00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugira imyumvire myiza ya kigabo ni ugutera ingabo mu bitugu uburinganire mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE, Iradukunda Serge
Kuya 26 July 2023 saa 01:19
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’Umunyamategeko akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Certa Foundation, Florida Kabasinga.

Muri iyi si aho ubusumbane bushingiye ku gitsina bukomeje kuba imbogamizi y’akarande, hari umuryango umwe mu Rwanda wafashe iya mbere muri gahunda yo kongera kwandika amategeko. Ni umuryango witwa RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre), ukaba ari umuryango wa sosiyete sivile, wihaye inshingano itoroshye yo guha ishusho uburyo abantu bumva igisobanuro cyo kuba umugabo ndetse n’inshingano yo guteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire.

Kuva washingwa mu 2006, umuryango RWAMREC warangaje imbere muri gahunda yo gufasha abagabo kurangwa n’imyitwarire myiza kandi iteye imbere, uhangana n’amahame mbonezamubano yatsikamiraga akanavangura ab’igitsina gore. Ibikorwa by’uyu muryango byabaye umusemburo w’impinduka mu miryango migari hirya no hino mu gihugu.

Guhindura sosiyete byuzuye uhereye hasi

RWAMREC yumva ko gusenya amahame y’aba kera akandamiza bamwe, ari ngombwa mu guhangana n’impamvu nyamukuru zitera ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo.

Mu kongera guha igisobanuro icyo kuba umugabo ari cyo no guteza imbere imigirire myiza nk’ubugwaneza, ubwenge mu by’amarangamutima, n’imikoranire ingana, RWAMREC yafunguye ubushobozi bw’impinduka zirambye. Intumbero yabo izwi nka "Men Engage," yabaye igikoresho gihambaye ku bifuza kubaka sosiyete iboneye kandi ya bose.

Urugero rumwe ruhebuje ku mbaraga z’impinduka zazanwe na RWAMREC ni gahunda yayo ya Bandebereho. Iyi gahunda yibanda cyane ku miryango y’abashakanye ariko abagore bo muri yo batwite cyangwa abafite abana bato, hagamijwe kumenyekanisha uruhare rukomeye rw’abagabo mu kuzana impinduka mu muryango.

Binyuze mu ruhererekane rw’amahugurwa ahabwa abitabiriye, abagabo bashishikarizwa kwita ku buzima bw’imyororokere, kwita ku muryango, no gushimangira imibanire myiza mu muryango. Ingaruka z’aya mahugurwa zirenga kure ibyo gufasha ingo ubwazo; zikagera ku miryango migari, zizana impinduka mu migirire n’imyitwarire ya sosiyete.

Umva inkuru ya Yohana na Mariya, umuryango witabiriye gahunda ya Bandebereho. Mbere yo kwitabira, Yohana yibwiraga ko ibyerekeye imirimo yo mu rugo no kurwitaho ari inshingano za Mariya wenyine. Icyakora, binyuze mu mahugurwa atangwa muri iyo gahunda, Yohana yatangiye guhindura imyumvire ye. Yatangiye kujya na we akora ku mirimo yo mu rugo, kugira uruhare rufatika mu kurera abana, no gufata Mariya nk’uw’ingenzi kimwe na we. Umubano wabo wateye imbere, maze babera abaturanyi n’inshuti zabo urugero rwiza, nyuma yo kwibonera impinduka nziza yazanywe no gusobanukirwa icyo kuba umugabo ari cyo.

Impinduka zirambye

Kugira ngo hamenyekane imikorere ya gahunda ya Bandebereho, hakozwe igeragezwa riragenzurwa, aho hakurikiranwe by’igihe kirekire abashakanye bitabiriye iyi gahunda.

Ibisubizo byari bitangaje. Ku mezi 21, impinduka ifatika mu myitwarire n’imibanire, zarigaragazaga. Abagore bagaragaje igabanuka rifatika ry’ihohoterwa bakorerwaga haba ku mubiri no mu by’imibonano mpuzabitsina, ndetse ibikorwa byo kwaya umutungo n’ihohotera mu buryo bw’amarangamutima, byaragabanutse.

Impinduka nziza zagaragaye mu mezi 21 ntizabaye iz’igihe gito; zakomeje kuramba na nyuma y’igihe cy’igenzura, bigaragaza umusaruro urambye wa gahunda za RWAMREC.

Umusaruro w’ibikorwa bya RWAMREC warenze kuba uw’ingo gusa. Abagabo basobanukiwe no kuba umugabo mwiza, babaye umusemburo w’impinduka, batera abandi bo mu miryango migari babarizwamo kwitekerezaho no kurekura amahame akandamiza abo bashakanye. Urugero, Eric witabiriye gahunda ya Bandebereho, yiyemeje gusangiza abagabo b’inshuti ze ibyo yayigiyemo.

Yatangiye kujya ategura ibiganiro bihuza imiryango migari aho bagarukaga ku cy’uburinganire n’ubw’uzuzanye, ashishikariza abandi bagabo gutekereza ku myumvire n’imyitwarire yabo. Ibi biganiro byabaye isoko y’impinduka, ziganisha ku mbaraga z’ubufatanye hashyirwaho umuryango wuzuzanya.

Nubwo wesa imihigo mu buryo bugaragara, umuryango RWAMREC uracyahura n’imbogamizi. Kutagira amikoro ahagije biracyatambamira gahunda zawo, ndetse amahame y’umuco asa n’ayashinze imizi, aracyadindiza iryo terambere.

Icyakora, ibitekerezo byiza biva mu bitabiriye amahugurwa byemeza ko inyungu yo gusobanukirwa kuba umugabo mwiza iruta cyane izo mbogamizi. Nk’uko byemezwa na Emmanuel, umufashamyumvire utanga amahugurwa muri gahunda ya Bandebereho, aho agira ati "Ubu niyemeje kumenyesha umugore buri kimwe ndetse no gufatira hamwe imyanzuro nyuma yo kuganira.

Niyemeje kandi kwigisha ibyo byiza abandi bashakanye." Ubwitange bwa Emmanuel bwerekana ingaruka ziri kuzanwa n’ibikorwa bya RWAMREC , hakwirakwizwa umuco w’uburinganire, kubahana, no gufata ibyemezo bihuriweho.

Impinduka ku rwego rw’igihugu

Ingufu zashyizwe mu buvugizi bukorwa na RWAMREC na zo zazanye impinduka ifatika ku rwego rw’igihugu. Abashyiraho za politiki n’abafatanyabikorwa mu Rwanda bakiriye neza umumaro w’uruhare rw’abagabo mu guteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire.

Uburyo bwo kuzana impinduka higishwa icyo kuba umugabo mwiza ari cyo, bwinjijwe muri politiki yo gushyigikira uburinganire, hashyirwaho uburyo buboneye bwo gukomeza gutera imbere. Umusaruro w’ibikorwa bya RWAMREC washimwe ku rwego rw’isi, aho gahunda ya Bandebereho yavuzwe imyato n’imiryango ikomeye nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) N’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bagore (UN Women).

Mu gihe duhamya iby’imbaraga zihindura dukesha gahunda za RWAMREC, biragaragara ko mu Rwanda, impinduramatwara mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye iri kubaho.

Ukwiyemeza k’uyu muryango mu kudacogora guha ishusho uburyo abantu bumva igisobanuro cyo kuba umugabo no guteza imbere imyitwarire myiza, biri gufasha abantu n’imiryango migari kongera gutekereza igishoboka.

Binyuze mu bikorwa byabo, RWAMREC ntabwo iha imbaraga abagabo n’abagore gusa ngo bave mu ngoyi z’ubusumbane ahubwo inateza imbere imyumvire y’ibyiringiro n’ibishoboka ku bw’ahazaza heza.

Inkuru za Yohana, Mariya, Emmanuel, Eric, n’abandi benshi zifashishwa nk’ubuhamya bw’uko buri wese yasingira ubugwaneza, uburinganire, no kubaha.

Zigaragaza imbaraga zihindura zo kuba abagabo bagira uruhare mu gusenya amahame ya kera akandamiza ab’igitsinagore, bakagira uruhare rufatika mu gutuma habaho sosiyete bose bibonamo. Mu gihe duhanze amaso ahazaza, reka duterwe umwete n’urugendo rufatika rwa RWAMREC n’abitabiriye gahunda zayo kandi twizere ko isi y’ubwuzuzanye n’uburinganire nyakuri itagerwaho tutabigizemo uruhare.

Twese hamwe, dushobora kurema ahazaza aho abagabo batari indorerezi gusa ahubwo na bo bagira uruhare mu gutuma habaho sosiyete yibonwamo na bose. Igihe cy’impinduka ni nonaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages