Ariko buriya ukurikiranye neza wasanya ibibera inyuma y’amarido mu itangazamakuru ryaho, bihabanye kure n’ibyo iki gihugu cyiyitirira.
Nubwo itangazamakuru ryaho rivuga ko ritagira aho ribogamira, mu by’ukuri rishyigikira ibitekerezo bimwe, akenshi rigashishikazwa n’inyungu za politiki. Ikindi kandi, iri tangazamakuru riyobowe n’itsinda rito ry’abantu b’abaherwe.
Ibi bituma rishyira imbere inyungu bwite za muntu aho kuba ukuri, bigatuma benshi bibaza kuri demokarasi Amerika ishaka kwigisha amahanga kandi mu by’ukuri byarayinaniye iwayo.
Si ibanga ko ibitangazamakuru bikomeye muri Amerika bihitamo gufata icyerekezo kimwe kubera impamvu runaka. Mu myaka yagiye itambuka, uku kubogama kwagiye kurengera kugeza n’aho bigeze mu matora aho usanga ibitangazamakuru bimwe na bimwe bihitamo abakandida bamwe bishyigikira.
Reka dufatire urugero ku matora aheruka. Mwabonye uko itangazamakuru ryagerageje guhindanya Donald Trump? Nubwo uburyo bwe abonamo ibintu n’amahame agenderaho bitavugwaho rumwe, itangazamakuru ryo muri Amerika ryakunze kumuvugaho mu buryo budasanzwe.
Ibinyamakuru nka CNN, The New York Times na MSNBC, rimwe na rimwe byasaga n’ibimugabaho ibitero ku giti cye aho gukora inshingano zabyo zo gutara no gutangaza amakuru bitabogamye.
Gutara amakuru mu bihe byo kwiyamamaza bya Trump, byagiye byibanda cyane ku kumugaragaza nk’umuntu mubi, aho umuntu atashoboraga gutandukanya ‘amakuru asanzwe’ n’inkuru z’ibitekerezo bwite bya muntu [column].
Ibi bigereranye n’uko ibinyamakuru byatangaje amakuru kuri Kamala Harris mu bihe bye byo kwiyamamaza. Ibikomeye nka The New York Times, The Atlantic ndetse na The Philadelphia Inquirer byose byari bimuri inyuma.
Harris yari ntakorwaho, kuko nta kinyamakuru cyifuzaga kumutangazaho inkuru nk’uko byakorwaga kuri Trump.
Ibyinshi, aho gutangaza amakuru bidafite uruhande bibogamiyeho, byahisemo gushyigikira Harris ngo agere ku ntsinzi, byigomwa ubunyamwuga.
Byaragaragaye ko itangazamakuru rya Amerika ryatakaje ubushobozi bwo gutangaza amakuru nyayo, rihitamo kwifatanya n’amashyaka ya politiki, nyamara ari kimwe mu byo ihora ihora amahanga.
Ibi bifitanye isano n’ukuri! Abaherwe bake ni bo bafite kandi bagenzura ibitangazamakuru byinshi muri Amerika. Urugero The Washington Post ni iya Jeff Bezos, umwe mu bakize cyane ku Isi.
Fox News na The Wall Street Journal ni iza sosiyete ya News Corp y’umushoramari Keith Rupert Murdoch. Uku kwiharira ibinyamakuru bimwe na bimwe bituma ibyo bitangazamakuru biba bishingiye ku nyungu za ba nyirabyo, bigatuma hibazwa koko niba riba rikora inshingano zaryo zo gukorera rubanda.
Bishobora gutuma wibaza niba Abanyamerika babona amakuru bakwiye kubona, cyangwa bagaburirwa ibitekerezo n’ibyifujwe n’abo baherwe cyangwa abakomeye.
Ntiwabura gutekereza ko ibi binatuma hatumbagira muri ruswa, kandi bizwi ko imunga ubukungu bw’igihugu cyangwa abaturage. Ati kuki?
Ibi bitangazamakuru bikura inyungu mu kwamamaza nk’ibisanzwe, ariko bikanishingikiriza ku nkunga bihabwa n’aba bakomeye akenshi baba baharanira inyugu za politiki, ugasanga imirongo isanzwe igenderwaho n’igitangazamakuru itangiye kuvogerwa.
Bituma kandi igitangazamakuru cyisanga hahandi kiba kigomba guharanira inyungu za ba bandi bagitunze, inkuru zishobora kubagiraho ingaruka zikirengagizwa ahubwo hagashyirwa imbere izibaha ikuzo kandi zishyira imbere inyungu za politiki n’ibindi.
Iyo rero ibitekerezo bitangwa biri mu biganza bya bamwe, demokarasi iravogerwa, na bimwe itangazamakuru rya Amerika ryiyitirira bikaguma mu magambo gusa.
Muri demokarasi itangazamakuru rigomba gutanga amakuru mpamo, ku buryo abaturage babona impande zombi ku rugero rumwe kugira ngo nibanagira ibyo banzura, babe bafite aho bashingiye.
Gushimagiza umwe ari nako usiga icyasha undi nk’ibyakozwe n’itangazamakuru rya Amerika mu matora aheruka, bituma ibyemezo bifatwa n’abaturage ku bakandida babo bihinduka.
Urugero, murabizi ko hari byinshi byashinjwe Trump akenshi bidafite ishingiro, ngo ni amakuru yatanzwe n’isoko itazwi, ari na ko ku rundi ruhande ibyavugwaga kuri Hunter Biden birimo n’ibyahuzwaga na se Perezida Joe Biden byo byateshwaga agaciro n’ibitangazamakuru bikomeye bikagaragazwa nk’amakuru atari yo.
Cyangwa wibuke mu bihe byo kwiyamamaza kwa Biden, uko ibitangazamakuru byahoraga bimugaragaza nk’umuntu ushoboye, ariko nyuma na nyuma biza kunyomozwa n’imyitwarire n’imyifatire ye byagaragariye buri wese.
Gusa nubwo byaje kumenyekana, ntiwavuga ko uko yagaragazwaga mu itangazamakuru bitagize ingaruka ku bitekerezo by’abaturage ku ngingo y’amatora.
Ibi ni nabyo byabaye ku mugabo wa Kamala Harris, Doug Emhoff, washinjwe kugira umubano udasanzwe n’umukozi wo mu rugo, ariko ibitangazamakuru bikabyirengagiza cyane.
Mu buryo bworoshye kugira ngo wumve ingaruka zabyo, abakurikirana Fox News baba bafite ishusho ihabanye cyane n’iy’abakurikirana CNN rimwe na rimwe ku ngingo imwe. Ibi akenshi binatuma hari n’ubwo abaturage batangira kwibona nk’abahanganye.
Ibi bituma benshi bibaza bati ’ni gute igihugu cyemerera itangazamakuru ryacyo kubogama, kigisha abandi ibijyanye na demokarasi?’ Ubu buryarya akenshi bubonwa n’abari hanze ya Amerika babona neza ibyo bamwe mu Banyamerika batabona cyangwa birengagiza.
Uko itangazamakuru ryo muri Amerika rimeze muri iki gihe ni urugero rwiza rw’uko no mu gihugu cyitwa “Icy’umudendezo", ukuri kwirengagizwa kubera inyungu z’abakomeye cyangwa abaherwe.
Kugeza igihe iri tangazamakuru rikemuye ibi bibazo byose birigaragaramo, Amerika izakomeza kuba kure yo kuba icyitegererezo nyacyo muri demokarasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!