Abanyarwanda baca umugani ngo “Urabicira inkeri kandi ari urukonda”! Baba bashaka kuvuga ko ibintu ubifata nk’ibyoroshye kandi ari ikibazo gikomeye kizagira ingaruka mbi cyane. Imbuga nkoranyambaga zimaze igihe zikoreshwa nk’igikoresho cyo kwamamaza ibitekerezo by’umuntu cyangwa by’itsinda runaka kandi bikagera ku mamiliyoni y’abantu. Abafite imvugo z’amacakubiri na bo bari muri uyu murongo bagejejwe igorora kuko babyuka bakandika ibibari ku mutima byose, ntacyo bikanga.
Mu Rwanda akenshi iyo ukoresheje ijambo amacakubiri, abantu bumva amoko ariko nyamara si amoko gusa kuko ushobora gucamo abantu ibice ugendeye ku bintu byinshi.
Abanyarwanda nitutaba maso tuzikanga ikibi cyongeye kutwinjirana kandi gishobora kwinjirira aho tudakeka namba. Ni byiza ko Abanyarwanda bari maso bahanganye n’icyakongera kugarura amacakubiri ashingiye ku moko kuko iryo rembo rwose turasa n’abarifunze ndetse ku marembo yaryo hahagaze abarinzi bahora bahanganye n’uwashaka kuhinjirira.
Ariko se ntidushobora kwisanga amacakubiri yanyuze mu cyanzu kititwa amoko, akaza yambaye undi mwambaro akatwinjirana tutigeze tunabitekereza?
Biratangaje kubona umuntu abyuka ngo “abagabo ni umwanda, abagabo ni abantu bafata abandi ku ngufu, abagabo ni virusi kuri sosiyete” n’izindi mvugo zuzuye urwango kandi rwose ukabona nta nkurikizi, ejo undi akabyuka akunga mu rya mugenzi we ndetse ejo bundi bakanakoresha ibiganiro ku mbugankoranyambaga nta nkomyi.
Uyu munsi biravugwa ku bagabo ariko ejo bamwe muri abo bagabo na bo bazabyuka bati “Mureke twirwaneho”, na bo batangire bakoreshe imvugo zuzuye urwango ku bagore.
Igiteye ubwoba aya macakubiri bishoboka ko azafata igihe abantu batarabona ingaruka zayo ku mugaragaro ahubwo akabanza guhera mu ngo akazoreka koko! Umugore akajya areba umugabo mu cyumba ati “Muri imyanda koko barabivuze, kandi mukwiye kwicwa” umugabo na we ati “Namwe bavuze ko muri ibi n’ibi aho kunyica mbere nzakubanza”!
Abana b’abakobwa bakabyuka igitondo kimwe bati “Abagabo narabamenye sinzashaka umugabo, nzishakira umukobwa mugenzi wanjye” cyangwa ati “Nta mpamvu y’umugabo, ndashaka kwibyarira akana gusa kuko abagabo batubwiye ko ari virusi.”
Abahembera ziriya nzangano babikora biyitirira amatsinda ubusanzwe tuzi ko agamije ineza. Urugero ni uguhembera imvugo zuje inzangano n’amacakubiri ashingiye ku gitsina bihishe mu mutaka w’icyitwa “Feminism”.
Imvugo nk’iziri ku mbugankoranyambaga muri iyi minsi zikwiye kwamaganirwa kure rugikubita, tutarinze gutegereza ibibazo zizateza n’iyo byaba bito bingana iki. Uyu ni umukoro kuri Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Iyi Ministeri ikwiye kugira itsinda rihora riri maso nk’uko ingabo z’igihugu ziba zirinze igihugu, ntabwo zijya ku mipaka gusa kuko zizi ko umwanzi yanyura henshi.
Abafite imvugo zishaririye, zihembera urwango bakwiye kuganirizwa
Umuntu arabyuka akandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo ahembera urwango, ukabona ko mbere na mbere afite ikibazo kandi akwiye kwegerwa. Aha ndavuga imvugo zihembera urwango ku bagabo kuko ni cyo turi kuvugaho uyu munsi.
Mutekereze umuntu wafashwe ku ngufu na se umubyara, umugabo wa nyina se n’undi muntu yizeraga nk’umubyeyi. Hari abafatwa bunyamaswa n’abo bashakanye, abandi bari barimariyemo abo bashakanye bumva ari bo bafite imbere n’inyuma ariko barabahemukira n’ibindi. Ibi byose bituma umuntu agira ikibazo mu mutwe, akumva azinutswe abagabo cyangwa abagore bose aho bava bakagera.
Umuntu nk’uyu ari mu kuri ariko akwiye kwegerwa akaganirizwa agakira kuko aba arwaye ibikomere byo ku mutima. Abantu bagomba kumuba hafi kandi bakamucunga cyane cyane mu bintu ashyira ku karubanda kuko ubusharire aba afite bushobora kumuteza gutangiza ubukangurambaga bwo kubiba inzangano n’amacakubiri mu bantu.
Umukoro ku bize iby’ubuzima bwo mu mutwe
Birakwiye ko serivise zo gufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zitangira zigashyirwa ahantu henshi kandi ntizihende nk’uko bihagaze uyu munsi. Abantu bahura n’ihohoterwa ahanini baba bakeneye umuntu ubatega amatwi, akabaganiriza, akabahumuriza, akabafasha kubereka ko ikibazo bagize batagikorewe n’itsinda runaka bityo bakongera kugirira icyizere sosiyete. Ibi si ibintu bikorwa umunsi umwe cyangwa icyumweru kimwe ahubwo bikorwa mu byiciro, hari n’ibifata amezi atandatu cyangwa umwaka.
Ibi bibafasha kuvuga agahinda kabo kose, bagasohora ibibarimo, bagakira ntibabe bakijyanye bwa burakari bukabije ku mbuga nkorayambaga, aho bushobora mpagarara zirimo imvugo zihembera inzagano.
Akenshi biriya babikora bashaka kubwira sosiyete kuko nta muntu uba warabateze amatwi ngo abumve, kandi koko iyo bageze hariya hari ubwo bahahurira n’abantu babashyigikiye cyangwa bahuje ibibazo, bakumva nibura hari icyo bibamariye.
Gusa uyu si umukoro w’abize iby’ubuzima bwo mu mutwe gusa ahubwo n’umuryango mugari muri rusange tugomba kugira umuco wo kwegera no gutega amatwi umuntu wagize ikibazo tukamuhumuriza, tukumva ubuzima bushaririye arimo, tukongera kumuha icyizere.
Abakora ibyaha byo gufata ku ngufu, guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’ibindi simbatindaho kuko bakwiye guhanwa bihanukiriye kuko byo birakorwa kandi n’amategeko arasobanutse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!