00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki cyihishe inyuma y’umugambi w’ubutinganyi? (Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 February 2023 saa 10:17
Yasuwe :

Ingingo ijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina ni imwe mu zikunze gukurura impaka muri sosiyete hirya no hino ku Isi, bamwe bavuga ko babona ibyo bakora nk’amahano, mu gihe abandi bagaragaza ko ari abantu nk’abandi bakwiriye kwakirwa mu muryango ndetse uburenganzira n’ibyifuzo byabo bikubahirizwa nk’uko bigenda ku bandi bose.

Abaryamana bahuje ibitsina ni kimwe mu byiciro bigize ikizwi nka ‘LGBTQ’, umuryango ubarizwamo abantu bafite ibyiyumviro bitandukanye n’iby’abandi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Aha niho habarizwa abavutse ari abahungu ariko uyu munsi bakaba biyumva nk’abakobwa ndetse n’abavutse ari abakobwa uyu munsi bakaba biyumva nk’abasore.

Unabarizwamo kandi n’abagabo n’abagore bashobora kuryamana na bagenzi babo ariko ku rundi ruhande bakaba baryamana n’abo badahuje igitsina.

Kugeza ubu nta mubare uzwi w’abaryamana bahuje ibitsina ku Isi cyane ko benshi bakunze kubigira ibanga, gusa imibare ya Williams Institutes igaragaza ko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1.8% by’abantu bakuze muri Amerika bibona nk’abashobora kuryanama n’abagabo n’abagore (bisexuals), 1,7% bakibona nk’abagabo baryamana na bagenzi babo ndetse n’abagore baryamana n’abandi bagore.

Ni mu gihe 11% bo bemera ko bakururwa n’abo bahuje ibitsina muri aba abagabo bafite iyi myitwarire ni 3,4% mu gihe abagore ari 3,6%. Ushingiye kuri iyi mibare ubona ko hirya no hino muri Amerika habarizwa abaryamana n’abo bahuje ibitsina basaga miliyoni 9.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko ukuryamana kw’abahuje ibitsina ari igikorwa kimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi.

Khnumhotep na Niankhkhnum babayeho mu 2400 mbere y’ivuka rya Yesu, bafatwa nk’aho aribo bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina babayeho mbere y’abandi.

Amateka agaragaza ko umubano w’aba bagabo bakomoka mu Misiri wari wihariye nubwo bari bafite abagore, inyandiko zihari zigaragaza ko kenshi bagiye bakunda kugaragara mu ruhame basomana. Uyu mubano udasanzwe watumye Khnumhotep na Niankhkhnum bashyingurwa mu mva imwe kuri ubu iherereye i Saqqara mu Misiri.

Ikindi kimenyetso simusiga kigaragaza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari umuco umaze imyaka ni Bibiliya.

“Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.” Aya magambo yo muri Bibiliya agaragara mu Abarewi 20:13, ese ntashobora kuba ikimenyetso cy’uko no mu Bayisilaheli habagamo igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina kuko icyo Bibiliya ibuza usanga ari ikintu cyabaga gikorwa muri icyo gihe.

Abasoma Bibiliya neza kandi bazi ko kuryamana kw’abahuje ibitsina biri mu byatumye Imana irimbura Sodoma na Gomora.

Umufilozofe w’Umufaransa, Michel Foucault mu nyandiko zitandukanye yagiye agaragaza ko ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina byagiye bigaragara no mu Bugiriki bwa kera cyane cyane mu baturage bo mu bwoko bw’aba- Dorian. Bivugwa ko abagabo bo muri ubu bwoko bajyaga bafata abasore batangiye kuba ingimbi bakabasambanya, uyu muco waje gukwira mu Bugiriki bwose kugeza no mu gisirikare cy’iki gihugu barindaga umujyi wa Sparta.

Mu kigiriki umugabo mukuru usambanya umwana w’ingimbi yitwaga ‘Erastes’ mu gihe uwo mwana we yitwaga ‘eromenos’.

Abahanga mu mateka bavuga ko uyu mwana w’ingimbi iyo yamaraga gukura yahagarikaga umubano afitanye n’uyu mugabo ahubwo nawe agashaka undi mwana w’umuhungu bazajya baryamana.

Byafatwaga nk’igisebo iyo umugabo ukuze yemeraga gusambanywa na mugenzi we ukuze, iki gihe bombi bitwaga ‘kinaidos’. Aba nibo bafatwaga nk’abatinganyi ndetse bagahinduka iciro ry’imigani.

Nusoma neza ibitabo by’abahanga hari n’aho uzabona bivugwa ko Socrates ufatwa nk’umwe mu bahanga Isi yagize nawe yaryamanaga n’abana bato b’abasore ndetse ari cyo cyatumye akatirwa urwo gupfa, aza gutegekwa kunywa uburozi.

Kugeza ubu mu bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa nta na bumwe bugaragaza neza ko umuntu avukana kamere yo kuryamana n’abo bahuje ibitsina cyangwa niba ari umuco umuntu yiga akuye ku bandi.

Ni iki cyihishe inyuma yo kogeza ubutinganyi ?

Uyu munsi ibihugu by’i Burayi na Amerika biza ku isonga mu kugaragaza ko abaryamana bahuje ibitsina ari abantu nk’abandi ndetse bigahatira ibihugu byiganjemo iby’Afurika bigifite aya mategeko abakumira kuyoboka iyi nzira.

Uku guhirimbanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina mu banyaburayi n’Abanyamerika bisa n’ibyatangiye nyuma y’ikinyejana cya 20, kuko mbere byari ibindi bindi. Mu kinyejana cya 16 nibwo u Bwongereza, ubwo bwayoborwaga na Henry VIII bwashyizeho itegeko rigena ko ufatiwe mu bikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina ahanishwa igihano cy’urupfu.

Muri icyo gihe ukuryamana kw’abahuje ibitsina kwasaga nk’ikizira mu Burayi bwose mu bihugu nk’u Budage, u Buholandi na Austria.

Ushobora kwibaza uti byagenze gute kugira ngo ibi bihugu bihindure ibijyanye n’uko byabonaga abaryamana bahuje ibitsina.

Ikinyejana cya 19 cyatangiranye n’inkundura zikomeye z’abaryamana bahuje ibitsina bari baratangiye kwihuriza mu mahuriro atandukanye, ibi byatumye ibihugu bidohora ku mategeko akaze byari bifite.

Izi nkundura zarakomeje no mu kinyejana cya 20 muri Amerika hashingwa amatsinda nka Mattachine Society, Daughters of Bilitis. Kubera igitutu mu 1957, u Bwongereza bwakuyeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, risigara gusa rihana ababikorera mu ruhame. Iyi yari intsinzi ya mbere ku babarizwa muri iki cyiciro.

Hagati ya 1970 na 1980 ibintu byahinduye isura, hatangira kuvuka imiryango ya politike y’abaryamana bahuje ibitsina irimo Human Rights Campaign, National Gay and Lesbian Task Force, ACT UP na International Lesbian, Gay, Bisexual, Trans and Intersex Association (ILGA World) yatangiye yitwa International Lesbian and Gay Association.

Nyuma yo kubona imbaraga abaryamana bahuje ibitsina bari bamaze kugira, mu 1980, ishyaka ry’aba-democrates ryakuyeho amategeko yabakumiraga kuba abanyamuryango ndetse babashishikariza kwinjira muri iri shyaka ngo bafate imyanya muri politike. Impera za 1980 zageze hamaze gushyirwaho umunsi wa ‘National Coming Out Day’ wizihizwa buri tariki 11 Ukwakira nk’uburyo bwo gutinyura abaryamana bahuje ibitsina kwinjira muri politike.

Kuva icyo gihe muri Amerika hatangiye kuboneka abanyepolitike baryamana n’abo bahuje ibitsina. Ababimburiye abandi ni Jerry DeGrieck na Nancy Wechsler bashyizwe mu nama y’ubutegetsi ya y’Umujyi wa Ann Arbor muri Leta ya Michigan.

Mu 1983 Gerry Studds yabaye ugize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika wa mbere weruye akavuga ko aryamana n’abo bahuje ibitsina, yakurikiwe na Barney Frank wari unakomeye mu ishyaka ry’aba-democrates.

Mu 1998 Tammy Baldwin wiyemereraga ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje ibitsina yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse mu 2012 ajya muri Sena. Mbere y’uko ibi biba mu 2009 Annise Parker wiyemereraga ko aryamana n’abagore bagenzi be yari yatorewe kuyobora Umujyi wa Houston.

Si muri Amerika gusa, ahubwo muri iyo myaka abaryamana bahuje ibitsina bari bamaze kwigarurira politike yo hirya no hino ku Isi, mu 1998 Glen Murray yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Winnipeg muri Canada, mu 2001 Bertrand Delanoë atorerwa kuyobora Paris, mugenzi we, Klaus Wowereit atorerwa kuyobora Berlin.

Mu 2009 Jóhanna Sigurðardóttir, umugore wemera ko aryamana na bagenzi be yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe wa Iceland, akurikirwa na mugenzi we, Elio Di Rupo watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi.

Ibijyanye n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina byongeye guhindura isura mu 2010 ubwo Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinyaga itegeko ryemerera abari muri iki cyiciro kujya mu gisirikare. Mu 2013 iki gihugu cyemeye ishyingirwa ry’abaryamana bahuje ibitsina ndetse Perezida Obama akomeza guhatira ibindi bihugu kuyoboka uyu mujyo.

Kugeza ubu abaryamana bahuje ibitsina bari mu nzego zikomeye i Burayi na Amerika kugeza no ku ushinzwe itangazamakuru muri White House.

Iyi niyo mpamvu ibi bihugu bikomeje guhatira ibindi gutera intambwe bigana muri uwo murongo, nubwo ibyinshi byiganjemo ibya Afurika bikomeje kwinangira ndetse abayobozi babyo bakerura mu ruhame ko ibyo basabwa bidashoboka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages