00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyari n’imigambi mibisha biravugwa mu muziki w’i Kigali!

Yanditswe na Dieudonne Kubwimana
Kuya 8 December 2024 saa 04:02
Yasuwe :

Aka kanya, kimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane mu myidagaduro nyarwanda ni inkuru z’amashyari n’ubugambanyi, gusa bamwe barenza iki kibazo ingohe, abandi ugasanga barabivugira mu matamatama, badashaka kwerura ngo bijye hanze kuko baba birinda kwiteranya.

Abahanzi benshi uzasanga bakubwirira mu gikari ko bakenyereye ku gahinda gakomeye batewe na bagenzi babo babana mu ruganda rw’imyidagaduro. Mu gutegura iyi nkuru, IGIHE yaganiriye na bamwe muri bo ndetse n’abandi bamaze igihe kitari gito muri uru ruganda kugira ngo imenye ukuri ku kibazo cy’ishyari ritavugirwa cyane mu ruhame.

Aba bahanzi usanga bahuriza ku kintu cy’uko muri uru ruganda habamo ikintu cyo kutifurizanya iterambere, aho umwe abona mugenzi we agize icyo ageraho, akumva bimuriye ahantu, akumva icyo kintu ari we wari ukwiye kukibona, bigatuma rimwe na rimwe ashakisha uko yakimukuraho yifashishije uburyo bwose bushoboka.

Tariki 3 Kanama 2021, umuhanzi Platin P yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na sosiyete ikora ibijyanye n’umuziki yitwa ‘One Percent International MGT’. Ni sosiyete ikomeye cyane yo muri Nigeria mu busanzwe ikorana n’abahanzi mu bikorwa byabo bya muzika bya buri munsi. Nyuma y’iki gikorwa, Platini yatangaje ko hari abantu (atifuje gutangaza amazina yabo) bigeze kujya muri Nigeria, bajyanywe n’igisa no kumugambanira.

Uyu muhanzi yasobanuye ko aba bantu bajyanywe muri Nigeria no kumvisha abayobozi b’iyi sosiyete ko “Platini adakwiye gukorana na bo kuko adashoboye, ahubwo ko hari undi muhanzi bazi wajya mu mwanya we, akamusimbura.”

Icyo gihe Platini yatangaje ko abo bayobozi baje kumubwira ko hari abashatse ko asimbuzwa ndetse bituma ‘yumirwa’ kuko atiyumvishaga impamvu abantu bafata indege, bakerekeza muri Nigeria bagiye kumugambanira gusa, ibyo we yise “kumuvutsa umugati”.

Ibi bisa neza n’ibyo umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye hano mu Rwanda, Danny Vumbi, yadutangarije. Uyu muhanzi umaze igihe kinini mu muziki Nyarwanda ndetse unarebera hafi ibiwukorerwamo n’ibiwuberamo, yemeye adashidikanya ko mu muziki Nyarwanda harimo ishyari rikomeye gusa kenshi rigaterwa n’ubukene cyangwa se akazi gake.

Uyu muhanzi yagize ati “Nko mu bindi bice byose by’ubuzima, amashyari ntiyabura. Ishyari rivuka akenshi rishingira ku bukene n’akazi gakeya ku bahanzi bakora injyana imwe cyangwa bakora imirimo imwe nk’abatunganya amajwi y’indirimbo cyangwa abatunganya amashusho yazo, rero ukabona mugenzi wawe akoze utuzi 5, wowe nta na kamwe urakora, ukabona mu by’ukuri atakurusha ubuhanga no gukundwa ahubwo akurusha icyo twita ‘Connection’.”

Danny Vumbi yakomeje ati “Hanyuma ugatangira kumva muri wowe wakwibasira inyungu ze ngo urebe ko izawe zagaragara. Aha ni ho ujya kumva, ukumva ngo indirimbo ya runaka yasibwe ku mbuga zicuruza imiziki, ukumva ngo Radio runaka ntishobora gukina indirimbo y’umuhanzi uyu n’uyu…”

Uyu muhanzi wamenyekanye ndetse agakundwa cyane mu ndirimbo zirimo ‘Baragowe’, ‘Nuwacu’ n’izindi, yasobanuye ko kera hakibaho gucuruza indirimbo ku mihanda (ku ma CDs), hari ubwo wajyaga gushaka indirimbo bakakubwira ko ntazo bafite kuko bishyuwe ngo bazisibe muri za mudasobwa, bityo ntizikwirakwire cyane, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugerageza kuzimya undi muhanzi.

Si Danny Vumbi wenyine uhamya ko mu muziki Nyarwanda harimo ishyari rivuza ubuhuha, kuko na Tuyisenge Jean de Dieu wamenyekanye cyane nka Intore Tuyisenge avuga ko icyo kintu c’ishyari gihari nubwo kidakunze kuvugwa kandi usanga kiri mu bidindiza iterambere ry’umuziki nyarwanda muri rusange.

Intore Tuyisenge umaze igihe kinini cyane mu muziki Nyarwanda kandi ukunze kugaragara cyane mu ndirimbo zamamaza ibyiza nyaburanga Rwanda, yavuze ko usanga ahanini iki kibazo giterwa n’ubujiji ndetse no kwikunda, aho umuhanzi aba yumva yaba ari we ukora icyo kintu wenyine kandi buri gihe akaba ari we uba ari ku gasongero kurusha abandi.

Yagize ati “Mu by’ukuri koko amashyari n’inzangano birimo nubwo bidakunze kuvugwa ariko hari bamwe byakorewe, batinyutse bakabivuga bari muri uru ruganda rwa muzika. Ikibitera mbona ari ubujiji no kutamenya, aho abantu bamwe bibeshya ko bakwiye kuba bakora uwo mwuga bonyine nta wundi urimo, kandi nyamara uko umwuga ugira abantu benshi, ni nako ibiwushorwamo n’ibiwuvamo birushaho kuzamuka. Ibi rero bigaragaza ubunyamwuga buke no kubura indangagaciro yo gushyira hamwe.”

Intore Tuyisenge akomeza avuga ko kenshi biterwa na none n’ubujiji bwo kutamenya ikintu cyabafasha kugera ku iterambere rirambye rya muzika nyarwanda ndetse ahera aho anagira inama abo bahuriye mu ruganda bose.

Yagize ati “Ibi kandi ahanini biterwa no kutagira ubumenyi buhagije ku mukorongiro wo kwambuka uruzi, aho bisaba gufatanya kugira ngo mwirinde ingona. Muri uru ruganda tungwijemo ingona kandi abahanzi n’abafatanyabikorwa babo bazazikizwa n’umukorongiro wo gusigasira igisenge. Uwo mukorongiro ugaragaza ko nta wigira ko buri wese mu byo akora, akwiye gufatanya n’undi, aho ari akahahagarara neza hagamijwe kugera ku ntego bahuriyeho.”

Kalisa John wamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro ku izina rya K John, akamenyekana binyuze mu mujyo we yakoraga wo kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi, na we ni umwe mu bemeza ko uru ruganda rwa muzika rwuzuyemo ishyari riteye ubwoba.

Uyu mugabo umaze imyaka myinshi cyane muri uyu muziki yahamije ko ishyari ririmo, kandi ko bigoye ko rizigera rinashira. Yagize ati “Ishyari mu muziki ririmo ndetse ntirizigera ribura mu muziki kuko buri muhanzi akora ashaka ko ibihangano bye ari byo byonyine abantu bamenya, rero iyo abonye hari uri kumwitambika, akora ibishoboka byose ngo amurwanye kugira ngo amushyire hasi, aho ndavuga muri bano bahanzi bafite amazina akomeye.”

Uretse ishyari, K John anahamya ko uru ruganda rurangwamo ubugome bukabije cyane, aho usanga hari abahanzi baba barwana no gukora uko bashoboye kugira ngo barebe uko bakwicira mugenzi wabo izina, bagamije kumwubikira imbehe nyamara mu gihe bose baba bakwiye gushyira hamwe ndetse bakanashyigikirana “Ibintu abahanzi nyarwanda batajya bikoza na gato”.

K John agira ati “Ubugome burimo cyane pe! Niba umuhanzi ashobora kugira ikipe rwihishwa, iyo kipe ikabamo abo twakwita abanyamakuru hanyuma ugasanga umunyamakuru yirirwa aharabika abandi bahanzi, ariko yagera kuri wa wundi babana mu ikipe imwe ugasanga ari kumusigiriza ku buryo yangisha abandi bahanzi abafana ndetse n’abakire bakabiyambaje mu bikorwa bitandukanye nko kwamamaza cyangwa mu bitaramo.”

Ababa mu muziki nyarwanda kandi bawukurikiranira hafi bahamya ko harimo “Umwanda”, nta mahoro arangwamo kuko ngo ishyari n’ubugome ari byo usanga byimirijwe imbere. Aha ni ho uzasanga bamwe mu bahanzi bifuza guhagarika umuziki burundu kuko n’ubundi baba bumva ko bakorera ubusa kandi baba barawinjiyemo bawukunze kandi bifuza ko uzabatunga ukabatungira n’umuryango, bityo bakavuga ko byaba byiza bahungishijwe ‘Agatwe’ kabo, ku mugani wa ya mvugo ngo “Ngira agatwe gato nkakarinda imijugujugu.”

Mu bihugu nka Nigeria iyoboye umuziki wa Afurika, usanga bafite ubufatanye buri ku rwego rwo hejuru. Aha niho uzasanga umuhanzi ukiri muto ategura igitaramo, hanyuma bagenzi be batari bake bakamufasha kucyamamaza bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo, nta mafaranga babishyuye cyangwa batiriwe babibasaba, babapfukamiye.

Ni naho kandi ku munsi nyir’izina w’igitaramo uzabona abahanzi bakuru mu muziki bacyitabiriye, bagiye kumushyigikira, ukabona bicaye imbere mu myanya y’icyubahiro, kabone nubwo uwo muhanzi ukiri muto yaba atiriwe abatumira.

Ababa mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda bavuga ko atari uko bimeze! Niba umuhanzi ateguye igitaramo arimenya, mugenzi we bizagorana ko amushyirira impapuro zamamaza igitaramo cye ku mbuga nkoranyambaga ze, cyakoze azabikora mu gihe ari ya nshuti ye magara bahorana, basangira, basurana, muri make biyumvanamo. Si ibyo gusa kuko no kuzabona abahanzi ku rundi ruhande bitabiriye igitaramo cye biba bigoye cyane. Icyakora hari ababikora kuko baciye mu gikari, bakabandikira ubutumwa babasaba kubafasha.

Urugero niba umuhanzi The Ben cyangwa Bruce Melodie ateguye igitaramo, azifasha kucyamamaza kugeza kibaye, ubundi akaririmbira abafana be gusa, mu gihe ubundi byakaryoshye habaye hari abandi bahanzi baje kumushyigikira nk’uko byemezwa n’inararibonye mu myidagaduro.

Ubwo kandi ku rundi ruhande ntihabura abandi baba bari kurwana no kureba uko bahagarika icyo gitaramo cyangwa se kikazahombera ny’iri ukugitegura. Ibyo byose bijyana no mu mikorere y’indirimbo.

Uzasanga abahanzi benshi bakizamuka barira, bavuga ko bagenzi babo bakuru batajya babafasha na gato, aho usanga benshi banga ko bakorana indirimbo yewe n’abemeye ko bakorana ugasanga bari kubagora, babasaba ibya Mirenge ku Ntenyo, bakanabategeka ko bagomba kuzikorera ahantu hahenze kandi mu by’ukuri nta bushobozi baba bafite.

Urugero rwa hafi, byigeze kuba kuri Papa Cyangwe ubwo yari afitanye umushinga n’umuhanzi mugenzi we Davis D ariko biza gupfa ku munota wa nyuma bitewe n’uko Davis D yamusabaga ko bagomba gufatira amashusho y’indirimbo i Dubai nka hamwe mu hantu uyu muhanzi (Davis D) akunze kuyafatira ay’indirimbo ze. Ibi byarangiye umushinga uhagaze kuko Papa Cyangwe yabuze amafaranga ahagije yo kujya gufatira ayo mashusho i Dubai.

Kuri iki kibazo, abahanzi benshi bemeza ko giterwa n’uko abahanzi bakuru kenshi bareba, bagasanga nibaramuka bakoranye indirimbo n’abo bita ko bakizamuka, biratuma bakomeza kuba isereri mu mitwe ya rubanda, babamenyekanishe ku buryo bishobora no gutuma bo bibagirana (Abahanzi bakuru).

Ibyo byose ni ibibera mu muziki w’i Kigali, gusa benshi bemeza ko barenzaho bakicecekera, bakemera kubana n’ako gahinda gakabije amanywa n’ijoro. Bemeza ko ushobora kubona umuhanzi agenda ariko imbere yarashize.

Ibi kandi ni byo bivamo ihungabana. Abenshi bavuga ko bagera ku rwego rwo kumva barambiwe kuba muri ubu buzima, bagatekereza kwiyahura. Muri abo harimo Kalisa John uherutse gutangaza ko kuba atakigaragara cyane mu myidagaduro, bituruka ku bihe bigoye cyane yanyuzemo.

Mu minsi ishize ni bwo abahanzi batandukanye batinyutse, bagerageza kuvuga intimba bagendana ku mutima wabo itewe n’ubugome bakorewe na bagenzi babo babana mu buzima bwa buri munsi mu ruganda rw’umuziki. Abenshi bahurizaga ku kuba barashatse kurogwa ngo bapfe cyangwa ngo se basare ariko Imana igakinga akaboko.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pondat yasobanuye ubugome bwose yakorewe ndetse anavuga ababumukoreye, aho yavuze uko yatezwe abakobwa, abagerageje kumutwara umusatsi kugira ngo bagire ibyo bajya kuwukoresha, bose babikoreshwa n’ishyari ryo kuba ahagaze neza.

Riderman na we yumvikanye kenshi avuga ko hari abashatse kumuroga, Mani Martin avuga ko bigeze kumutegera ku rubyiniriro bakamuha ururabo, yagera mu rugo agasanga harimo ibintu biteye ubwoba. Oda Paccy na we wigeze gutangaza bagenzi be bigeze kumuroga inshuro zigeze kuri eshatu, kimwe na Nessa wahishuye ko hari abagerageje kumwica, Imana ikinga ukuboko.

Abahanzi benshi bafite ubuhamya bw’ubugome bagiye bakorerwa na bagenzi babo, nyamara bose babikoreshwa n’ishyari ryo kuba babona hari urwego rushimishije bariho, bigatuma bumva ko babahemukira, bose bagahomba. Ngo ugufitiye ishyari iyo muhuye ntabwo abikwereka. Nk’iyo muhuriye mu gitaramo cyangwa mu gikorwa runaka, murasangira ndetse mukanaganira cyane, akakwereka ko akwishimiye kandi anezerewe n’iterambere ryawe kandi mu by’ukuri mu mutima we ari kubabwa.

Ibyo bituma utanabasha kumwirinda kuko uba umubonamo ubumuntu, bityo bikaba byanamworohera kubona aho aguhera agira ikintu cyawe agutwara yaba umwenda cyangwa umusatsi kugira ngo agire icyo ajya kuwukoresha.

Intore Tuyisenge agira ati “Dukwiye gushyigikirana cyane kuko iyo bipfiriye kuri umwe, bitanga icyuho cyangwa bigaca intege uruganda ku buryo nawe ejo ushobora kubura abafatanyabikorwa kuko babona ko umuziki nta kirimo kandi ari ukudashyira hamwe. Igikwiye ni uko buri muhanzi afata igikorwa cya mugenzi we nk’icye, hagamijwe kubaka ubuhanzi buhamye kandi buhanga bukanatanga imirimo ku bandi nk’uko igihugu kibitwitezeho, kuruta guta umwanya mu nzangano zidafite n’umwe zungura.”

Danny Vumbi nawe agira ati “Ingaruka zo ntizabura. Niba mbangamiye inyungu za mugenzi wanjye mu muziki we, ubwo mbangamiye umuziki w’igihugu muri rusange.”

Mu busanzwe, ikintu cyose gikozwe nta rukundo cyangwa nta bufatanye buri mu bantu bagikora, gutera imbere kwacyo biragorana cyane. Ni yo mpamvu abantu benshi usanga bavuga ko ibyo byose biri mu bituma umuziki nyarwanda utarenga umutaru ku ruhando mpuzamahanga, ahubwo ugasanga abahanzi bamwe ni bo bahora hejuru y’abandi, ni bo bahora mu bitaramo gusa, ni bo bahora bavugwa gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .