Uwagerageje gusoma iyo nkuru wese ntiyazuyaje kubona ko nta kindi yari agamije uretse guha perezida amanota mabi ashoboka.
Ku rundi ruhande ariko, mu gihe uwo munyamakuru yanzuraga, Umukuru w’Igihugu yari amaze kugwiza amanota y’umwanditsi amugaragaza neza kurusha amunenga.
Sundaram yarondoye ibikorwa bitandukanye bya Perezida Kagame, mu buryo atateganyaga bumugaragaza nk’uwari watumwe kumushimagiza. Iki ntabwo ari cyo yari agambiriye mu by’ukuri.
Yabirondoye kugira ngo anenge, ariko ku mukuru w’igihugu ufite ubushobozi budasanzwe, ibyo kujora byagendaga bigabanuka.
Uku ni ko abakora icengezamatwara ryo kwanga Kagame barangira. Ibihamya by’intego zigerwaho n’ubutegetsi bwa Kigali bimaze kugera ku rwego utabasha kubihinyuza. Yewe n’ababyitegerereza kure, bene abo bantu dukunda kubabona, iyo batangiye kuvuga inkuru y’u Rwanda, ibimenyetso byigaragaza impande zose hamwe n’ibiva mu mitima yabo ndetse n’ibitekerezo, bigatuma batabasha kwirengagiza ibintu bigaragarira buri wese.
Kuri ubu umushakashatsi, umunyamakuru n’undi wese uziyemeza kugira icyo avuga ku iterambere ry’u Rwanda ariko akirengagiza ukuri nkana, aba yiyemeje gutakarizwa icyizere.
Icyo gihe kugira ngo umuntu yirinde kubonwa n’abantu nk’ubogamye ku bw’urwango kurusha kugendera ku byo yemera, muri iyi minsi abanditsi b’umwuga bisanze bitondera kugaruka birambuye ku iterambere ry’u Rwanda mu buryo burambuye. Rimwe na rimwe babikora bita kuri buri kimwe, nk’uko Sundaram yabigenje.
Abanenga u Rwanda nk’umwuga bari kugenda barushaho kugorwa, mu gusebya ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame. Ni akazi kagoye kwishyurwa ngo uhore ushakisha amakosa ku muyobozi ukora akazi ke neza nk’uyu.
Kugira ngo bakomeze guhembwa, bahisemo kuba abanyabinyoma nka David Himbara, indashima nka Rudasingwa Théogène, kuyoborwa n’urwango ka Michela Wrong, abahora barajwe ishinga n’ibibi mu bitangazamakuru ryo mu Burengerazuba, bahumwa amaso n’abantu nka Kenneth Roth cyangwa bagahorana uburakari no kwitakariza icyizere nka Charles Kambanda.
Bashaka kandi kuba nka Judi Rever uhora urajwe ishinga n’ikibi utajya ureba icyiza cyangwa Jeffrey Smith wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ukuri hazagire umwibutsa ko u Rwanda rwageze aho rutagishoboye gusenywa n’amacukiri ashingiye ku moko n’ibindi byabibwe n’abakoloni.
Umucuruzi w’Umwongereza ukorera muri Kigali aheruka kuvuga ati “kwitega ko umuntu anenga Perezida Kagame buri munsi ntaze gutakaza agaciro cyangwa ngo agaragare nk’uyobowe n’urwango gusa, ni ibintu byaba bigoye gusaba.” Naremeye. Uko njye mbibona ni nko gusabwa kuruma igi kandi utagomba kurimena. Kubera ko umubiri waryo urorohereye ku buryo ushobora kuryangiza kandi udashobora kongera kuriteranya.
Fata urugero ku gitekerezo cyanditswe na Sundaram, uhereye ku mutwe wacyo ugoramye: Ni umunyagitugu ukomeye, akaba n’inshuti y’akadasohoka y’Uburengerazuba. Ni gute bishoboka mu kuri? Uburengerazuba ntibwakabaye butandukanye nk’ibyo? Cyangwa ni ukwivugira?
Inyoni zisa zitorera hamwe. Dufate ko uyu mugani ufite ishingiro, Sundaram na New York Times ntabwo bemeranya n’Uburengerazuba bubona ibintu kimwe ndetse bugasangira inyungu n’u Rwanda. Impande zombi, watekereza ko ziri mu cyiciro kimwe haba muri politiki, mu bukungu, dipolomasi n’ibindi. Umwanditsi ntabwo ashobora guhakana ibi. Cyane nyuma yo kuvuga ko Uburengerazuba n’u Rwanda ari inshuti z’akadasohoka.
Imiyoborere ishingiye kuri demokarasi ndetse n‘uburenganzira bwa muntu ni urwego rumwe abanenga u Rwanda bakunda kwitsaho. Bavuga ko urubuga rwa politiki rufunze, ko abaturage batagira uruhare mu bijyanye n’imiyoborere, ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru, ko Leta ibangamira abatabona ibintu kimwe na yo n’ibindi birego. Buri gihe icyitegererezo aba ari Uburengerazuba. Si byo? Niba Sandaram na New York Times bashaka ko Isi iha agaciro ibitekerezo byabo, bakwiye kubanza gusubiza iki kibazo cyoroshye.
Niba Uburengerazuba bw’Isi bwarakomeje kuba bandebereho mu bijyanye na demokarasi ndetse u Rwanda rukaba ku rundi ruhande rwa demokarasi nk’uko babivuga, byagenze bite ngo izi mpande zombi zubake ubucuti? Cyangwa se mbivuze mu bundi buryo, niba izi nshuti zombi koko zunze ubumwe, zishyize hamwe, ni uwuhe uri muri demokarasi, ni uwuhe uri mu gitugu?
Ntibyaba bidafututse kuba Uburengerazuba butagatifujwe, bubizi neza, bumara imyaka 29 bufatanya cyangwa butera inkunga imishinga y’iterambere mu gihugu kitujuje amahame y’ubufatanye mu iterambere mpuzamahanga?
Haruguru nagarutse ku buryo abanenga u Rwanda mu buryo buhoraho bakomeje guhatirwa, rimwe na rimwe bakabanza gushidikanya, ngo bateshe agaciro ibyiza igihugu kigezeho. Mu nyandiko ya Sundaram, nabonyemo urugero rumwe.
“Inshuti za Kagame zo mu Burengerazuba zirimo FIFA, iheruka gukorera inama mu nyubako ibengerana y’imikino muri Kigali muri Werurwe, ndetse na NBA ifite African Basketball League ibera mu Rwanda. Uruganda runini rukora imodoka rwo mu Burayi, Volkswagen, ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Gates Foundation na World Economic Forum ni abafatanyabikorwa ba hafi.”
Ni iki dukwiye gukuramo aha? Ni uko guverinoma zo mu Burengerazuba n‘inzego zikomeye zo mu bihugu byabo zitazigera zitega amatwi ibyo bavuga, mu gihe i Kigali ari mu masaha make mu ndege ya RwandAir. Bava Suella Braverman, Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza. Guverinoma y’u Bwongereza ikomeye ku masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ndetse na CHOGM yagasubiye mu Rwanda iyo bitaba ko igenda izenguruka mu bihugu binyamuryango.
Kubera imyaka 29 y’iterambere ridasubira inyuma, igihe nticyari kigeze abannyega bakemera ukuri? Kubera ko hano, ibintu bizakomeza kuba neza kurushaho, kandi mu buryo bwihuse.
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Yatambukijwe bwa mbere mu Cyongereza kuri KT Press, ishyirwa mu Kinyarwanda n’Ubwanditsi bwa IGIHE.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!