Mu nguni zose ushobora kubireberamo, u Rwanda ni igihugu gitekanye. Uko dufata impunzi n’abimukira bifatwa nk’intangarugero n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Mpunzi ndetse n’abandi batandukanye.
Twashimiwe kuba twarateye intambwe tugatabara impunzi zari zarafashwe bugwate muri Libya, tukakira abana b’abakobwa bo muri Afghanistan bashakaga gukomereza amasomo yabo mu gihugu, twashimiwe kandi kuba kugeza uyu munsi ducumbikiye impunzi ibihumbi 140 mu gihugu cyacu.
Mu myaka iri imbere nk’Abanyarwanda dushobora kuzasubiza amaso inyuma tugahamya ko koko igihugu cyacu cyagerageje gutanga umusanzu mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’abimukira cyugarije Isi.
Ntabwo twicaye ngo turebere abacuruza abantu, bakohereza inzirakarengane mu mato ngo zisange urupfu, cyangwa ngo dushyigikire abarinda inkombe mu bice bya Méditerranée bareka aya mato akarohama bareba.
Oya, iyi mikorere irapfuye, ibiri kuba bikwiriye guhinduka kandi ibisubizo birimo ingamba nshya nibwo buryo bwonyine bwadufasha.
Ibirego n’imitwe y’inkuru igaruka ku kuba u Rwanda rudatekanye nta hantu na hamwe bishingiye uretse ku myitwarire yo kurebera Afurika mu ndorerwamo za kera- Wenda turetse ibyo gusura igihugu cyacu gitekanye kandi kiri gutera imbere, muri aba banenga, ni bangahe bakandagiye ku Mugabane wa Afurika?
Binyuze muri gahunda yacu yo gufasha mu gukemura ikibazo cy’abimukira, u Rwanda rwerekanye ko “ari igihugu kitari mu Burayi ariko gitekanye”. Niyo mpamvu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR ritubona nk’umufatanyabikorwa wo kwizerwa, ni nayo mpamvu u Bwongereza bwabonye u Rwanda nk’umufatanyabikorwa muri iyi gahunda.
U Rwanda rwatanze icyizere gishoboka muri gahunda yarwo yo kwakira abimukira, ibi kandi bishimangirwa n’imirongo migari ya politike ihari, amategeko n’ibikorwa.
Nk’igihugu, dushyigikiye amasezerano agenga impunzi kandi turayubahiriza binyuze muri politike yo guhora imiryango yacu ifunguye ku bari mu bibazo by’ubuhunzi.
Iki cyizere cyose twagiye dutanga cyari gihagije Guverinoma y’u Bwongereza, Urukiko Rukuru ndetse no kuri 1/3 cy’abacamanza bafashe umwanzuro ku bujurire.
Ntihakwiriye kubaho impungenge, umwimukira wese uzagera mu Rwanda, uburenganzira bwe buzabungabungwa hagendewe ku mategeko y’imbere mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Twishimiye aho duhagaze muri gahunda y’Isi yo gukemura ikibazo cy’abimukira, nk’igihugu gifite ibitekerezo bigamije impinduka kandi cyifuza gutangira kubishyira mu bikorwa.
U Rwanda ruracyashikamye kuri iyi gahunda y’ubufatanye n’u Bwongereza. Mu gihe abimukira bazava mu Bwongereza bazaba baje, tuzaba twiteguye kubabungabungira umutekano no kubaha amahirwe abafasha gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.
Ikindi kintu cy’ingenzi, u Rwanda ntabwo rwicaye rwifashe mu mifuka rutegereje ko abimukira bo mu Bwongereza baza. Dufite intego twihaye ishingiye mu gufasha abaturage bacu n’abandi bose bahisemo ko u Rwanda ruba mu rugo kugira ubuzima bufite agaciro.
Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Umusaruro Mbumbe w’igihugu cyacu wazamutse ku kigero cya 9,2%. Twashyizwe ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bijyanye no gushyiraho ingamba zoroshya mu bijyanye n’ubukungu.
U Rwanda rurangajwe imbere n’ishoramari rikorwa mu buryo burengera ibidukikije, kandi ni rumwe mu bihugu bifite intego zikomeye mu bijyanye no kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Twiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 35% bitarenze umwaka wa 2030, tuzaba tugeze ku kigero cya 0% mu 2050.
Ibijyanye n’icyizere cyo kubaho, cyavuye ku myaka 49 mu 2000, uyu munsi kiri ku myaka 70, kandi turi gusatira ibipimo byo hejuru mu bijyanye no kugeza ubuvuzi n’uburezi kuri bose. Dukorera abaturage bacu ariko tunagira uruhare mu gutanga ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.
Tutitaye ku kintu icyo aricyo cyose, tuzakomeza uru rugendo no gutera imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!