00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutiyandikira indirimbo ku muhanzi byafatwa nk’ubuswa?

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 July 2023 saa 04:53
Yasuwe :

Mu bihugu bimwe bimaze kumenyerwa ndetse nta gisebo kirimo kumva kanaka w’icyamamare yandikiwe indirimbo, ndetse utereye akajisho ku ndirimbo nyinshi z’ibyamamare nk’ibyo muri Amerika, usanga mu bantu bakoze akazi gakomeye n’umwanditsi ahabwa icyo bita ’Credit’.

Urebye nk’indirimbo ya Rihanna yiswe "Diamonds" imaze kurebwa n’abasaga miliyari ebyiri n’ibihumbi ijana kuri YouTube, usanga yaranditswe n’abantu barenga babiri barangajwe imbere n’umuhanzikazi mugenzi we Sia, Benjamin Levin, Mikkel S. Eriksen na Tor Erik Hermansen.

Si iyi gusa hari n’izindi ndirimbo nyinshi zagiye zandikwa n’abandi ntibizibuze gukundwa kandi abantu bazi abaziririmbye atari bo bazanditse.

Mu Rwanda ho biracyagoye kuko higanje abanditsi b’indirimbo ariko babikorera mu bwihisho[Ghost Writers] bitewe n’uko abahanzi bandikira babasaba kubigira Ibanga rikomeye.

Uretse nka Danny Vumbi, Niyo Bosco na Junior Rumaga basanzwe bazwiho kwandikira indirimbo benshi mu bahanzi mu Rwanda gusa n’abo usanga indirimbo bagiye bandika kuzivuga bigorana.

Hari abandi benshi baba bihishe inyuma y’ibihangano byakunzwe na benshi ariko iyo muvuganye akubwirira mu matamatama ko yahawe "Inzibya".

Inzibya ni amafaranga atangwa n’umuhanzi ayaha uwamwandikiye indirimbo, ariko akamubwira ko akwiye guceceka, akenshi aba banditsi bakunze kuba bari kuri studio zitandukanye ku buryo umuhanzi umukeneye ahita amwitabaza kuko ariko kazi kabo.

Umwe mu bakunze guhabwa "Inzibya” waganirije IGIHE, yavuze ko atunzwe no kwandikira indirimbo abahanzi ariko atajya yifuza kumenyekana muri rubanda.

Ati “Njye ntunzwe no kwandika indirimbo. Niko kazi ka buri munsi. Mu rugo mba mfite studio ku buryo mpora niteguye ikiraka."

Yakomeje agira ati "Gusa, ntabwo nkunda kwimenyekanisha muri rubanda kuko abantu bamwe nandikira cyangwa se aba-producers bampa abantu dukorana batangira kuntakariza icyizere bacyeka ko ngenda mbunza amagambo nkatangaza indirimbo nanditse, kandi barampaye ‘inzibya’.’"

Hari undi muhanzi ukomeye wandikira bagenzi be ariko nawe wahisemo kutajya amenyekana mu itangazamakuru. We yavuze ko akenshi impamvu abahanzi bamwe babitabaza hari igihe amagambo aba yarabashiranye.

Ati "Urabona niba umuntu amaze gukora album ebyiri cyangwa eshatu, akenshi agera aho amagambo akabura bikaba ngombwa ko yitabaza umuntu ummufasha."

Ikindi nk’abahanzi bakizamuka gituma bitabaza aba banditsi b’indirimbo ni uko hari igihe ashobora kugwa kuri ‘hit’ ariko akagorwa no kubona indirimbo imeze nk’iyo yamugize icyamamare yagira amahirwe agahura n’aba banditsi bakongera kumufasha kwigarurira abafana.

Ku bahanzi b’ibyamamare ho hari igihe kigera bagasa nk’ababura umwanya bigasaba ko bajya bitabaza aba banditsi ariko ku isezerano ry’uko bagomba kuryumaho ku buryo abakunzi babo bakomeza kugira ngo nibo biyandikira indirimbo.

Abanditsi b’indirimbo benshi bavuga ko "Nyiri ubwite ariwe ushobora kukubwira ko kanaka ariwe wanditse indirimbo, ariko akenshi aba atashobora kubivuga kuko aba yumva abantu bazamusuzugura."

Ku banditsi b’indirimbo badakunda kujya hanze usanga abahanzi bakunze kubitabaza abakorera muri diaspora.

Biragorana cyane mu Rwanda gutandukanya umuhanzi n’umuririmbyi kuko usanga benshi bandikirwa indirimbo ariko bagafatwa nk’abahanzi kandi atari ko bimeze.

Hari bamwe usanga kuva batangira umuziki akenshi indirimbo zabo zigirwamo uruhare rukomeye mu iyandikwa ryazo n’abandi banyamuziki, barimo abatunganya indirimbo babikomatanya no kwandika indirimbo cyangwa se abandi bafata kwandika indirimbo nk’akazi ka buri munsi.

Akenshi mu Rwanda usanga umuhanzi ari umuririmbyi mwiza cyane kurusha uko ari umwanditsi w’indirimbo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages