wa Goma, amenyesha abo yashinje gukorana na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ko bazafungirwa muri Gereza ya Angenga, yahariwe gufungirwamo abakatiwe igihano cy’urupfu.
Mutamba yasobanuye ko abakorana na Kagame ari abagambanyi, kuko ngo bifatanya n’umwanzi uhungabanya umutekano w’igihugu cyabo, asaba abafungiwe muri gereza ya Munzenze gutanga amakuru y’abagambanyi kugira ngo bicwe kandi ko abazayatanga bazafungurwa.
Yagize ati “Abantu bakorana n’u Rwanda na Kagame bose tuzababamba, bazajya muri Angenga. Igihugu cyacu ntikigomba kugenzurwa n’Abanyarwanda. Turumvikana? Mumenye ko bose tuzababamba, yewe na Kagame tuzamubamba. Mwebwe abakorana n’Abanyarwanda na Kagame, mumenye ko tuzabasohora hano mwese, tubohereze muri Angenga.”
Muri Gashyantare 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, n’Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, Lawrence Kanyuka, byo kutajya muri Amerika.
Icyo gihe Mutamba yabyiniye ku rukoma, agaragaza ko yifuza ko Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ko na we yatangira gukurikirana Gen (Rtd) Kabarebe na Kanyuka.
Muri uko kwezi kandi, Mutamba yashinje u Rwanda gushaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, asobanure ko Abanye-Congo bose bari inyuma y’uyu Mukuru w’Igihugu uri muri manda ya kabiri.
Ubwo urukiko rukuru rwa gisirikare rwari rumaze gushimangira igihano cy’urupfu cyakatiwe Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC/M23 na bagenzi be, Mutamba yashimye iki cyemezo, agaragaza ko abakatiwe bahisemo kugambana, bakorera u Rwanda.
Mutamba yasobanuye ko nka Minisitiri w’Ubutabera, azakora ibishoboka kugira ngo igihano cy’urupfu cyakatiwe abanyamuryango ba AFC/M23 gishyirwe mu bikorwa, cyane cyane batanu bafashwe na Leta ya RDC barimo Eric Nkuba Shebandu.
Yagize ati “Repubulika n’abaturage ba Congo turanyuzwe cyane. Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwashimangiye igihano cy’urupfu cyakatiwe abanyabyaha bose bafashwe hamwe na Bwana Corneille Nangaa wahisemo kugambanira Repubulika, akorera mu nyungu z’u Rwanda."
"Nk’uko mubizi, RDC yasubukuye igihano cy’urupfu. Ku bw’iyo mpamvu, twebwe nka Minisitiri w’Ubutabera tuzakurikirana kugira ngo gishyirwe mu bikorwa, cyane cyane batanu bafashwe bari hano i Kinshasa.”
Mutamba yicaye ku ntebe ishyushye y’ubutabera kuva muri Gicurasi 2025 kuko Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari yo mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Mutamba yemera ko aya mafaranga yayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, ndetse yanabisabiye imbabazi ubwo yageraga imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yari ishinzwe gusuzuma dosiye ye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!