00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko amagambo menshi y’Ikirundi yagiye acengera mu rurimi rw’Ikinyarwanda

Yanditswe na Gasore Séraphin
Kuya 18 February 2023 saa 12:53
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umusomyi wa IGIHE Gasore Serafin, akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro INSP!R Zamuka riharanira imibereho myiza kuri buri Muturarwanda.

Uyu munsi iyo Umunyarwanda avuze “ibiza” cyangwa “icyegeranyo”, bitambuka nk’amagambo yandi asanzwe y’Ikinyarwanda nyamara ni Ikirundi, bikaba bishoboka yinjijwe mu Kinyarwanda no kuba abantu benshi bakurikira ibiganiro by’amaradiyo mpuzamahanga BBC Gahuzamiryango n’Ijwi ry’Amerika Ikirundi n’Ikinyarwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ihunga ry’Abanyarwanda benshi berekeje mu Burasirazuba bwa Zaire y’icyo gihe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu, igitangazamakuru cy’Abongereza BBC (British Broadcasting Corporation) cyatangije ibiganiro byacyo mu Kirundi no mu Kinyarwanda.

BBC yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y’ibiganiro mu Kirundi n’Ikinyarwanda, byitwa BBC Gahuzamiryango, kuko byatangiye ahanini ari amatangazo ashakisha ababuranye, agamije kongera guhuza imiryango.

Nubwo amatangazo yagiye aba make kugera ubwo ndetse arangiye, izina rya Gahuzamiryango ryo ryarakomeje.

BBC Gahuzamiryango nticyumvikana kuri FM mu Rwanda, ariko abantu bakomeza kuyikurikira ku mirongo migufi (SW) no kuri murandasi (internet).

Hakurikiyeho VOA (Voice of America), Ijwi ry’Amerika na yo yafashe umwanzuro wo gutangira ibiganiro mu Kinyarwanda no mu Kirundi kugira ngo igire uruhare mu kubaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari u Rwanda n’u Burundi biherereyemo. Iyo gahunda nshya yo nta zina ryihariye yahawe, izwi ku Ijwi ry’Amerika mu Kirundi n’Ikinyarwanda. Ahanini abantu bakaba bayikurikirira kuri FM.

Abantu bakurikira ibiganiro by’ayo maradiyo

Iyo urebye uburyo amagambo y’Ikirundi asigaye akoreshwa mu Kinyarwanda, uhita wumva neza ko Abanyarwanda benshi bakurikira ibiganiro by’ariya maradiyo yombi.

Muri abo harimo abanyamakuru mu bitangazamakuru byandika n’iby’amajwi n’amashusho n’abayobozi mu nzego zinyuranye. Aba bo ntiwamenya neza niba gukoresha amagambo y’Ikirundi babikura kuri ariya maradiyo yombi, cyangwa niba ari uko baba bakurikiye ibitangazamakuru byo mu Rwanda na byo biba byayakoresheje.

Akamenyero ko kumva ijambo gatuma bigeraho ukaba utagishobora gutandukanya inkomoko yaryo n’iry’andi usanzwe ukoresha. Bigera aho rikaba rimwe mu yandi menshi. Ikindi ni uko ururimi rutira amagambo mu zindi ndimi iyo ibyo avuga bidasanzwe mu rurimi rutira. Ibyo bikungahaza ururimi. Ni gutyo nta Munyarwanda ucyibaza ku magambo “ishuri” rikomoka ku Kidage “Schule”, “ishati” rikomoka ku Cyongereza “shirt”, “umusilamu” rikomoka ku Cyongereza “muslim”, “Mungu” rikomoka ku Giswahili “Mungu”.

Iri ryo ryazanwe n’Abamisiyoneri batashatse ko Abanyarwanda bakomeza gukoresha ijambo “Imana” kubera ko barisanishaga n’imihango ya gipagani. Abanyarwanda bavugaga “imana yeze” bashaka kuvuga ko indagu zabo zibereka amahirwe. Nk’uko tubizi, ijambo “Imana” ryongeye gusubizwa agaciro karyo. Kuri ubu, “Mungu” ririmo kwibagirana.

Gukoresha iwacu amagambo y’Ikirundi ni ugukungahaza ururimi cyangwa ni ukuruhombya?

Ntabwo namenya niba n’Abarundi hari amagambo y’Ikinyarwanda basigaye bayakoresha kubera kumva kenshi ariya maradiyo yombi. Byashoboka. Reka twite ku bitureba by’Ikinyarwanda.

Jye ntekereza ko ururimi urwo ari rwo rwose rwikungahaza iyo rushobora gutira amagambo rukeneye, rukaba rutari rusanganwe andi avuga neza bimwe n’ayo rutira. Koko rero, nta rurimi rwihaza. Gusa ntekereza ko haba hari ikibazo iyo ururimi rutira amagambo asimbura ayo rusanganwe kandi bisobanura ibintu bimwe.

Mu nkuru yanditswe kuri IGIHE ku itariki ya 1 Kanama 2022 yari ifite umutwe ugira uti “Ururimi rwacu ruraducitse! Senateri Havugimana yatabarije Ikinyarwanda gikomeje kwangizwa”, hibanzwe ku kuba hagombaga kuba itandukaniro mu mivugire y’Ikinyarwanda hagati y’abageze mu ishuri n’abataragize amahirwe yo kwiga menshi.

Senateri yababazwaga n’abize bakoresha Ikinyarwanda kidasukuye ugereranyije n’abatarize menshi nk’ayabo.

Muri iyi nyandiko yanjye, si ikibazo cy’abize n’abatarize menshi mu gukoresha nabi Ikinyarwanda. Ndunganira Senateri mvuga ku rundi ruhande rubangamiye Ikinyarwanda: gutira amagambo bitari ngombwa kuko dusanganwe ayo bivuga kimwe. Gusa ikibazo gikomeye ni ukumenya niba abayakoresha baba bazirikana ko ayo magambo bakoresha atari Ikinyarwanda.

Njye ntekereza ko kwinjiza amagambo y’Ikirundi mu Kinyarwanda kandi hasanzwe ayo bivuga kimwe, aba ari uguhombya ururimi rwacu.

Dore zimwe mu ngero

Uramutse ufashe umwanya uhagije, wabona amagambo menshi aruta aya ngiye gutangaho ingero. Benshi bayavuga batazi ko ari Ikirundi barimo gukoresha.

 Icyegeranyo: Abarundi bavuga “icegeranyo”. Mu Kinyarwanda dusanzwe tuvuga “raporo” nuubwo na ryo ari iritirano, rimaze igihe gihagije.

 Kugeramirwa: ni ijambo ry’Ikirundi, ubusanzwe Abanyarwanda bakaba bavuga “kugarizwa”, “kubangamirwa”.

 Nyamukuru: kuri ayo maradiyo yombi bavuga “inkuru nyamukuru” bishaka kuvuga mu Kinyarwanda inkuru z’ingenzi.

 Ido n’ido: ni Ikirundi kivuga “ubusesenguzi”.

 Kazoza: iri jambo bigaragara cyane ko ari Ikirundi, abarikoresha baba bavuga “ahazaza”.

 Kurazwa ishinga: iyi mvugo imaze kumenyerwa ikaba ikoreshwa n’abashaka kuvuga “guhangayikishwa” (guhangayikishwa n’icyo ushaka gukora cyangwa kugeraho).

 Umurengera: ni ijambo ry’Ikirundi rivuga ibintu byinshi cyane. “Inyungu z’umurengera”.

 Kumviriza: mu Kinyarwanda kumviriza bivuga gutega amatwi ibitakureba, bikaba atari umuco mwiza. Mu Kirundi bivuga gutega amatwi: « Muriko murumviriza Ijwi ry’Amerika ».

 Ibiza (ikiza): ni ijambo ryinjiye mu Kinyarwanda ku buryo higeze no kubaho Minisiteri yo kurwanya ibiza. Gusa ibiza (ikiza) ni ijambo ry’Ikirundi rivuga ibyago cyangwa amakuba bitunguranye.

 Isanganya (insanganya): ni ijambo ry’Ikirundi rimaze kumenyerwa mu Kinyarwanda rivuga « ibibazo ». Yahuye n’isanganya bivuga ko yahuye n’ibibazo.

Ngayo amwe mu magambo muri menshi asigaye akoreshwa n’Abanyarwanda benshi barimo abanyamakuru n’abayobozi benshi mu mbwirwaruhame zabo. Ibyo byatumye amenyerwa cyane ku buryo hari benshi batazi na gato ko akomoka mu Kirundi. Kandi nk’uko bigaragara, ntabwo yatiwe kubera ko Ikinyarwanda kidafite ayo bivuga kimwe. Bigomba kuba ari uko abangutse gusa !

Umwanzuro

Ntekereza ko buri Munyarwanda, cyane cyane abumvwa kenshi n’abandi (abanyamakuru n’abayobozi bari muri abo), agomba kwihatira gukoresha neza ururimi rwe. Ni ishema, bikaba no kwiha agaciro. Abo bumvwa na benshi iyo bakoresheje ururimi neza, bifasha benshi. Iyo barukoresheje nabi byiganwa na benshi, bikabangamira ururimi.

Ntabwo ari ariya maradiyo y’amahanga abangamiye Ikinyarwanda, ahubwo ni abayumva ntibashobore nyuma y’aho gutandukanya neza indimi z’Ikinyarwanda n’Ikirundi ziyavugirwaho.

Nubwo bishoboka ko abavugira kuri ayo maradiyo yombi baba na bo bavanga izo ndimi, ababatega amatwi ni bo bagomba kuvangura ibiri byo n’ibitari byo, haba mu ikoreshwa ry’indimi zihavugirwa, haba no ku ishingiro n’ukuri kw’ibihavugirwa.

Ururimi urwo ari rwo rwose rutezwa imbere kandi rugakuzwa na bene rwo. Ururimi kandi ni indorerwamo y’ishema abaruvuga baterwa na rwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages