Ku wa 25 Mata 2023, ‘African Arguments’ yasohoye inkuru ya Ingabire Victoire ifite umutwe ugira uti “U Rwanda na rwo rukeneye gukosora amakosa.” Muri yo avuga ko avuganira Abanyarwanda batigeze bagaruka mu gihugu cyabo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi iba mu 1994, ngo batahuke. Ubuvugizi bwe buratunguranye mu Rwanda rwa none kubera ko guverinoma iriho itandukanye cyane n’iya Habyarimana kuko yo itavuga ko igihugu ari gito cyane ku buryo kidashobora kwakira Abanyarwanda bose.
Ibikorwa bya Ingabire byo gushishikarira gusiga icyasha guverinoma y’u Rwanda bitesha agaciro ubumwe igihugu cyiyemeje kubakiraho kandi ntahwema gusiribanga ibyo avuga ko arwanira; iyi nkuru irerekana gahunda ye yihishe: inyota idashidikanywaho y’ubutegetsi, uko byagenda kose, mu yandi magambo, nta kindi uretse kwikunda.
Bitabaye ibyo, umuntu yasobanura ate uburyo yibasira politiki avuga ko yitayeho? Reba ukuntu guverinoma yakoze ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bagaruke mu gihugu cyabo. Ntiyigeze itezuka kuri iyo ngingo. Ku Bayobozi b’u Rwanda, gucungira ubutekano no kurengera Abanyarwanda bose hatitawe ku bwoko bwabo, akarere n’idini ni yo nzira yizewe iganisha ku gucyura abantu mu buryo bwuzuye. Hafashwe ingamba zitandukanye, kuva mu gisirikare no mu bya dipolomasi kugeza ku bikorwa bitaziguye by’Abanyarwanda mu bihugu byabakiriye kugira ngo bigerweho.
Muri urwo rwego, kuva mu 1995 Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri baratahutse; yewe n’abo mu miryango y’igisirikare cyakoze Jenoside (ex-FAR na FDLR) biyemeje kugaruka basubizwa mu buzima busanzwe. Mu by’ukuri byatewe n’umusaruro wa gahunda igihugu cyabonye ubwacyo ko ari umwihariko aho abahamwe n’ibyaha bya Jenoside babana n’abayirokotse. Umuryango Mpuzamahanga wemeranya na guverinoma ni yo mpamvu iby’ubuhunzi byarangiye mu 2013 bigaragazwa ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.
Nubwo bimeze bityo, kuri Ingabire u Rwanda ntirushobora gufatwa nk’igihugu gitekanye mu gihe rutakwakira abanyepolitiki bimitse iby’amoko. Mu by’ukuri abo badashaka gutahuka bifuza ko politiki ishingiye ku moko yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakongera kwimakazwa. Muri uwo mujyo, bashatse ubufatanye n’ibihugu byabakiriye bateza ubwega mu bayobozi aho ubwo butigeze buhabwa rugari.
Kuba Ingabire anyuranya na guverinoma y’u Rwanda kuri iyi ngingo bigaragaza neza ishusho ya politiki yifuriza igihugu. Nta gushidikanya ko niba yemera kimwe na guverinoma ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo, ari ibyerekana ko ukunyuranya kwe n’ibyo ashingiraho biganisha ku nyungu ze bwite.
Kuri uku kutumvikana Ingabire ahanganye n’amahame sosiyete nyarwanda yumvikanyeho-hashingiwe ku biganiro byabereye mu Urugwiro- ko imitwe ya politiki ikorera mu gihugu idakwiye gushingira cyangwa kwakira politiki ya Hutu Power, kugira uruhare mu guhakana Jenoside no kuyipfobya ndetse no gukoresha imvururu nk’uburyo kugera ku nyungu zayo; ahubwo ubu bwumvikane butanga umurongo wo kutemera imitwe ya politiki nk’iyo ku butaka bw’igihugu. Mu yandi magambo, Ingabire ashaka kurenga ku byo sosiyete yemeranyijweho abeshya nkana ko FPR itigeze ibishyira mu bikorwa.
“Hari amatsinda y’abanyepolitiki b’Abanyarwanda barwanya ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda bavuga ko bashaka kugaruka mu gihugu ku bushake kugira ngo bakore politiki nta mbogamizi izo ari zo zose.” Ibyo Ingabire yabyanditse mu gihe yirengagiza nkana impamvu iyo mitwe ya politiki itemerewe gukorera mu Rwanda. Ibyo nta gitunguranye kirimo.
Ingabire yahoze ari umuyobozi w’ishyaka rya ‘Rally for the Return of Refugees and Democracy in Rwanda (RDR), ryashingiwe mu nkambi y’impunzi ya Mugunga mu yahoze ari Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye, barimo na Theoneste Bagosora wakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR na Ferdinand Nahimana wayoboye ishami ryaryo muri Cameroun.
Ingabire yayoboye RDR mu 1998 yahindutse ijwi ry’abo avuga ubu ko “ari abasigaye mu ngabo zatsinzwe n’inyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside” babaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro nka ALIR, FDLR, FLN n’indi.
Ingabire anagerageza gutagatifuza umwe muri iyi mitwe, avuga ko “FDLR yashinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda muri Jenoside, biyemeje kurwana intambara nk’uburyo bwari kubafasha kongera gufata ubutegetsi.”
Ntiwibeshye, ntabwo ari ku bw’impanuka kuba Ingabire agerageza gukwiza urujijo hagati y’impunzi n’abakekwaho Jenoside; arashaka kugaragaza umutwe w’iterabwoba wa FDRL nk’ufite akababaro gafite ishingiro.
Ikigaragara ni uko mu gihe Ingabire yabaye umunyamuryango w’imitwe itandukanye uhereye mu 1998 (akava muri RDR, FDU-Inkingi akajya muri DALFA-Umurinzi), ingengabitekerezo y’ibyaha n’intego ze bitigeze bihinduka.
Ntibitangaje rero ko akomeje kuvuganira bagenzi be ntacyo yitayeho ko kurenga ku mahame ya nyuma ya Jenoside no guhamagarira intagondwa kwinjira muri politiki y’u Rwanda ari intambwe ya mbere iganisha ku kongera kwisubiramo kwa Jenoside; ntibinatunguranye kandi ko ahitamo gutangaza iyi kinamico mu gihe cyo kwibuka Jenoside.
Ni kimwe mu bigize urugendo rwe rwo kuvanga imyitwarire ye irimo ibyaha no gukora politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!