Kujya muri SADC kwa Chico si impanuka kuko ni umwe mu miryango igihugu cye kibarizwamo, akaba ari nawo wohereje ingabo zagize uruhare mu gushyira hasi intwaro kwa M23 mu 2013.
SADC ni umuryango ugizwe n’ibihugu 16 ariko ibyohereje ingabo mu 2013 mu mutwe w’ingabo udasanzwe wiswe FIB (Force Intervention Brigade) ni bitatu aribyo Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.
Chico yavuze ko amaso yabo bayahanze SADC nanone kugira ngo ibafashe guhashya M23, dore ko yemeza ko ifashwa n’u Rwanda nubwo rudahema kubihakana.
Icyakora hari ibyo Congo yirengagiza, nk’aho mu 2013 kwinjira mu ntambara ya M23 kw’ibyo bihugu bya SADC ku ruhande runini byari ku nyungu za politiki kurusha impuhwe byari bifitiye Congo.
Ubwo M23 yeguraga intwaro mu 2012, amahanga yatunze agatoki u Rwanda ahanini hagendewe ko abari bagize uwo mutwe biganjemo abavuga Ikinyarwanda (Rwandophones) bahoze mu nkambi mu Rwanda, mu ngabo zabohoye u Rwanda n’ibindi.
Byahaye urwitwazo ibihugu byari bifitiye inzika u Rwanda, bihigira kwihimurira kuri M23 ari nako bishyira akaboko ku butunzi bwo mu butaka Congo ifite ku bwinshi.
Urugero nka Tanzania yari ibanye nabi n’u Rwanda kubwa Perezida Jakaya Kikwete wari ushyigikiye FDLR ku mugaragaro, ibintu u Rwanda rwamaganye bigatuma na bamwe mu Banyarwanda babaga muri icyo gihugu birukanwa.Uwo mubano mubi watumye Tanzania yihutira kohereza ingabo muri Congo.
Afurika y’Epfo nayo ntiyari ibanye neza n’u Rwanda icyo gihe dore ko icyo gihugu cyari kimaze imyaka itatu gicumbikiye umutwe wa RNC n’abawushinze nka Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa, bahategurira ibitero byo kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibindi bihugu bikomeye muri SADC nka Zimbabwe, Angola na Zambia ntabwo byigeze byinjira muri iyo ntambara ariko amateka yagaragazaga ko uruhande byari bishyigikiye ari urwo kurwanya M23 aho gushyira imbere ibiganiro.
Nka Zimbabwe yari ikiyobowe na Robert Mugabe , umwe mu bataracanaga uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda, dore ko barwaniye muri Congo mu myaka ya 1998 mu ntambara ya kabiri ya Congo, ubwo Leta ya Laurent Desire Kabila yari imereye nabi abavuga Ikinyarwanda, hakavuka imitwe nka RCD Goma n’indi y’abavuga Ikinyarwanda batotezwaga.
Guverinoma ya Congo kuri ubu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi yizeye ko amazi akiri ya yandi, aho kujya mu biganiro imbaraga bari kuzishyira mu gisubizo cya gisirikare. Abaturage babo n’abanyapolitiki bamaze iminsi bigaragambiriza ingabo za EAC kuko zitabafasha kurwanya M23 nubwo atari cyo zoherejwe gukora.
Nyamara ukurikije uko ibintu bimeze, ntabwo amahirwe menshi ari ku ruhande rwa Tshisekedi ndetse biragoye ngo SADC igire umusanzu n’umwe itanga urenze imyanzuro itandukanye yafashwe n’akarere.
Icya mbere ni uko byinshi mu bihugu bya SADC bitakirebana ay’ingwe n’u Rwanda, ngo bibe byakwinjira mu ntambara nko kurwihimuraho dore ko Leta ya Tshisekedi yabigize indirimbo, ko yatewe n’u Rwanda aho kuba abaturage bayo bamaze imyaka irenga 25 bacunaguzwa, batotezwa bazira uko bavutse.
Uretse Afurika y’Epfo umubano utarajya mu buryo neza nubwo nayo iwabo bidogera, ibindi bihugu bikomeye muri SADC nka Zimbabwe, Angola, Zambia na Tanzania bifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda ndetse iki kibazo cya M23 bisa nk’ibyagiye bikigendera kure dore ko bifite abakuru b’ibihugu bumva neza intandaro y’ikibazo.
Nka Angola ya Perezida João Lourenço niyo yahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ngo ibe umuhuza mu kibazo cya Congo, ibyo biyima ubwinyagamburiro bwo kugira uruhande ibogamiraho, nubwo isanganywe umubano mwiza n’u Rwanda.
Nko guhera mu 2014, ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi dore ko byafunguye ambasade zabyo ndetse sosiyete y’indege, RwandAir iri mu myiteguro yo gutangiza ingendo z’indege i Luanda.
Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe umaze kugera kure kubwa Perezida Emmerson Mnangagwa, kugeza n’aho icyo gihugu gishimira Perezida Kagame ku mugaragaro ku ruhare yagize mu kukivuganira ngo bagikurireho ibihano, no kugifasha gushakisha miliyoni 800 z’amadolari yo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu byaro.
Sosiyete y’u Rwanda ishinze Ingufu (REG) yamaze kubona ibiraka byo gushyiraho amatara yo ku muhanda mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
Ikindi gihugu cyihagazeho muri SADC ni Tanzania ari nayo yagize uruhare rukomeye muri FIB yahosheje M23 mu 2013. Kuri ubu ibihugu byombi bibanye neza ku bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.
Kuva M23 yakubura imirwano, Tanzania isa n’iyagendeye kure iki kibazo uretse ko bivugwa ko ubuyobozi bwayo butishimiye uko Leta ya Tshisekedi ibyitwaramo.
Bivugwa ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iheruka kubera i Bujumbura Perezida Samia Suluhu yababajwe n’uburyo bafata imyanzuro aho gushyirwa mu bikorwa, bamara gutaha Congo igakora ibitandukanye.
Biragoye kumenya neza uburyo SADC izitwara ku busabe bwa Congo, icyakora amakuru ahari agaragaza ko nta kidasanzwe kitari uguhatira impande zombi kugana inzira y’ibiganiro, dore ko nk’umuhuza João Lourenço yamaze gutumaho ubuyobozi bwa M23, kugira ngo yumve uruhande rwayo nubwo Kinshasa itabishaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!