Mu mpera z’icyumwru gishize Umukuru w’Igihugu ubwo yakirwaga kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda, yagaragaje ko atiyumvisha ukuntu abantu bafite ubwenge n’ubushobozi n’ibitekekerezo bitanga icyizere bamara kumvikana igikorwa, uwafashe inshingano yagera ku mbogamizi ituma adasoza icyo gikorwa ahitamo kurambika iyo dosiye akicecekera aho kugaruka aho yasezeraniye n’abandi ibyo agiye gukora akababwira inzitizi yahuye nazo bakongera bagashaka indi nzira byakorwamo.
Abanyeshuri banjye mu ishuri ry’itangazamakuru cyangwa abo duhurira mu mahugurwa nkunze kubaganiriza ku cyo nita imyumvire ya gisivili itandukanye n’iya gisirikare nubwo ntabaye we. Mu muco wa gisirikare, uhawe inshingano n’umuyobora ategetswe kubanza kumusubiriramo icyo yumvise kugira ngo bombi bemeranywe ku gikorwa n’igisubizo bigambiriwe. Aho nahagereranya na hariya Kagame avuga ko abakorana baba bumvikanye neza ku cyo bagiye gukora.
Mu gushyira mu bikorwa inshingano, inzitizi ya mbere ahuye nayo, umuto ahita ahamagara umukuriye, ati “Aho ngeze mpuye n’inzitizi inkereza mu gikorwa cyangwa itanatuma ndibukomeze nkagera ku gisubizo. Umuyobora agahita amuha amabwiriza mashya, igikorwa kigafata indi nzira wenda ariko kigakomeza.
Bamwe mu basivili, ikibabaje ni uko ntekereza ko bashobora kuba aribo benshi, bagera ku nzitizi, dosiye bakayirambika bagaceceka ku mpamvu zitandukanye. Akenshi bishoboka ko bahugira ku zindi babohereje zitwa ko zihutirwa, zikaba urwitwazo rwo kudindiza iya mbere batashoje. Ibyo ariko na byo bakagombye kubyemeranywaho n’ababakuriye.
Hari n’abagira ingeso zo guherekeza igihe gusa, icyagashobotse uyu munsi bakagishyira ejo nta mpamvu. Hari abahamagarwa mu nama nyinshi bakagaruka bagomba gukora raporo yihutirwa, ya dosiye ya mbere ikibagirana.
Hari abagira gahunda nyinshi hanze, buri kanya akaba yasohotse n’abamushaka mu biro ku bindi agomba gukemura ntibamubone; Hari abafata konji ku mpamvu zitandukanye bakagenda ntawe bamurikiye ibyo bakoraga bigomba gukurikiranwa, wabaza bati ‘ubishinzwe ari muri konji’ ukibaza niba umuntu ugiye muri konji ajyanamo n’inshingano ze. Hari n’abajyana ifunguzo z’ibiro muri konji kandi habitsemo wenda amadosiye abandi bakozi bashobora kuzakenera nta handi haboneka urufunguzo.
Hari abitirirwa ko bafite ubumenyi mu kazi bahawe ariko wareba umusaruro ugasanga ahubwo baradindiza akazi k’abandi kandi ababayobora nabo bakicecekera ngo batiteranya cyangwa ngo ntiwamenya uwamushyize mu kazi.
Hari abinjira mu buyobozi batazi imikorere yaybwo bakifata nk’uko bifata mu ngo zabo. Mperutse kohereza abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’ishuri ry’Itangazamakuru mu mwitozo wo gutara amakuru mu nzego za Leta n’iz’abarwiyemezamirimo ngo bagende basaba ko babaha amatariki ya gahunda y’ibikorwa ngarukamwaka bihora biteganyijwe mu kigo basuye. Nabahaye amabwiriza ko batemera abababwira ngo bazaze ejo cyangwa ngo nibandike ahubwo babafate nkaho babimye amakuru babikorere raporo.
Abo banyeshuri hari aho bageraga bati “Ushinzwe kwakira abantu ari muri konji.” Ahandi bati “Ugomba kwandika ibarwa ugategereza ko bagusubiza”; Ahandi bati “Ibibazo byakirwa kuwa Kane wa buri cyumweru”. Undi ati “Uwakagushubije ari mu nama uzagaruke ejo”.
Bamwe mu basubizaga batyo babaga banafite mu maso yabo ingengabihe y’umwaka iriho za gahunda z’ikigo cyabo ariko ngo ntacyo batanga cyangwa bavuga batabiherewe urushya n’ababakuriye. Bene uyu muvuduko nta ntambwe watuma abantu batera ahubwo utera ahubwo ukurura usubiza inyuma n’abashaka gutera imbere kuko akenshi mu kazi inshingano n’uruhererekane ni magirirane.
Hari ikigo nasanzemo ingamba zo gukurikirana itembera ry’amadosiye, aho hagaragaye kuyakereza, ababifitemo uruhare bikagira ingaruka ku mushahara wabo w’uko kwezi kandi byakomeza hagakurikiraho ibihano biganisha kwirukanwa niba hatabayeho kwikosora. Kuri buri dosiye haba hari umwanya wo kwandikaho itariki n’isaha yakiriweho n’igihe yimukiye ku wundi, nawe bikagenda gutyo. Aho niho bashobora kukubwira bati nta cyumweru gihita uwinjije ibaruwa atarahabwa igisubizo.
Iri ni isomo rikwiye kwinjizwa mu ngando z’urubyiruko rugakurana umuco wo kudashyira ejo icyo ushobora gukora uyu munsi no kumva ko akazi muri sosiyete ari magirirane, ko nta terambere ryagerwaho abafatanyabikorwa batagendera ku muvuduko umwe.
Paul Mbaraga: Umwanditsi w’iki gitekerezo ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO