Fred Gisa Rwigema, wabaye intwari idatinya aho rukomeye maze utangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ikivi wateruye Manzi idahinyuka humura turasizanira kucyusa dore ko imihigo ikomeje.
Mu by’ukuri, urugamba rw’amasasu twararutsinze ariko inzira y’iterambere iracyari ndende. Yego twateye intambwe ishimishije mu burezi, ubuzima, ubukungu, inganda, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi ariko ntituragera aho twifuza nk’intwari zitajorwa.
Ingabo itazwi izina, watashye witangira u Rwanda nawe tuguhaye icyubahiro. Uri Imanzi, Imana Rurema ikwakire mu bayo, iguhembe, ikwibagize imvune n’imvura y’urushyana yagucoce ibitugu ubohora u Rwanda.
Mutara wa III Rudahigwa, wabaye Umwami uharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda no kwigenga. Uri Imena yanze ingoma ya gihake na gikolonize, uharanira ko u Rwanda rugira ijambo mu ruhando rw’amahanga. Tuzahora tukurata ntwari y’Imena watanze udahemutse.
Rwagasana Michel, wanze gutatira ingobyi yaguhetse, witandukanya n’ikibi cyo kuvangura Abavukarwanda. Uri Imena yaharaniye inyungu rusange mu bupfura buhebuje ubwo wirengagizaga indonke n’inyugu bwite. Uri igitego duteze amahanga. Abuzukuru n’abuzukuruza bazakwigiraho ubutwari. Ubuhanga n’ubushishozi byawe ni isoko ivubura imbaraga mu kubaka “Ndi Umunyarwanda”.
Uwilingiyimana Agathe, turazirikana ubutwari bwawe bw’Imena mu guharanira ukuri kubaka u Rwanda. Mu ruhando rw’amashyaka yashegeshwe n’amashyari ntiwahwemye kurwanya irondakoko n’irondakarere maze uca iringaniza mu mashuri y’ i Rwanda. Wateje imbere uburenganzira bw’Umunyarwandakazi, tuzahora twibuka ubutwari bwawe.
Niyitegeka Félicité, kuba intangarugero mu gukora neza wari warabigize umuco. Uri Imena yemeye kwitangira abari baguhungiyeho aho kubahara ngo ukize amagara yawe. Ubwonko bwawe bwari ikirenga mu kurengera ikiremwa muntu. Uri mutajorwa mu ijabo; umutako ubereye amateka y’u Rwanda. Ruhukira mu mahoro mu Ijuru kwa Jambo.
Niyitegeka, Abanyeshuri b’i Nyange bakwigiyeho, bahamya ko ari Imena zizi ko icyo dupfana iruta kure icyo dupfa. Ubwo umubisha yashakaga kubacamo ibice yitwaje ingirwa moko, banze ko abameneramo maze bamwereka ko bose ari bene Kanyarwanda. Mbakuriye ingofero, mwaduhesheje ishema, tuzahora turata ubutwari bwanyu.
Ntwari z’Imanzi, Imena n’Ingenzi mwatumye tugera aho turi, Intore z’u Rwanda ziri ku ruhembe rw’iterambere twiyemeje kutabatenguha. Mbashimiye Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Paul Kagame, utajya ahuga mu gushakira icyagirira Abaturarwanda bose akamaro.
Ikimenyimenyi isuku ni yose mu rwa Gasabo, nyakatsi yabaye amateka n’abateka baboneje iya “gas”. Malariya irahashywa ubutitsa, uburezi kuri bose buraganje, Girinka Munyarwanda hamwe n’ubudehe ni bimwe mu bisubizo twishatsemo tubivomye mu muco Nyarwanda kugira ngo twihute mu iterambere rirambye.
Ikindi, u Rwanda ruragendwa ijoro n’amanywa kubera umutekano usesuye. Inama mpuzamahanga ntizicogora guteranira mu rw’imisozi igihumbi dore ko zifite abazakirana urugwiro n’aho zakirirwa hatagira uko hasa nka “Kigali Convention Center”; inyubako yavugishije amagambure abatwigimba!
Ntwari z’u Rwanda, imihigo irakomeje. Twiyemeje gutera ikirenge mu cyanyu, ntituzabatenguha mu kubaka u Rwanda mwifuje kandi twifuza. Dukereye kwereka amahanga ko ubutwari bwacu ari uguhitamo ibitubereye mu buzima bw’Igihugu cyacu.
Twanze ikibi. Dukataje mu nzira y’iterambere rirambye dufatanye urunana nk’abana b’u Rwanda. Twimakaje “Ndi Umunyarwanda”, turirimba tuti “Ijabo riduhe ijambo”.
Vedaste Semukunzi
Tel: 07 88 59 16 89



















TANGA IGITEKEREZO