Byatewe n’uko umuyobozi wa kompanyi itegura iri rushanwa aherutse gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoze mu bihe bitandukanye, abikorera bamwe mu bakobwa baryitabiriye.
Muri iki gitekerezo cyanjye ntabwo ntinda cyane ku byo uyu muyobozi akurikiranyweho kuko bikiri mu butabera. Ndibanda cyane ku irushanwa ubwaryo, icyuho kirimo n’uko Leta yakiziba.
Iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo ari bishya mu matwi ya benshi, kuko byagiye bivugwa kenshi mu binyamakuru ariko hakabura utobora ngo avuge ibyamubayeho. Ibi bituma uwashatse kugaragaza iki kibazo afatwa nk’urwanya iri rushanwa.
Umuntu akibaza ati “ ko iri rushanwa rifatwa nk’irifitiye igihugu akamaro, inzego za Leta zibishinzwe kuki zitabikurikiranye hakiri kare amazi atararenga inkombe? Aho ntizaterereye iyo?”
Mu 2009 ni bwo iri rushanwa ryari rimaze imyaka 17 ridategurwa ryongeye kuzuka. Icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifatanyije na Rwandatel ni bo bariteguye. Gusa MINISPOC ntiyanyurwa n’uburyo ryagenze.
Byatumye habaho ukutumvikana hagati yayo na Rwandatel yifuzaga kuba umuterankunga ndetse ikaba ari na yo itegura irushanwa mu gihe cy’imyaka itanu. MINISPOC yo ikavuga ko bitashoboka, birangira impande zombi zitumvikanye, amasezerano ntiyasinywa.
Ibi byatumye irushanwa risubikwa, ryongera kuba muri 2012. Aha MINISPOC yafatanyije na Mashirika.
Byasabye indi myaka ibiri kugira ngo iri rushanwa ryakabaye ari ngarukamwaka, ryongere kuba. Icyo gihe hari mu 2014, ni na bwo bwa mbere ryateguwe na Rwanda Inspiration Backup yari yatsindiye isoko mu 2013.
Mu 2017, iyahoze ari Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yahawe inshingano zo gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda inatanga isoko ryo gushaka uwazajya aritegura, amasezerano yarangira isoko rikongera rigatangwa.
Byaje kurangira Rwanda Inspiration Backup ari yo yongeye kuryegukana, nyuma yo kujurira ivuga ko yari yarenganyijwe rigahabwa indi kompanyi.
Kuva icyo gihe nta rindi soko ryongeye gutangwa ahubwo hagiye hasinywa amasezerano y’ubufatanye.
Kudakurikiranira hafi ibibera muri Miss Rwanda
Mu myaka yakurikiyeho RALC ntiyigeze yinjira mu buryo bugaragara mu gukurikirana ibibera muri Miss Rwanda, ngo habe hakemuka ibibazo byakunda kuvugwamo.
Kuva iyi kompanyi yatsindira isoko byagaragaye ko ari yo yihariye ku gipimo kiri hejuru imitegurire n’imigendekere y’irushanwa rya Miss Rwanda.
Ibi bigaragarira mu kuba uko amarushanwa iyi kompanyi yateguye usanga hagenda habamo impinduka za hato na hato, nko ku bisabwa abakobwa bifuza kujya mu irushanwa, kuba abafite amafaranga bashobora kuyashora mu gutuma batorwa ku mbuga nkoranyambaga, ruswa ishingiye ku gitsina. Ibi bikaba byaragiye byijujutirwa n’abantu mu ngeri zinyuranye.
Kuri iyi ngingo, numva ko kuba kompanyi imwe yategura ibintu bikagenda neza nta kibazo kirimo, gusa ni kenshi iyo umuntu yumva ko ntawe bahanganira ikintu, akora ibyo ashaka n’igihe abishakiye, kuko nta gitutu aba ari ho. Bituma ibyo yashinzwe biri mu nyungu rusange abigira akarima ke.
Abanyarwanda baravuga ngo “Nta nduru ivugira ubusa!” Sinshidikanya ko ubu umubyeyi ufite umwana we wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, muri iki gihe ahangayitse bitewe n’ihohoterwa rivugwa ryakorewe bamwe mu bana b’abakobwa.
Nta n’ubwo nshidikanya ko bishobora kuzagira ingaruka no ku irushanwa ry’umwaka utaha, kuko byanze bikunze hari ababyeyi cyangwa n’abana b’abakobwa ubwabo bari bafite inyota yo kuzaryitabira, bamaze gukurayo amaso.
Nk’igikorwa gifitiye igihugu akamaro rero, mbona inzego za Leta zifite umuco mu nshingano zitarigeze zigira uruhare rufatika mu mitegurire no kugenzura ibibera muri iri rushanwa, ahubwo zabigenzemo biguruntege.
Iyo ziza kubyitaho bamwe mu bana b’abakobwa bitabiriye iri rushanwa ntibari kuba bafite intimba.
Aha rero ni ho mbona ko hakwiye kugira igikorwa mu buryo bwihuse. Harasabwa ubushishobozi bw’inzego zifite umuco mu nshingano zigatabara iri rushanwa ryari ryitezweho ibyinshi none isura yaryo ikaba yamaze kwandura ndetse no gusiga icyasha Igihugu.
Miss Rwanda nisubire mu maboko ya Leta
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hari aho usanga abantu bavuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rikwiye kuvaho burundu, abandi bakifuza ko ryakomeza.
Ku ruhande rwanjye, Leta icyo ikwiye gukora cyihutirwa ni gusesa amasezerano y’ubufatanye ifitanye n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, inzego zishinzwe umuco zikicara zigasuzuma neza uburyo irushanwa ryakorwa, nta kigo cy’ubucuruzi kiryihariye ngo cyumve ko ari cyo kamara.
Leta ni yo ya mbere ikwiye kugira uruhare rw’ibanze mu itegurwa rya Miss Rwanda ndetse bibaye ngombwa igashyiramo n’ingengo y’imari.
Ikwiye kandi gushyiraho komite y’abahanga mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza. Buri mwaka kompanyi zibishoboye zigapiganira isoko iritsindiye ikazajya igenzurwa n’abo bantu b’inzobere.
Nk’Igihugu cyiyemeje kurwanya ihohotera iryo ari ryo ryose, inzego zibishinzwe zigomba gushyiraho n’ingamba zihamye zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubukangurambaga mu bitabira irushanwa rya Miss Rwanda, bakumva uburenganzira bwabo, kugira ngo ikibazo nk’iki kitazongera kuba ukundi.
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Jean-Claude Ndayishimiye. Ni umunyamakuru w’umwuga wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu. Ubu akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!