M23 yakuye FARDC mu birindiro byayo mu gace ka Jomba, yigarurira ibice bya Kisigari ugana Rumangabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, havuzwe imirwano ikaze mu gace ka Kibumba, iherereye mu birometero 25 uvuye i Goma.
Byatumye benshi mu baturage bahunga bagana i Goma, abandi bagana mu Rwanda.
Loni ishinja inyeshyamba za M23 kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo zayo. Byatangajwe nyuma y’igihe gito FARDC irashe ibisasu bikagwa mu Kinigi mu Rwanda.
Byaba ubushotoranyi, ubuhubutsi cyangwa se kwibeshya, u Rwanda rwahise rusaba iperereza itsinda rishinzwe ubugenzuzi buhoraho bw’imipaka (EJVM), kugira ngo hatabaho gushyamirana na Leta ya Kinshasa.
Nubwo u Rwanda rushinjwa gutera inkunga M23, rwakunze kugaragaza ko nta nyungu n’imwe rwavana mu gushyigikira uwo mutwe w’inyeshyamba.
M23 ishinja Guverinoma ya Congo kutubahiriza amasezerano basinye yo kubinjiza mu ngabo no gusubiza abandi mu buzima busanzwe. Ni ibyagenwaga n’amasezerano ya Nairobi yabaye mu 2013 impande zombi zashyizeho umukono.
I Nairobi kandi niho haherutse kubera ibiganiro hagati y’inyeshyamba zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo na Guverinoma y’icyo gihugu.
Mu gihe byose nta kirakorwa, haracyari urujijo mu nkengero za Goma aho imirwano ikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!