00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitwarire ikwiriye Abanyarwanda mu gihe twitegura abashyitsi b’imena

Yanditswe na Kwezi Jean
Kuya 18 March 2022 saa 01:17
Yasuwe :

Abanyarwanda mu buhanga bwabo bavuze ko “nta kabura imvano”, bivuga ko nanjye nteruye iyi nkuru mfite impamvu igendanye n’ukuri kw’ibyo nabonye bigatuma numva hari imyitwarire n’imigirire nk’Abanyarwanda dukwiriye gukomeza kwimakaza mu rwego rwo kurushaho kuba abasirimu, kwiteza imbere no gukomeza kureshya abanyamahanga kugira ngo u Rwanda rukomeza kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi bishingiye kuri serivisi nziza.

Muri iyi minsi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bongeye kwibutsa Abanyarwanda gusigasira ituze rusange ry’abantu.Nubwo wenda abantu bamwe batinda kubyumva ariko ni byo rwose ko uburenganzira umuntu afite atabugira urwitwazo rwo kubuza abandi umudendezo iyo bigeze mu nyungu rusange.

Mu minsi yashize ubwo hari isiganwa ku magare, umwe mu bayitabiriye yanditse ku rukuta rwe agira ati ‘’ Wakumbura kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakumbura kugaruka muri Hotel imwe yavuze itaramuhaye serivisi nziza’’. Ni byiza ko kuri iyi ngingo iyi Hoteli yakebuwe kandi bikwiriye kubera isomo n’abandi bakajya batanga serivisi nziza mu byo bakora.

Ubwo nari mu rugendo rw’akazi nicaye mu modoka rusange itwara abagenzi ntuje ntegereje gukora urugendo rwanjye rw’amasaha arenga ane ngana mu Murwa Mukuru Kigali, umushoferi w’imodoka yari idutwaye yadushyiriye urushinge kuri Radio Rwanda kugira ngo ibe hafi yacu tugende twumva amakuru yo hirya no hino, gusa inyuma yanjye naho hari umugabo wari warekuye umuziki muri telefoni ye arimo gucuranga indirimbo zitandukanye zisukiranyaga mu njyana zo guhimbaza Imana na zimwe twita izisanzwe.

Hafi yanjye hari hicaye umugore wari warekuye amajwi muri telefoni ye arimo kumva ubutumwa bwiza bw’umupasitori wabwirizaga mu Gifaransa akanyuzamo akavuga indimi. Hirya ye hari umukobwa wari warekuye amajwi muri telefoni ye avugana n’umusore baganira nk’abari ahantu ha bonyine imuhira kuko yanyuzagamo agaseka nta rutangira akikoza hirya hino aho mu ntebe uwo bicaranye nabonaga yumiwe.

Imbere hari undi mugabo na we watwumvishaga urubuga rw’imikino. Muri make muri iyo modoka nta tuze rusange ryarimo na gato, ku giti cyanjye nari nabangamiwe cyane ariko nkabona n’abagenzi bandi ku maso yabo bagaragaza kubangamirwa.
Ku bw’amahirwe hari ahantu imodoka yageze irahagarara, mu kinyabupfura cyinshi negera bamwe muri abo bari barekuye amajwi turaganira baranyumva, dukomeje urugendo ntibyongeye kandi byatumye nibura tugera iyo tujya twuzuye umutuzo.

Nkiri kuri iyi ngingo na none umunsi umwe nafashe zimwe muri izi modoka nk’uko bisanzwe ari Express ariko natangajwe n’ukuntu umushoferi yagendaga ashyiramo abagenzi mu nzira bamwe bafite imifuka n’amabase bagenda babitubyigisha mu ntebe, bamwe muri bo wumvaga batakarabye ku buryo hari uwo twicaranye numva mbuze umwuka.

Nubwo wenda Covid-19 yateje ibyago byinshi harimo no kubura ubushobozi kuri bamwe ariko nk’abanyarwanda b’imfura kandi biyubaha ni byiza kugira isuku ku kiguzi n’ubushobozi bwose byagusaba. Ibi ntibikwiriye kuba umukoro wa Leta wo kubwiriza abantu kwiyitaho uko bikwiriye. Kuri iyi ngingo dukwiriye kwiga kuba abasirimu muri byose ku kiguzi byadusaba.

Twibukiranyeko mu minsi itari myinshi tuzakira abashyitsi baturutse mu mpande zitandukanye z’isi bazaba baje mu Murwa Mukuru w’igihugu cyacu ari wo Kigali, Umujyi w’amabengeza kuva ku nyubako n’ubusitani bubereye ijisho kugera ku baturage bawutuye.

Si ubwa mbere si n’ubwa nyuma u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga zikomeye ziri ku wego rumwe n’iy’Umuryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza na (CHOGM). Iyi nama yagiye isubikwa kubera impamvu ziturutse ku cyorezo cya Covid 19 ariko nk’uko bisanzwe aho abagabo basezeraniye niho bahurira. Mu minsi mike muri Kamena 2022, iyi nama byemejwe ko izaterana. Nk’uko dusanzwe twakira abashyitsi neza kandi byabaye umuco, ni byiza ko tugerageza gukosora ibintu bimwe na bimwe byadusiga icyasha mu mboni z’abashyitsi batugenderera.

Nubwo amikoro yacu yaba make ariko umushyitsi kuva na kera kumwitegura biravuna, nkaba numva abatwara abantu mu muhanda bazirikana cyane uburyo bwo kuzakira abashyitsi bacu cyane cyane abatega ziriya modoka zizenguruka Umujyi wa Kigali n’Intara.

Abafite ibigo bitwara abantu n’abafatanyabikorwa babo, byaba ibigo bya Leta n’ibyigenga numva bakwiriye gushyiraho amabwiriza areba abagenzi mu rwego rwo gutanga ituze rusange mu modoka rusange. Ibi ntibivuze ko abagenda bataganira cyangwa batakumva ibiganiro bitandukanye muri telefoni zabo ariko byaba byiza bagiye bakoresha ‘ecouteurs’ kugira ngo badasangiza abantu ibyo badakeneye cyangwa badatokoza iryo tuze rusange buri wese akenera mu rugendo ari mu modoka.

Nk’Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo buri wese ku ruhembe rw’iterambere arwaniraho dukwiriye kubikora neza no kwitwara neza bikaba umuco kuri twe ariko bikaba n’uburyo bwo kureshya abanyamahanga batugana.

Kurushaho kwiga kuba abasirimu mu byo dukora ntibikwiriye kugarukira gusa mu kuba wenda hari gahunda yo kwitegura abashyitsi ahubwo bikwiriye kuba umuco n’imigirire y’umunyarwanda wese.

Serivisi nziza irakenewe kugera no mu mirimo mito mito igaragara mu midugududu dutuyemo icyo umuntu yaba akora cyose.

Uko bigaragara u Rwanda ni igihugu ubukungu bwacyo bugomba kuba bushingiye kuri serivisi nziza; ni byiza rero kunoza urwo rwego ariko kandi natwe nk’Abanyarwanda tugasirimuka mu mico n’imigirire, tukajya tumenya ahantu ha nyaho dukwiriye kwidagadurira, dukorera ibyo dushatse, muri byose duharanira gutanga ituze rusange.

Ni byiza ko dukomeza guharanira ko u Rwanda rwaba igicumbi cya serivisi nziza ahantu amahanga akomeza guhanga amaso hakorerwa inama zikomeye n’ibikorwa bikomeye. Ahantu ushaka gutekereza neza aza akicara agatuza agapanga umushinga we.

Hamwe n’umutekano dusanganwe, duharanarira kongeraho ituze rusange, n’iterambere dukatajemo, byose nibiherekezwa na serivisi nziza nta kabuza u Rwanda ruzongerwaho akandi kazina ka ‘paradizo nto ku isi’ kandi biraje si kera kubigeraho.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .