Kuwa 21 Werurwe 2023 ni umunsi udasanzwe. Isabukuru y’imyaka 60 y’umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Koreya. Ibinyacumi bitandatu birashize kandi twakoze byinshi bidasanzwe. Koreya n’u Rwanda byatangiye umubano wabyo mu 1963 ariko byategereje ahagana mu 2010 ngo ibihugu byombi byongeremo ikibatsi, binagure ubutwererane binyuze mu gushinga za ambasade mu mijyi yabyo. Bidasubirwaho, u Rwanda rwashinze ambasade i Seoul mu 2009, Koreya iyishinga i Kigali mu 2011.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’umwihariko ba Koreya kuva mu 2010. Ibihugu byombi bifite ibyo bihuriyeho byinshi. Koreya n’u Rwanda nta mutungo kamere bifite, iterambere ry’ubukungu bwabyo rishingiye ku guhanga udushya mu buhinzi, ikoranabuhanga, uburezi no kubakira abantu ubushobozi.
Binyuze mu byo ibi bihugu bihuriyeho, byakoranye bya hafi mu mishinga myinshi yo muri izi nzego. Basangizanyije amasomo bize.
Ibyo ibihugu byombi bihuriyeho-Kwagura imbago z’ubutwererane
Intambara yo muri Koreya yahitanye abagera kuri miliyoni 2.4 z’abanya-Koreya, yasize igihugu ari umuyonga. Nk’umuntu uturuka mu gihugu cyavuye ku kuba amatongo y’intambara yo muri Koreya (1950-1953) kikagera ku rwego rwo kuba igihugu cy’inganda na demokarasi, nishimiye kubona ibyiza ntagereranywa u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka, kuva ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwaga.
Inkuru nziza z’ibyo twagezeho birivugira. U Rwanda rwabashije gusigasira iterambere ry’ubukungu aho buzamuka ku kigero kirenga 7% mu myaka irenga 20, ukutajegajega kwa politiki n’uburinganire, koroshya ubucuruzi ruri ku mwanya wa 38 ku Isi, urwa 54 mu bihugu birangwamo ruswa nkeya mu bihugu 180 byasuzumwe mu 2022.
U Rwanda kandi rwabashije kugeza internet ya 4G mu gihugu hose ku kigero cya 97% by’abaturage barwo mu 2021, ni urwa mbere muri Afurika mu kugira internet yihuta mu 2023, ntibitangaje kuba Isi yose ihanga amaso u Rwanda nk’igihugu kiri ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba.
Koreya ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze mu kongerera ubushobozi inzego, guhugura abakozi bahabwa ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwaremezo bito n’ibinini byifashishwa mu bukungu.
Ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye mu iterambere cy’abanya-Koreya, (KOICA), cyateye inkunga imishinga myinshi yibanda ku ikoranabuhanga, guhanga udushya, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no kongera umusaruro w’ubuhinzi, aho mu 2022 gusa cyatanze miliyoni 173 z’amadolari.
Banki ya Koreya iteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga (KEXIM Bank), binyuze mu kigega kigamije ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu (EDCF), itera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda no kwagura ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
KEXIM Bank kandi ikorana na guverinoma y’u Rwanda mu kugena imishinga ihabwa umwihariko nko kubaka imihanda y’ingenzi, kongerera ubushobozi ibitaro by’uturere, amashuri y’imyuga n’ibigo by’icyitegererezo bitanga icyizere gikomeye cyo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Mu rwego rw’abikorera, ikigo Koreya Telecom cyashyizeho umuyoboro mugari wa 4G mu gihugu cyose mu mushinga watangiye mu 2013 iki kigo gifatanya na guverinoma y’u Rwanda, bikaba byaratanze umusanzu ukomeye mu gutuma igihugu kigira ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga by’ibanze.
Koreya ntizahwema gushishikarira guteza imbere ubufatanye bwayo n’u Rwanda bushingiye mu murongo rwihaye wo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035, no kuba igihugu gikize mu 2050 binyuze muri gahunda yo kwihutisha ubukungu (NST). Intego y’u Rwanda idukora ku mutima kuko natwe twanyuze muri urwo rugendo kandi tuzi uko uba wiyumva iyo ugeze kuri iyo ntego idasanzwe.
Koreya n’u Rwanda kandi birimo guhanga ubufatanye bushingiye ku muco. Abanyarwanda benshi bakomeje gushishikazwa no kwiga ururimi rwo muri Koreya no kumenya umuco waho aho K-Content ikomeje kumenyekana cyane mu Rwanda. Kubona umubare w’abitabira n’abashyigikira ibikorwa bya ambasade nka ‘Korean Song Festival’ na ‘Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championship’, ni ikimenyetso cyeruye cy’uko gusobanurirana imico ya buri gihugu birimo kugira uruhare rukomeye mu guhuza abaturage b’ibihugu byombi.
Indangagaciro dusangiye n’urugendo rw’ubutwererane bw’ejo hazaza
Koreya n’u Rwanda byagiranye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru mu myaka ya vuba birimo ibya za Minisiteri z’ububanyi n’amahanga, ingabo ndetse n’ibikorwaremezo. Mu Ukwakira 2022, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Koreya, Jin-pyo Kim yasuye u Rwanda ubwo yitabiraga inama y’ihuriro ry’imitwe ishinga amategeko yabereye i Kigali, ruba uruzinduko rwa mbere ukuriye inteko ishinga amategeko ya Koreya agiriye mu Rwanda.
Ibihugu byombi bisangiye imyumvire ku bijyanye n’akamaro k’ubutwererane mpuzamahanga. Twese duha agaciro akamaro k’amahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’inshingano zawo z’ibanze zo kubaka no gusigasira amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga. Dushingiye kuri iyi myumvire dusangiye, ibihugu byombi bifitanye ubufatanye ku rwego rwa guverinoma n’inteko zishinga amategeko.
Perezida wa Koreya Yoon Suk Yeol yatangaje ubushake bwo kwakira inama ya mbere ihuza Koreya na Afurika mu 2024. Bidashidikanywaho, ibi birashimangira icyifuzo cye cyo guha imbaraga umubano na Afurika. Ibi biri mu murongo w’intego ya Koreya wo kuba igihugu kigira uruhare mu mpinduka z’ibindi bihugu ku Isi.
Kuri Koreya, ibihugu bya Afurika ni umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane kandi izakomeza gushaka uko yakomeza ubutwererane bwayo na Afurika. Koreya ibikuye ku mutima, irifuza gukorana n’inshuti zacu ku mugabane mwiza wa Afurika hagamijwe iterambere n’uburumbuke bwa muntu.
Muri iyi myumvire, Koreya irimo gushyira cyane imbaraga mu kwakira imurikagurisha, World Expo 2030 rizabera i Busan, umujyi munini uherereye ku cyambu, ufite ubwiza buhebuje kandi ukundwa n’abantu cyane. Bigendanye n’insanganyamatsiko nyamukuru yo ‘Guhindura Isi yacu, Urugendo rugana ahazaza heza’,
Imurikagurisha rya 2030 rizabera i Busan rizaganisha u Rwanda na Koreya mu bundi bufatanye bugamije gukemura ibibazo bitandukanye Isi ifite. Bituvuye ku mutima, dufite intego yuko rizaba umwanya wo kwagura umubano wa Koreya na Afurika mu nzego zitandukanye.
Kwizihiza isabukuru mu mwaka wa 2023
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 muri uyu mwaka, Ambasade ya Koreya mu Rwanda yateguye ibikorwa bitandukanye.
Mbere ya byose, hateguwe amarushanwa yo gukora ikirango [logo] cy’isabukuru y’imyaka 60 y’umubano wa Koreya n’u Rwanda, kirimo gukorwa ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda i Seoul. Ikirango kizatoranywa kizaba ikimenyetso cy’uyu mwaka ariko kinifashishwe mu bikorwa bya za ambasade yaba iy’u Rwanda n’iya Koreya.
Icya kabiri, ambasade izerekana filimi zo muri Koreya zo mu bwoko butandukanye muri iserukiramuco rya filimi rizwi nka Korean Film Festival. Turizera ko muzaryoherwa n’iki gikorwa kizaba kuwa 5-7 Gicurasi muri Century Cinema i Kigali. Ibi bizatanga amahirwe adasanzwe ku bazazireba yo kwibonera filimi zamamaye muri Koreya no ku Isi yose.
Igikorwa cya gatatu, ambasade irimo gutegura ibiganiro ku iterambere ry’ubutwererane bizaba muri Gicurasi. Ndizera ko tuzabona ibyagezweho mu rugendo rushize, birumvikana tukanasangira imirongo izatuyobora mu rugendo ruri imbere.
Icya nyuma, hazaba imyiyereko y’ikipe ya Taekwondo izaturuka Kukkiwon (ku cyicaro cya Taekwondo ku Isi), izabera muri BK Arena kuwa 3 no kuwa 4 Kamena 2023. Kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano mu bya dipolomasi, iyi kipe izasura u Rwanda. Uretse imyiyereko ibereye ijisho, bazanerekana imyumvire yihishe mu mukino wa Taekwondo. Ubwitabire bwanyu ni ubw’agaciro kandi muhawe ikaze.
Nk’uko mubibona, Koreya n’u Rwanda bikomeje guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye kuva byagirana umubano mu 1963. Nizeye ko ibihugu byombi bizakomeza muri uwo mujyo wo gushimangira ubutwererane no kugera ku burumbuke mu myaka iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!