00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inshuro amahanga yagerageje gushwanyaguza u Rwanda aruhereye imbere, agakubita igihwereye

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 16 May 2024 saa 07:06
Yasuwe :

Imitwe ya benshi ubu yashyushye, yaba abashaka kwiyamamaza mu matora ya mbere ya Perezida u Rwanda rugiye gukora ahurijwe hamwe n’ay’abadepite. Igitangaje amatora y’u Rwanda ntashyushya imitwe y’Abanyarwanda gusa, iy’abanyamahanga yo iba yatokombeye.

Niyo matora ya kane ya Perezida u Rwanda rugiye kujyamo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ariyo ya mbere abaye u Rwanda rumaze imyaka 30 rutekanye kuva rwabona ubwigenge.

Inshuro zose u Rwanda rwagiye rujya mu matora muri iyi myaka 30 ishize, za birantega zagiye ziba nyinshi, byumvikana ko n’ubu izogomba kwitegurwa ari nyinshi nubwo habura amezi abiri ngo abanyarwanda bigaragaze mu dusanduku tw’amatora.

Imitego y’amahanga ntiyagiye icika u Rwanda mu bihe by’amatora, rwabaye nka wa mutwe munini utarengwa n’imijugujugu, icyakora rukagira Imana rukabyitwaramo neza imijugujugu ikavunika itararugeraho cyangwa rukayikwepa igafata ubusa.

Amatora ya 2003 ari nayo ya mbere u Rwanda rwari rugize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imitego yari yabaye myinshi kugeza ubwo indorerezi z’Abafaransa zafashwe n’ikiga ku mugaragaro ubwo byatangazwaga ko Twagiramungu yatsinzwe.

Abakandida bakomeye bahabwaga amahirwe muri ayo matora ni Paul Kagame wa FPR Inkotanyi na Faustin Twagiramungu icyo gihe wari waje nk’umukandida wigenga aturutse mu Bubiligi, igihugu cyakolonije u Rwanda yari amazemo imyaka isaga umunani ari impunzi.

Faustin Twagiramungu yahawe ubufasha bwose bushoboka n’amahanga yifuzaga kongera kubona u Rwanda ruyobowe n’abo u Bubiligi rwise ‘nyamwinshi’, ndetse ajya kuva mu Bubiligi yasize yijeje ko byose bizagenda uko babyifuza kuko benshi mu Banyarwanda bari bakuru icyo gihe, izina Twagiramungu bari barizi cyane muri politiki.

Twagiramungu yiyamamaje igihugu cyose, ambasade z’amahanga zifite ibyicaro i Kigali zimuba hafi, zimutera inkunga yaba iy’amafaranga na morale, gusa birangira abonye amajwi 3.5%. Niho yakomoye imvugo y’uko yatowe na bake ‘beza’, icyakora aba imfura yemera intsinzwi asubira i Bruxelles amara masa.

Umwaka wa 2010 noneho amahanga yari yazanye imitego y’amoko yose, bahindura umuvuno batega iy’imbere n’inyuma, ngo ‘nitabyara ikimasa izabyara inyana’. Uwo mwaka watangiranye ibibazo, guhera muri Gashyantare gerenade zitangira guterwa i Kigali, ibintu byaherukaga mbere ya Jenoside.

Inzego z’umutekano zakoze akazi kazo, zirashakisha aba mbere barafatwa hashize iminsi Kayumba Nyamasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo ahunga igihugu, biza kumenyekana ko ari umwe mu bagiraga uruhare mu gutegura no gufasha abaziteraga.

Amayeri yari yahindutse, igihugu bashakaga kugisandaza bahereye imbere ndetse bigakorwa bigizwemo uruhare n’abari imbere mu buyobozi bwacyo hejuru. Birumvikana abenshi bari bazi amabanga menshi y’igihugu, bafite inshuti nyinshi muri politiki n’ingabo ndetse n’igitinyiro kigihari ku buryo ibyo bashakaga byakorwaga byoroshye.

Ubufasha bwose bwakoreshejwe uwo mwaka muri ibyo bikorwa by’iterabwoba ntabwo bwavaga mu mufuka bwite wa Kayumba Nyamwasa cyangwa Patrick Karegeya bafatanyije gushinga umutwe w’iterabwoba wa RNC, hari abari babyihishe inyuma bumvaga badashaka u Rwanda ruyobowe na ‘Kagame’ bafata’ nk’utumvira ba gashakabuhake.

Imitego yo gusandaza u Rwanda banyuze imbere yanze gukunda, ariko bari bafite indi karita babitse, Ingabire Victoire washinze ALIR na RDR zabyaye FDLR, aba ashyitse i Kigali muri Mutarama 2010, aza aje guhangana na Perezida Kagame.

Ibinyamakuru mpuzamahanga byaranditse karahava, amafaranga aratangwa ngo ibyo azakenera muri Kigali byose abibone maze u Rwanda rwongere rubone ‘Ndabaga’.

Akanwa kamutamaje atamaze kabiri, ajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho kubabazwa n’imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi iharuhukiye yishwe bunyamaswa mu 1994, abababazwa no kuba atahabonye imibiri y’Abahutu.

Wakina n’ibindi ariko gushaka gukinira politiki ku mibiri y’abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni wa ‘murongo utukura’. Ingabire yagejejwe mu butabera, akatirwa imyaka 15 kubw’amahirwe ababarirwa amazemo umunani. Icyasha na n’ubu cyanze kumuvaho ku buryo abamutumye nabo basa n’abamukuyeho amaboko.

Amatora ya 2010 yarabaye ndetse agenda neza, Paul Kagame yongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi.

Imishibuka yongeye gutegwa mu 2017 ndetse urebye byatangiye cyane mu 2016, Padiri Nahimana n’abambari be batangira gushyekerwa ngo nibaticara muri ‘Village Urugwiro’, ntirizarema.

Amahanga yarahagurutse amujya inyuma dore ko politiki ye yari ishingiye ku kongera gucamo ibice Abanyarwanda, yisunze Parmehutu afataho icyitegererezo nyamara ariyo yoretse u Rwanda.

Padiri Nahimana wiyambuye ikanzu y’Abihayimana yakubise hirya no hino, acura impapuro z’inzira ngo arebe ko yagera i Kigali biramunanira, inzozi zo kwiyamamaza zirangirira mu nzira. Mu kwirema agatima ‘Village Urugwiro’ yayimuriye i Paris, ahashinga Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yaje kwirangiza izize amacakubiri n’amatiku.

Muri uwo mwaka wa 2017 iturufu ya Nahimana imaze kwanga, amaso ba rutuku bayashyize imbere mu gihugu, bagwa kuri Diane Rwigara wari ukiri mu gahinda n’ikiriyo cy’umubyeyi we Assinapol Rwigara wishwe n’impanuka mu 2015.

Umwana w’umuherwe Rwigara bamugiye inyuma, bamufasha kwandika inkuru mu binyamakuru mpuzamahanga ziharabika u Rwanda, icyakora yabazwa ku cyo aje guhindura mu bikorwa imbere mu gihugu ndetse n’icyo yumva arusha Paul Kagame, akarya indimi.

Icyizere cyo kubaho kwe muri Politiki nticyarambye kuko Komisiyo y’amatora yaje kuvumbura ko mu bamusinyiye ngo abashe kwiyamamaza, harimo abari bamaze igihe barapfuye. Byari igihamya gifatika cy’amanyanga adashobora kwihanganirwa ku muntu ushaka kuyobora miliyoni 14, nako icyo gihe zari zikiri 12 z’abanyarwanda. Urugendo rwe rwarangiriye aho.

Komisiyo y’amatora kuri ubu yatangiye gutanga inyandiko zo gushaka imikono ku bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Urutonde ntakuka ntiruratangazwa ariko icyitezwe n’uko ya mijugujugu n’imitego itazabura kuko hari ibihugu bimaze igihe bikubita agatoki ku kandi, byibaza uburyo u Rwanda rwahindutse mu myaka 30 ishize ku buryo inzira nikomeza gutyo, imyaka 30 iri imbere ruzaba ari icyitegererezo ntagereranywa ku Isi.

Guhera mu 2010 mu mujyi wa Kigali hatangiye guterwa gerande ahahurira abantu benshi, hagamijwe gushwanyaguza u Rwanda ariko birananirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .