Ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi za mwamba ziri kugenderwaho muri Afurika kugira ngo uyu mugabane ushobore kugera ku ntego zayo z’iterambere rirambye, bikagerwaho hifashishijwe inzego zitandukanye zirimo n’uburezi nka bumwe mu buryo butuma haboneka abahanga muri ryo.
Iyo havuzwe ikoranabuhanga ntabwo umuntu yakwibagirwa itumanaho kuko ubu ari ryo pfundo riri gufasha abo mu bice bitandukanye kubyaza umusariro amahirwe abirimo binyuze mu kuhamenyekanisha n’ibindi mirimo irishingiyeho.
Nubwo itumanaho rikirimo ibibazo, hari ingero z’uko ritanga icyizere hagendewe ku ntambwe zimaze guterwa zirimo nka internet igezweho ya 4G, ituma imirimo itandukanye ikorwa neza kandi ku buryo bwihuse.
Ikigo kizobereye mu bijyanye n’itumanaho cya Inside Telecom cyigeze kwandika ko “Itumanaho muri Afurika iri gufasha abaturage kwiteza imbere mu nguni zitandukanye hifashishjwe udushya dutandukanye .”
Nubwo Afurika ihura n’imbogamizi muri uru rwego ariko inafite amahirwe atandukanye mu gihe izo mbogamizi zaba zikuweho ashobora kubyarira abayituye umusaruro bityo ubukene bugakomeza kuba inzozi.
Ibisubizo by’ibyo bibazo nta handi bizaturuka uretse kuri politiki zishyirwaho n’ibigo bitandukanye nka Airtel Africa Plc iri no ku isoko ry’imari n’imigabane rya London, byiteguye gukuraho izo mbogamizi binyuze muri serivisi bitanga zirimo no gukwirakwiza internet ku buryo bworoshye.
Nk’ubu umuhinzi utunze telefoni ya Airtel Africa Plc ashobora kuyifashisha areba uko ibiciro bihagaze akamenya uko nawe umusaruro azawugurisha bitamusabye kuva mu mirimo ye.
Abo mu burezi bo uretse telefoni bakeneye na internet yihuta kugira ngo uburyo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bigende neza cyane ko nyuma ya Covid-19 byagaragaye ko abana bagera ku 31% bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara batakaje ishuri, ibigaragara ko hagomba gushyirwamo imbaraga byisumbuye.
Ibibazo bijyanye n’ubukungu bwihariwe n’igice kimwe nabyo biri muri bimwe Afurika ihanganye na byo aho usanga abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bikora ubucuruzi byihariwe n’igitsina gabo gusa, ibizana ibibazo ku bijyanye n’uburinganire muri serivisi z’imari.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa Plc, Segun Ogunsanya akavuga ko “serivisi zacu zijyanye n’imari kuri ubu ziri gufasha abaturage benshi mu kugera ku ntego zabo no kunguka ubushobozi mu bijyanye n’urwego rw’imari bikabafasha kwiteza imbere nta we uhejwe.”
Ibi bijyanye n’uko mu 2022 Ikigo giharanira mahoro arambye mu Isi cya Carnegie Endowment cyagaragaje ko abaturage ba Afurika bagera kuri 33% ari bo bonyinye bakoresha internet, ubuyobozi bwa Airtel Africa Plc bwo bukavuga ko bwiyemeje kuzamura iyi mibare ku buryo mu myaka iri imbere kizaba cyarakemutse.
Buvuga ko bizanyura mu buryo bwo gufasha Abanyafurika kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye irimo serivisi z’ubuzima, uburezi, imari, ubucuruzi ubuyobozi hatibagiwe ubuhinzi nka rumwe mu rwego rutunze abanyafurika benshi.
Gusa ibi ntibyakunda mu gihe hataraboneka ibikorwaremezo byorohereza itumanaho kugenda neza bihagije, bishobora gufasha ibigo by’ubucuruzi gutanga serivisi ku buryo bwihuse kandi bunoze.
Mu gukemura ibi bibazo ibigo by’itumanaho bibifatanya no kwimakaza ubucuruzi butangiriza ikirere, ibiri mu murongo w’Amasezerano ya Paris ajyanye n’uko mu 250 nta bene ibi byuka bizaba byoherezwa mu kirere.
Ibi ni nabyo abanyamigabane b’iki kigo ku rwego rw’Isi barimo n’abo mu Bwongereza baharanira kuko Umuyobozi wa Airtel ku Isi, Sunil Bharti Mittal avuga ko “inyungu ndetse n’iterambere ritangiza bidakwiye gusigana.”
Nubwo abantu batandukanye bashoye imari yabo muri Afurika mu gutangiza ibigo bitandukanye mu buryo bugaragara, mu 2022 raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko ishoramari mu mirimo itangiza ikirere ryagumye kuba ku rugero rwo hasi.
Iyo raporo igaragaza ko gukurura abashoramari batangiza imirimo iramba muri Afurika bikiri ikibazo gikomeye cyane kubera ko bimwe mu bigo bitinya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rishobora kwibasira uyu umugabane, ibigaragaza ko gushora imari mu mirimo ikirengera byafasha kurushaho.
Nubwo uyu mugabane watewe inkunga mu buryo butandukanye hagamijwe guteza imbere imibereho y’abawugize, btibyabujije gutuma ubuzima buhenda, bikaba kandi n’abaturage biyongera, ibishobora kuba ikibazo mu bihe biri imbere mu gihe nta cyaba cyakozwe.
Nkubu Afurika niyo ifite umubare munini w’abaturage biyongera ku mwaka kuko bari kuri 2.7% wagereranya na Aziya ifite nka 1.2 ndetse n’indi migabane ugasanga biratandukanye, ikibabaje kandi ni uko abo baturage biyongera mu bice by’imijyi.
Uku kuzamuka kuramutse gukomeje gutya mu 2050 Afurika yaba yarageze ku baturage barenga miliyari 2.5.
Kuri ubu abagera kuri 43% baba mu bice by’imijyi kuko baba bagiye gushaka ko babona imirimo ibabeshaho ku buryo mu 2040 bashobora kuzaba barageze kuri 50% by’abagize uyu mugabane wose.
Ibi bifatwa nk’ingaruka zo kutajyanisha ry’imijyi n’ibyaro m kuko mu mijyi ariho usanga ibikorwaremezo biteye imbere kurusha mu byaro bituma abaturage ari ho bizera amaramuko.
Mu kwirinda kugira imijyi iteye imbere cyane ariko ibyaro na byo bikaba bitindahaye, ibigo bitandukanye birimo n’ibyitumanaho nka Airtel Africa Plc byitezweho kugira uruhare mu guhuza izo nzego ku buryo utagiye mu mujyi aba ashobora kubona ahandi aronkera bitamuzabye ikiguzi kinini.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!