Hashize iminsi mike mu Rwanda hatangajwe abahanzi bazatorwamo abagomba guhabwa ibihembo bya Salax Awards. Mu bitaravuzweho rumwe, harimo kuba umuhanzi w’Umubiligi witwa Stromae yarashyizwe mu bagomba guhatana, aho yitwa ko ari Umunyarwanda ukorera umuziki hanze y’igihugu, ibintu bitavugwaho rumwe na mba. Ese ukuri ni ukuhe?
Stromae ni Muntu ki?
Paul Van Haver, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae ni umubiligi w’umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Yavutse kuwa 12 Werurwe 1985. Yakunze gukora injyana ya Hip Hop na Electronic music. Imwe mu ndirimbo zatumye aba icyamamara ni iyo yise Alors on danse, yanabaye igihe kirekire iya mbere mu gukundwa mu bihugu by’ i Burayi cyane cyane ibivuga ururimi rw’igifaransa.
Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligikazi wo mu bwoko bw’aba-flamands. Yavukiye Mu Bubiligi, nyuma gato yo kuvuka kwe, se wa Stromae, ngo yaje kubata we n’abavandimwe be abasigira nyina. Stromae ubwe yigeze kwitangariza ikinyamakuru Slate Afrique ko yabonye se inshuro nke zishoboka, ndetse ko iby’u Rwanda yabyumvishe kuri nyirasenge bigeze kuganira, ngo niwe wagize ibyo amubwira birambuye ku Rwanda.
Avuga iki ku bwenegehihugu bw’Ubunyarwanda?
Mu bushakashatsi nakoze, nta hantu na hamwe nigeze mbona handitse ngo Stromae ni Umunyarwanda, uretse mu bitangazamakuru bimwe na bimwe byo mu Rwanda nabyo byihutira kuvuga ibintu rimwe na rimwe bitazi ibyo bivuga. Ibi mbivuze mpereye ku busobanuro bw’ijambo “Ubwenegihugu”.
Nitugendera ku busobanuro bw’ijambo Ubwenegihugu mu rwego rw’amategeko (Kuko ariyo abugena) turemeza burundu ko Stromae ari Umubiligi gusa. Kuko nta n’ubundi bwenegihugu tuzi atunze.
Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Slate Afrique mu mwaka wa 2011, Stromae we ubwe, yabaye nk’uwitarutsa u Rwanda ho gato maze agira ati: “Ndi Umunyafurika kurusha uko naba umunyarwanda. Iyi nyandiko yahise inafata uwo mutwe dore ko igira iti: “Plus africain que Rwandais”.
Iyi nyandiko, ivuga gato ku buzima bwa Stromae, ukuntu se yanze kumwemera (iki kinyamakuru cyaranditse ngo : Le chanteur s’appelle en réalité Paul Van Haver, du nom de sa mère flamande. De son père rwandais, qui ne l’a jamais reconnu,…: Uyu muririmbyi mu by’ukuri yitwa Paul Van Haver, biva ku izina rya nyina w’umu-flamande. Ise w’umunyarwanda ntiyigeze amwemera,…).
Gusa mu byo Stromae azi kugeza ubu, ni uko bamubwiye ko se umubyara yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, gusa ibi ngo yabimenye amaze kugira imyaka 12 y’amavuko. Ngo ibyo azi ku Rwanda yabibwiwe na Nyirasenge.
Mu byakunze kubabaza Stromae, harimo kuba se yarabataye bakarerwa na nyina ari abana batanu kandi bakiri bato. Ibi abishimira nyina cyane kuko yemeza ko ari intwali ikomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru twanditse haruguru, uyu musore yavuze ko muriwe ndetse na muzika ye yumva 30% ari Umunyarwanda, 30% umunyakongo na 40% umunyafurika, ari naho haturutse kuvuga ko yiyumvamo kuba umunyafurika kurursha umunyarwanda.
Ni ryari Stromae yakwitwa umunyarwanda?
Dutandukanye ibintu bibiri: (1)Kuba no kugira ubwenegihugu bw’ubunyarwanda no (2)kugira inkomoko yo mu Rwanda.
Kuba Stromae akomoka kuri se w’umunyarwanda, ntibivuze ko mu buryo budakuka nawe ari umunyarwanda, n’ubwo byashoboka ndetse byanamworohera kubona ubwo bwenegihugu.
Ikizwi magingo aya, ni uko ari Umubiligi, wavukiye mu Bubiligi. Akaba yarakandagije ikirenge cye mu Rwanda rimwe risa, akiri umwana.
Amategeko abivugaho iki?
Ingongo ya 6 n’iya 7 z’itegeko-ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda nizo zisobanura neza uburyo bwo kubona ubwenegihugu bw’ u Rwanda kubera inkomoko:
INTERURO YA II: UBWENEGIHUGU NYARWANDA BUSHINGIYE KU GUKOMOKA KU MUNYARWANDA .
Ingingo ya 6: Gukomoka ku Munyarwanda: Afite ubwenegihugu Nyarwanda umuntu wese ufite umwe mu babyeyi be w’Umunyarwanda.
Ingingo ya 7: Gukomoka ku munyarwanda bishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu: Gukomoka ku mubyeyi bishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu, ni ibyemewe n’amategeko ariho mu Rwanda. Ibishingirwaho kugira ngo hemezwe ko umuntu akomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda biteganywa n’Iteka rya Perezida.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu gishinwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, kugirango uhabwe bene ubu bwenegihugu ugomba kuzuza ibi bikurikira:
- Icyemezo cy’amavuko
– Kugaragaza mu nyandiko ko aho bari batuye hazwi kandi hemerwa nk’u Rwanda
– Kuzana byibuze abantu 3 bamuzi neza ko ari umunyarwanda
– Inyemezabwishyu y’amafranga 5000 adasubizwa
– Amafoto abili magufi y’ibara afite inyuma h’umweru kandi nyirayo akaba yifotoje areba imbere ye
Ibi bintu Stromae ntiyigeze abyuzuza ngo ahabwe ubwenegihugu bw’ u Rwanda kandi twibuke ko byiyongera ku kuba se wa Stromae atarigeze anamwemera. (Reconnaissance)
Ngo Best Diaspora recognition Award! Diaspora ni iki?
Inkoranyamagambo ya Oxford, isobanura Diaspora nk’itsinda ry’abenegihugu batuye hanze yacyo kubera impamvu runaka.
Duhereye kuri ubu busobanuro, Diaspora nyarwanda yasobanurwa nk’aho ari abenegihugu b’abanyarwanda batuye mu mahanga.
Ese Stromae udafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akwiye gushyirwa mu cyiciro cya Best Diaspora recognition ? Oya byaba ari akarengane gakorewe abo bahanganye, kuko ntabarirwa muri diaspora nyarwanda ku by’ibyo ntakwiye kuba mu bahatana muri iki cyiciro.
Icyo mbona cyihishe ku gushyira Stromae muri Salax
Birashoboka ko abashyize Stromae ku rutonde rw’abagomba gutorwa muri iki cyiciro, batabanje kungurana ibitekerezo kucyo Diaspora ari cyo. Aha mpagaze nshize amanga mvuga ko BIBESHYE CYANE !
Ikindi kintu gishoboka ni ukubikora nkana, hagambiriwe izindi nyungu. Muti ni nk’izihe?
Stromae ni umuntu umaze kubaka izina, byonyine kumushyira mu bantu ushaka kugenera ibihembo, ni umutwe mwiza wo kwimenyekanisha no gushaka aho wuririra uva ku rwego ujya ku rundi. Ibi mbivuze kubera ko Stromae, Salax nta nyungu n’imwe yayibonamo kuko : (1) ibihumbi 500 bizahabwa utwaye icyiciro runaka ntabyo akeneye, ahubwo amenye ako gaciro ubanza yakwikuza ku rutonde ; (2) Nta zina Salax umuntu yavuga ko yari yubaka, ku buryo mu bihembo n’amashimwe uyu musore yahawe nta mwanya ifite.
Mutekereze ikipe y’amagaju iramutse igiye gukina na Brasil ntaho bitaniye no guhuza K8 Kavuyo, Meddy, cyangwa The Ben na Stromae ngo bahangane!
Harimo no kutagereranya, guhanganisha abantu badafite amahuriro na mba.
Indirimbo Formidable ya Stromae yageze kuri Youtube muri Gicurasi 2013 imaze kurebwa incuro 57,680,562. Papaoutai yasohotse kuwa 6 Kamana yo imaze gukinwa inshuro 101,799,044 mu gihe Nd uw’i Kigali y’abasore Meddy, K8 Kavuyo, na The Ben iri muzakunzwe z’aba bahanzi imaze gukinwa kuri Youtube inshuro 56,858 guhera kuwa 5 Kamena 2013.
Niba hakoreshwa ukuri, Stromae niwe uzahabwa iki gihembo, ariko ntihazagire utungurwa natanagitwara nk’uko umwaka ushize The Ben yagitwaye abantu nka Jali nyamara uretse no mu Rwanda yari yatwaye igihembo gikomeye i Burayi (u Bubiligi).
Reba indirimbo imwe mu ndirimbo za Stromae hano:

















TANGA IGITEKEREZO