00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku bagore bose n’abakobwa bose: Uburenganzira, uburinganire, ubushobozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 March 2025 saa 03:08
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay.

Mu myaka 30 ishize, itangazo rya Beijing Declaration and Platform for Action, ryashyizeho intego itoroshye, yo kubaka Isi aho uburinganire bw’abagore n’abagabo bitari kuba inzozi gusa, ahubwo byari kuba uburenganzira bwuzuye, abantu babayeho.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ku Bagore Bose n’Abakobwa Bose: Uburenganzira. Uburinganire. Ubushobozi", turishimira intambwe yatewe ariko tunazirikana ibigikeneye gukorwa mu kugera ku buringanire bwuzuye.

Uburenganzira, uburinganire, n’ubushobozi [ku bagore] si amahame gusa, bigomba kuba ukuri kugaragara kuri buri mugore n’umukobwa hose ku Isi. Nubwo hari politiki zatangije amahirwe mashya ku bagore n’abakobwa, benshi baracyahura n’imbogamizi zituma ayo mahirwe adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Haracyariho icyuho mu mishahara, ivangura mu kazi, umubare muke w’abagore mu myanya y’ubuyobozi, n’inshingano cyangwa akazi gakorwa n’abagore, ariko batishyurirwa. Byose bituma abagore badashobora kugera ku bushobozi bwabo bwuzuye. Kugira ngo dutere imbere, bisaba imbaraga zifatika kandi zihoraho mu guhangana n’izi nzitizi mu nzego zose z’ubuzima, uhereye mu ngo, ku mashuri, muri mirimo ya leta, mu bucuruzi no mu muryango mugari.

Dufite icyizere kubera intambwe ishimishije tumaze gutera. Kimwe mu byagaragaje impinduka zifatika ni uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’uburinganire mu kazi. Muri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (Loni) rishinzwe Iterambere (UNDP) mu Rwanda, twashyize iryo hame mu mikorere yacu, ntitugarukira ku kurengera uburinganire gusa, ahubwo tunyuzamo tugahana ingero.

Twishimira kuba dufite igihembo cy’uko twitwaye neza (igihembo cya Zahabu) muri gahunda ya "Gender Equality Seal Certification (GES)", kigaragaza ko dushyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi. Igihembo cya GES ni igikorwa cy’Isi yose kigamije uburinganire bw’ibitsina byombi mu kazi n’iterambere rusange. Ibigo bibonye iki gihembo biba bigira uruhare mu kurwanya icyuho hagati y’imishahara y’abagore n’abagabo bakora akazi kamwe, bigashyigikira abayobozi b’abagore ndetse bikarwanya ihohoterwa n’ivangura mu kazi.

Ariko izi gahunda zigira ingaruka kurushaho iyo dushyize hamwe. Ni yo mpamvu mu 2018, UNDP Rwanda, ku bufatanye n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu itera mbere ry’igihugu (GMO), UN Women Rwanda, n’urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yatangije gahunda ya "Gender Equality Seal Certification programme" mu Rwanda kugira ngo ibigo byinshi bifate ingamba zifatika, zigaragara zo guteza imbere uburinganire. Nyuma y’imyaka irindwi, iyi gahunda yatanze umusaruro. Ibigo 39 n’amasosiyete mato n’aciriritse (SMEs) arindwi byabonye iki gihembo (icyemezo), bituma umusaruro wabyo wiyongera, bigaragaza ko politiki zita ku buringanire zituma hahangwa udushya ndetse n’umusaruro ukiyongera.

Ikirushijeho kuba cyiza ni uko iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa na Rwanda Standards Board, yemeza ko uburinganire bw’abagore n’abagabo ari ingenzi mu murimo n’inganda zitandukanye. Ni ubwa mbere muri Afurika igihugu kigira ihame ry’uburinganire mu mirimo ryemejwe n’amategeko mu 2023.

Izi ngamba zigaragaza ko kugera ku buringanire bisaba ubuyobozi buha agaciro amajwi atandukanye, ubucuruzi bushyira imbere amahirwe angana, ndetse n’imibereho rusange irwanya imyumvire ishaje ikandamiza abagore. Ubuyobozi bw’u Rwanda mu guteza imbere uburinganire, kuva ku mubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko kugera ku mavugurura mu kazi, bugaragaza ko bishoboka iyo politiki nk’zi zishyizwe mu bikorwa.

U Rwanda ruri ku isonga nk’igihugu aho uburenganzira, icyizere, n’imbaraga by’abagore n’abakobwa bibumbatiwe mu muco wa sosiyete. Mu burezi, abakobwa baragenda batsinda mu masomo yahoraga yiharirwa n’abahungu nk’ubumenyi n’ikoranabuhanga, aho abakobwa b’abahanga bakora impinduka zifatika. Ibi bigaragaza aho tugeze, bikanadutera imbaraga zo gukomeza.

Nyamara urugendo ntirurarangira. Ku bwanjye, iyi ntego ifite agaciro kenshi. Nakuriye mu muryango aho uburinganire bwari ibintu bisanzwe, aho data yizeraga abakobwa be nk’uko yizeraga abahungu be, bityo nkura nzi ko nshobora kuyobora, kugira inzozi ngari, no guhangana n’imbogamizi nta bwoba. Ariko nzi ko ibi bitari ukuri kuri buri mugore n’umukobwa. Benshi baracyahangayikishwa no kwemeza agaciro kabo ahantu bakabaye baremewe nta kabuza.

Ibi bigomba guhinduka! Uburinganire si ikiganiro cya rimwe mu mwaka; ni umuco wa buri munsi. Bigomba kwinjizwa mu bukungu bwacu, mu bigo byacu, no mu muryango mugari kugira ngo abari n’abategarugori b’ejo hazaza batazajya bahatanira kubona umwanya ku meza, ahubwo babe ari bo bayashushanya.

Mu kwizihiza imyaka 30 ishize Itangazo rya Beijing ritangajwe, tugomba kurenga amagambo tukajya mu bikorwa. Buri kazi kavuguruwe, buri mbogamizi yavanyweho, n’amahirwe yose yashyizweho bitujyana kurema Isi aho abagore n’abakobwa bashobora gukoresha uburenganzira bwabo bwose, kugera ku buringanire, no kugira imbaraga. Dushyiraho umuryango ushyize imbere uburinganire, tugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abantu bose, barimo n’abahungu n’abagabo.

Igihe cy’impinduka zigenda buhoro buhoro cyararangiye. Igihe cy’ibikorwa rusange, bifatika, kandi bihindura ibintu ni iki. Nimuze turusheho kwihutisha impinduka, twihutire gufata inshingano, no kubaka ejo hazaza aho uburinganire bw’ibitsina ari ihame kuri bose. Twese hamwe, dushobora kurema Isi aho buri mugore n’umukobwa ashobora gutera imbere—nta nkomyi, nta gukomwa mu nkokora, kandi afite imbaraga zose.

Uburinganire si amahitamo, ni uburenganzira!

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .