Ndibuka ibyabaye ku itariki ya 5 Mutarama 1994, i Kigali mu masaha y’igitondo. Hari ku munsi wa gatatu w’icyumweru. Umunsi wari ufite agasusuruko mu kirere, ariko habuditse iterabwoba ry’aba Pawa “Interahamwe n’abo bafatanyaga”.
Wari umunsi wahuje imbaga y’abatumiwe bahuriye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, icyo gihe yitwaga Inama y’Igihugu Iharanira Amajyambere (CND: Conseil National de Développement).
Abari baje gurikirana irahira rya Perezida Juvenal Habyarimana nk’Umukuru w’Igihugu, nk’uko byari biteganijwe n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha, batunguwe n’ibyabaye bitari biteganyijwe. Ni we wari Umukuru wa Guverinoma yaguye y’Inzibacyuho.
Ayo masezerano yari yashyizweho umukono ku itari ya 4 Kanama 1993, bityo Habyarimana akaba yari abaye Perezida w’Abanyarwanda bose harimo n’Inkotanyi.
Ibyo ariko ntibyagenze neza nk’uko byari byitezwe. Mbere y’uko Perezida Habyarimana ahagera, abamurindaga bazwi cyane ku izina ry’abajepe (GP), barahasesekaye, maze baba ari bo bashaka ko bacunga umutekano.
Ariko aba GP bananiwe kuhiganza kuko n’Inkotanyi zari zahafashe ibirindiro, dore ko icyo gihe, ingabo zabarirwaga kuri 600 za FPR zari zikambitse mu gikari rw’iyo ngoro.
Abayobozi b’Inkotanyi, baherekejwe n’abasirikare babo bari barahageze guhera ku wa kabiri, tariki ya 28 Ukuboza 1993. Abasirikare b’Inkotanyi bari baje gucunga umutekano w’abayobozi ba FPR bari batorewe kuzajya mu nzego za Leta y’inzibacyuho.
Nk’uko byateganywaga n’amasezerano ya Arusha, ishyaka rya MRND ryari ryahawe umwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaminisitiri 5 n’abadepite 11. FPR na yo yari ifite abaminisitiri 5 harimo na Minisitiri w’intebe wungirije n’abadepite11.
Andi mashyaka nka PSD, MDR na PL yari afite imyanya ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’umwungirije, Minisitiri w’intebe, hakiyongeraho n’abaministiri. Uretse ishyaka rya CDR, andi mashyaka yose yari afite abaminisitiri 11 n’abadepite n’abadepite 37.
Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND, bari baragaragaje impungenge ko imitwe ya politiki irimo na FPR, yazagira ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Ishinga Amategeko ari na yo mpamvu MRND yafashije amashyaka amwe n’amwe kwicamo ibice hakavukamo icyiswe HUTU-PAWA.
Iyo PAWA yari yaratangaje ku mugaragaro ko iri kumwe na MRND. Kubera ko MRND yizeraga ingufu za gisirikare (ingabo z’igihugu) n’imitwe yishyiriyeho y’Interahamwe n’Impuzamugambi, yo ntiyacitsemo PAWA kuko yari yararemye PAWA yayo ari yo CDR.
Buru wese ku ruhande rwe, yakururaga yishyira. Kandi muri politiki ibyo birumvikana. Icyo gihe, hari bamwe mu badepite cyangwa se abaminisitri batemerewe kwinjira kubera ko bavugwagaho kuba bafite imiziro, cyane cyane uruhare rwabo mu guteza imvururu no gukwiza urwango mu bantu.
FPR n’andi mashyaka ya MDR, PL, PSD na PDC yashakaga ko inzego z’ubutegetsi zijyaho ku itariki ya 5 Mutarama, nk’uko byari biteganijwe, ariko ntiyifuzaga ko Perezida Habyarimana yagira ubwisanzure buhagije bwatuma akora icyo ashaka mu nzibacyuho. Muri iyo mitwe ya politiki, FPR ni yo itari yaracitsemo PAWA.
Ubwo bwisanzure, harimo no kuba yakora ubwicanyi afatanyije n’aba PAWA, ntagire ubimubaza kubera ko nta jwi rihagije yari kugira mu nama ya guverinoma yagombaga gufata ibyemezo ku bwumvikane busesuye. Ibyo Habyarimana n’akazu ke bari babizi, ntibitume bagoheka.
Icyanatumaga izo mpungenge zibaho ni uko hari ibikorwa byinshi byerekana ko badashaka gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha, hari n’amashyaka kwitandukanya n’ingengabitekerezo y’urwango.
Ni muri uwo rwego ku wa mbere tariki ya 3 Mutarama 1994, uwari uyoboye MINUAR, umunyakameruni Jacques Roger Booh-Booh yagejejweho na Minisitriri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, urutonde rw’abadepite bagomba kurahira ku itariki ya 5 Mutarama 1994.
Urwo rutonde ariko ntirwashimishije Perezida Habyarimana, watumye umuyobozi w’ibiro bye Enock Ruhigira kuvuga ko iyo lisiti iramutse idahindutse, na we atazakira indahiro y’abo badepite.
Byarakomeje birazurungutana, biba urudaca
Uwo munsi wo ku itariki ya 5 Mutarama, Interahamwe n’impuzamugambi zari zamanutse ari nyinshi, ziri kumwe n’ abajepe (GP), maze bafunga imihanda yombi yanyuraga imbere ya CND.
Ibyo byatumye Ingabo z’Inkotanyi zari zihakambitse zari zuriye hejuru y’igorofa, zihagendagenda nta mususu, ariko ubona ko ziteguye guhangana bibanye ngombwa. Byabaye mahire, umuhango wo kurahiza Perezida Habyarimana urangira badakozanijeho.
Abakozi ba MINUAR, barimo abari bashinzwe itangazamakuru, Moctar Gueye na Venuste Nshimiyimana baguye mu gaco k’Interahamwe zari zimeze nk’izariye karungu, zirabavudukana, Moctar Gueye zimutwara isaha, ndetse hari n’abasivili bakubiswe.
Nk’uko byari biteganijwe ko urwego rw’Umukuru w’Igihugu ari rwo rubimburira izindi, Habyarimana yaje kurahira ku wa gatatu tariki ya 5 Mutarama 1994.
Umuhango urangiye Perezida Habyarimana yafashe ijambo, ashimira abahari bose, abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kimwe n’abiteguraga kwinjira mu nzego z’inzibacyuho.
Mu ijambo rye yararitse abari kugaruka nyuma ya saa sita, kugira ngo n’abagize izindi nzego barahire. Jenoside yari yarateguwe yarinze ishyirwa mu bikorwa bitarashoboka. Byatewe n’iki?
Kugira ngo umenye Imvo n’imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire), Tom Ndahiro
Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira: [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO