Umwanzuro uheruka gufatwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) wo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin kubera ibyaha yakoze mu ntambara yo muri Ukraine werekana ukwivuguruza gukomeye kuko nta waryoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw’umwanzuro zafasha wo gutera Iraq mu 2003.
Uretse kuba kuba iyi ntambara yaratangijwe hashingiwe ku binyoma n’ibirego bitari byo, abayobozi ba Amerika bagize uruhare mu guteza akaga aka gace ntibaragezwa imbere y’ubutabera. Mu gihe bashaka kuryoza Putin ibyo yakoze kuki Bush, Blair na bagenzi babo bakidengembya?
Intambara yo muri Iraq yo mu 2003, yari uguhangana gukomeye gushingiye ku binyoma n’ibirego bitari byo. Yatumye ababarirwa mu bihumbi bahasiga ubuzima ndetse ibisigisigi byayo birakigaragaza kugeza n’uyu munsi.
Igihe kirageze ngo ababigizemo uruhare barimo uwahoze ari Perezida wa Amerika, George W. Bush, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair n’abandi bayobozi bagize uruhare mu gufata uyu mwanzuro babiryozwe.
Ibisobanuro bigamije guha ishingiro intambara yo muri Iraq byari byubakiye ku kuvuga ko ubuyobozi bwa Saddam Hussein bufite intwaro za kirimbuzi kandi bikaba biteje inkeke ku mutekano w’Isi.
Ku rundi ruhande ariko iki cyari ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse n’ibimenyetso by’ubutasi byashingiweho byari ibinyoma ahandi ugasanga byasobanuwe nabi.
Ingaruka z’uyu mwanzuro zateje ibibazo kuri Iraq n’akarere kose. Gutera Iraq byahungabanyije umutekano wayo, havuka urugomo n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kugeza n’uyu munsi. Byatumye kandi havuka imitwe y’abahezanguni nka ISIS, yateje akavuyo mu karere no hanze yako.
Muri make ingaruka z’intambara yo muri Iraq ntizigira ingano. Imibare igaragaza ko iyi ntambara yatwaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika miliyari 2000 z’Amadorali, abasirikare b’iki gihugu barenga 4000 bahasiga ubuzima. Abanya-Iraq bahitanywe n’iyi ntambara babarirwa mu bihumbi 150, mu gihe abandi babarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo.
Abagize uruhare muri uyu mwanzuro bagomba kuryozwa ibikorwa byabo. Urukiko Mpuzamahanga rufite inshingano n’uburenganzira bwo gukora iperereza no gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu na Jenoside.
Ibi bishimangira ko aba bantu bakwiriye gukurikiranwa nta shiti:
- George W. Bush, wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wari Perezida ubwo intambara yo muri Iraq yabaga ndetse yagize uruhare rukomeye mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Ni we wayumvishije Leta n’umuryango mpuzamahanga ashingiye ku makuru y’ubutasi atari yo.
- Tony Blair, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na we ni umwe mu bantu b’ingenzi bafashe umwanzuro wo gutera Iraq. Yashyigikiye umugambi wa Bush wo kwinjira mu ntambara ndetse ayumvisha Leta y’u Bwongereza n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Dick Cheney,wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize uruhare mu gutegura imyanzuro n’ubutumwa bwagejeje ku ntambara. Ni umwe mu bahanze imirongo migari ya Politike y’ubuyobozi bwa Bush kuri Iraq ndetse agira n’uruhare rukomeye mu mvugo zitarizo zijyanye n’ibitwaro bya kirimbuzi.
Colin Powell, wabaye Umunyamabanga wa Leta ari mu bantu b’ingenzi bari mu buyobozi bwa Bush bamufashije kugeza icyemezo cy’intambara ya Iraq mu Muryango w’Abibumbye. Yagendeye ku makuru y’ubutasi atari yo kugira ngo iyi ntambara yumvikane.
Donald Rumsfeld, wari Minisitiri w’Ingabo muri Amerika ni umdi muntu wo mu buyobozi bwa Bush wagize uruhare cyane mu gutegura iyi ntambara no kuyishyira mu bikorwa.
Paul Wolfowitz, wari Minisitiri Wungirije w’Ingabo yabaye ingenzi cyane mu mugambi w’ubuyobozi bwa Bush kuri Iraq ndetse akwirakwiza imvugo z’uko iki gihugu gifite intwaro za kirimbuzi.
Aba bose bagize uruhare rukomeye mu ntambara yo muri Iraq yari ishingiye ku binyoma. Bagize uruhare rutazigye mu gucura politike n’ubutumwa bwabaye intandaro y’umwanzuro wo gutera Iraq.
Igihe kirageze ngo Urukiko Mpuzamahanga rukore iperereza kuri aba bantu kandi rubaryoze ibikorwa byabo. Ingaruka z’intambara yo muri Iraq zirakigaragaza n’uyu munsi bityo ababigizemo uruhare igihe kirageze ngo bagezwe imbere y’Urukiko Mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!