00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitwarire y’ingenzi igaragaza umugabo uzubaka urugo ruhamye

Yanditswe na Pastor Desire Habyarimana
Kuya 5 December 2020 saa 03:29
Yasuwe :

Indangagaciro n’imyitwarire bikwiye biri mu biranga umugabo uhamye, uharanira iteka guteza imbere urugo rwe no gusigasira umubano warwo mwiza.

Muri iyi nkuru ngiye kugaruka ku bindi bintu by’ingenzi bigaragaza ko umugabo azabasha kubaka urugo rugakomera.

Kugira ngo umugabo abe akuze mu mwuka bigaragarira mu myitwarire ye:Uko yitwara mu gihe yakize cyangwa yakennye, uko aganira n’umuryango we, uko avugisha ukuri, kumenya agaciro ke, kurinda urugo, kugira iyerekwa n’ibindi. Izi ni inkingi zimufasha kubaka urugo rutajegajega kandi rwubahisha Imana.

  Kumenya agaciro kawe

Hari igihe iyo umuntu atahawe agaciro mu buzima, agerageza gukandamiza abo babana atari uko abanga ahubwo agira ngo agarure agaciro ke.

Ntibitangaje ko uzumva umuntu avuga ngo "Ni njyewe mugabo wa hano"; mu by’ukuri barabizi kandi barabikubahira ariko ntabwo ukwiye guhora ubakandagiza ko uri umugabo ahubwo ukwiye kumenya ko ufite agaciro wabivuze cyangwa utabivuze kuko agaciro kawe uragahorana mu muryango.

Ntabwo agaciro uzakagira kuko wakandamije abantu cyane kuko rimwe na rimwe izo aba ari ingaruka z’ibikomere aho usanga bishyura ibyakubayeho kandi batari bahari. Imyitwarire yawe, imbuto wera uko ufata abagize umuryango wawe ni byo biguhesha agaciro.

  Kudacika intege imbere y’ibibazo

Ikintu kigaragaza umugabo ukuze mu gakiza ni ukudacika intege imbere y’ibibazo cyangwa se kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma.

Abaroma 12:12 haravuga ngo "Mwishime mufite ibyiringiro, mwihanganire amakuba mukomeze gusenga". Dukwiye gukomeza kurwanira ibyiringiro nta mpamvu yo gucika intege.

Umugabo ukuze mu gakiza ntakwiye gucika intege kuko n’ubwo yagera imbere y’ibibazo bikomeye, afata icyitegererezo kuri ba sogokuruza bo kwizera.

Abaheburayo 11 havuga intwari zo kwizera hakavuga intambara barwanye n’ibyo banyuzemo ukabona ko bari abantu bakomeye mu byo kwizera. Nawe Imana ikwiye kugufasha ntube umuntu ucika intege. Tekereza iyo umugore akubonye wacitse intege, azicika incuro 10 ndetse abana bakubona bagahura n’igikomere gikabije.

  Kugira iyerekwa (kureba kure)

Umugabo akwiriye kuba areba kure, akagira iyerekwa kandi akarisangiza abagize umuryango. Ni byiza kubasangiza iyerekwa ry’igihe cya kure n’igihe uzaba utagihari abana bakazakura bavuga ngo papa yatubwiye gutya, umuryango wacu ukwiye kugira icyerekezo.

Kimwe mu bigora imiryango imwe n’imwe kubaho, ni ukubaho idafite icyerekezo. Wakwibaza ngo iki cyerekezo bagikura he? Twabonye ko Kirisitu ari we mutware w’urugo mukuru dukwiye kuba tureberaho. Niba usabana n’Imana, izaguha kumenya icyerekezo cy’urugo rwawe ushingiye ku Ijambo ry’Imana hanyuma na we wubake abagize umuryango ufite icyerekezo.

Abana bawe nutabigisha, Isi izabigisha kuko akenshi indirimbo bareba zigisha ubusambanyi abana bawe, n’utabigisha abakozi cyangwa abandi bana bafite uburere bubi bazabatoza. Mu by’ukuri umwana wamuhawe kugira ngo umutoze kubaho afite intego y’ubuzima.

Umugabo ukuze mu gakiza amenya ko ari itabaza riri ku gitereko cyaryo, ko ari umucyo uvira amahanga, ari umunyu mu muryango ku buryo ubaho uryohewe kandi unezerewe ndetse agahagararira iby’umwuka mu buryo bwiza.

  Kurinda urugo

Mu ngobyi ya Eden Imana yahaye Adamu na Eva ingobyi kugira ngo bayihingire kandi bayirinde. Reka tuvuge kurinda mu buryo bw’amarangamutima gusa, nutabasha kurinda amarangamutima y’abagize umuryango bizagira ingaruka.

Mu by’ukuri ushobora guhaha, ukubaka inzu, ugakora ibitangaza, ariko iyo utabasha kurinda amarangamutima y’abagize umuryango, Satani ashobora kubangiza kandi ntacyo utakoze. Kurinda ni ikintu cya ngombwa, mwibuke Adamu ntabwo yigeze ananirwa guhinga ahubwo yananiwe kurinda.

Abagabo benshi tuzi guhaha, tuzi kubaka, tuzi kwishyurira abana amashuri no kugura imyenda n’ibindi ariko ibyo ntibizabuza umwana kuba ikirara, niba udafashe akanya ngo urinde amarangamutima y’abo mubana, Satani azabigusuzugurana rwose. Dukwiye kumenya ko umugabo ukuze mu gakiza akwiye kumenya kurinda abagize umuryango.

  Kugira ubumwe bwo kwizera (umubano ugirana n’Imana mwembi)

Kugira ubumwe bwo kwizera bizatuma uba umuntu ushyitse no kugera ku rugero rw’igihagararo cya Kirisitu. Uyu ni umubano tugirana n’Imana kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’imiraba tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose n’imyigishirize.

Muri iki gihe, hari imiraba, imyigishirize, imiyaga yo mu rugo nta hantu na hamwe yimirwa kandi nta polisi irahamagara umuyaga ngo wisobanure ko wishe abantu cyangwa wasenye inzu.

Ibigeragezo ni karemano nta hantu bitinya, ntibireba ngo uri pasiteri, uvuga mu ndimi, ukora ibitangaza, oya! Ukwiye kumenya ko iwawe naho imiyaga izahagera ahubwo ikizahesha urugo rwawe gukomera ni ikigero cy’igihagararo cya Yesu, ni ubumwe ugirana n’Imana nibwo buzakurengera.

Muri iki gihe iyo urebye uburiganya buhari, abantu benshi Satani arimo kubariganya ingo. Mu mwaka ushize ingo hafi 9000 zarasenyutse kandi izo ni izamenyekanye.

Dukwiye kumenya ubwenge buva ku Mana atari ukumenya ubwenge bubi. Biratangaje ko umuntu aba aho afite isezerano ko umugore we azapfa agashaka undi mugore cyangwa umugore akaba afite isezerano ko umugabo we azapfa agashakwa n’undi. Ibi ni uburiganya ndetse ni ubuyobe buva kuri Satani.

Muri make ikizaturinda muri iki gihe kibi ni ugusohora ku kuba abantu bakuze kugera ku kigero cy’igihagararo cya Yesu hanyuma tukavuga ukuri turi mu rukundo.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite n’impanuro bya Pasiteri Habyarimana Désire

Pasiteri Habyarimana Désire ni umuvugabutumwa ubarizwa mu Itorero rya ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages