Kimwe n’inkuru ze zindi zabanje kuri Al Jazeera n’ahandi, iyi nayo ishingiye ku ngingo zidafite ishingiro, yirengagiza ukuri, byose bigamije gutesha agaciro intambwe igihugu cyateye mu myaka 28 ishize.
Iyi nyandiko ya Ingabire, ikora ubuvugizi bwe yishingikirije ibirego bidafite gihamya, yizeye ko ahari abasomyi ba Al Jazeera bazabifata uko.
Nubwo hari aho avuga ukuri, ko “demokarasi idaheza yatoranyijwe nk’uburyo bwiza u Rwanda rwabonye mu kwihutisha iterambere no gukumira izindi mvururu zishingiye ku moko” kandi ko “itegeko nshinga ryavuguruwe kugira ngo imitwe ya politiki yose ibigiremo uruhare kandi ikurikire amabwiriza yashyizweho n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki”, yakomeje yongeraho ingingo idafite gihamya ko “Demokarasi idaheza y’u Rwanda, yahindutsemo imikorere ituma umutwe wa Politiki uri ku butegetsi, FPR, utegeka indi mitwe ya politiki ibyo gukora”.
Ikintu cya mbere ni uko Ingabire ashinja FPR kwigarurira inzego z’imitwe ya politiki binyuze mu buryo bwo kudaheza ibitekerezo byayo.
Hanyuma noneho Ingabire agahindukira akiha inshingano zo kuba umuvugizi w’izo nzego z’imitwe ya politiki ahubwo akazitwerera agahinda ke mu gihe nta hantu na hamwe zagaragaje ibizibangamiye mu mikorere ya politiki.
Icya kabiri, umutwe wa politiki wa Ingabire utanditse, bishoboka ko utazanaba umwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’imitwe ya politiki kubera impamvu zirimo n’ibijyanye n’ibyaha yahamijwe n’inkiko, kugeza n’ubu yanze kwemera ko yabikoze, kabone nubwo yasabye imbabazi, akaza no kuzihabwa. Ibi ntabwo ari ukugirwa umwere nk’uko Ingabire yashatse kuyobya abantu abigaragaza.
Ingabire avuga ihuriro ry’imitwe ya politiki nk’aho ryahagaritswe na FPR. Bitandukanye ahubwo n’ibyo avuga, riri kubahiriza inshingano zaryo kandi bamwe mu barigize bakoresha uwo mwanya mu kugaragaza ibyo babona bitagenda neza.
Abasobanukiwe politiki y’u Rwanda, bazi uburyo umwe mu banenga Guverinoma y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party, Dr Frank Habineza, yakoresheje umwanya nk’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki kugira ngo ageze kure ibitekerezo bye bya politiki.
Ikindi, Dr Habineza ufite ishyaka rifite imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yakunze kugaragaza inyota yo kwinjira muri Guverinoma.
Mu 2019 yigeze kuvuga ati “Guverinoma ntabwo ari abaminisitiri gusa, Perezida Kagame ashobora gushyira abanyapolitiki ya Green Party mu zindi nzego. Hari indi myanya nka Ambasaderi, Abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri, ba guverineri [...] nubwo iy’ibanze aba ari guverinoma”.
Nubwo wenda n’intumbero za Dr Habineza zishingiye ku buryo butari bwo asobanuramo itegeko nshinga, ingingo ashingiraho agira ibyo anenga, ntabwo zihuye n’iza Ingabire.
Habineza arashaka imyanya muri guverinoma mu gihe Ingabire we ari gukorera ubuvugizi bugamije ko kwimakaza impamvu zatumye afungwa kandi zisanzwe ari n’ikibazo kuri politiki y’u Rwanda ari zo: Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nk’iyo Dr Habineza avuga ku bijyanye n’ibiganiro, biheza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abifitemo ingengabitekerezo yayo cyangwa se abandi bayoboye imitwe yitwaje intwaro.
Mu yandi magambo, nta kabuza ko Ingabire yaba ari umunyamuryango w’ibyo byiciro bibiri dore ko byanatumye akurikiranwa n’ubushinjacyaha akanahanwa n’inkiko. Ibi bituma umuntu yakwibaza ikibazo kigira kiti: niba indi mitwe ya politiki yaramukumiriye ku ruhande rwa politiki, Ingabire ni muntu ki mu by’ukuri?
Ikindi kigaragaza amakuru ya Ingabire Victoire ayobya ku bijyanye n’urugendo rw’u Rwanda kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gikwiye kwitabwaho.
“Imikorere y’u Rwanda yakemura ibibazo by’abaturage gute mu gihe yemera ko uburenganzira bwabo bukumirwa? Ese iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rihora ryamamazwa rirufasha kwihaza mu byo rukeneye?” Ingabire yibaza ibi nk’aho atigeze na rimwe yibonera we ubwe ibibera muri sosiyete ye n’intambwe yatewe.
Birazwi neza ko Ingabire asobanukiwe ko Abanyarwanda bashoboye kugaragaza akababaro ku bibangamiye ubuzima bwabo by’umwihariko ibirebana n’imikorere ya leta mu mitangire ya serivisi binyuze mu nzira zitandukanye nk’ibiganiro bya radio n’imbuga nkoranyambaga.
Urugero rwiza ni urujyanye n’impinduka zikomeye zakozwe mu mikorere y’abatwara abagenzi kuri moto biturutse ku buryo bagaragaje akababaro kabo. Izo mpinduka ntizari gushoboka uburenganzira bukumirwa nk’uko Ingabire abivuga kandi abamotari ntibari kubona uko bamenyekanisha ibibangamiye.
Ariko Ingabire yananiwe gutandukanya amagambo ye yuje ibyaha n’ay’abaturage bubahiriza amategeko, ku bw’ibyo abo yita ko avugira birangira bamuvuguruje mu bikorwa no mu magambo yabo.
Byongeye uburyo Ingabire atemera ibyo abanyarwanda bungukiye mu izamuka ry’ubukungu bwarwo mu buzima bw’abaturage rubanda rugufi ni agatangaza.
Umuntu wese usesengura ashyize mu gaciro yakwemera ko ibyo u Rwanda rukorera abaturage barwo ntaho wabibona mu bindi bihugu bifite ubukungu buri ku rwego rumwe n’ubwarwo.
Ibikorwa nk’ubwisungane mu kwivuza kuri bose byashobotse ku Banyarwanda ntibibaho no mu bihugu bikize ndetse n’ibyitwa ko byateye imbere muri demokarasi ku isi.
Ikindi kitigeze kibaho mu Rwanda rwo hambere Ingabire yirengagiza ni uko uburezi bugera kuri bose kandi guverinoma ikaba idashyira abanyeshuri mu myanya ishingiye ku moko cyangwa ibyiciro by’imibereho y’abantu.
Ingabire avuga ko “igihugu kikibarizwa mu bihugu byo ku isi byinjiza amafaranga make ku muturage. Ikigero cy’iterambere ry’umuturage kiri hasi mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara” ariko yananiwe kugaragaza ko nta gihugu na kimwe agereranya n’u Rwanda cyasenyutse ku rwego rumwe na rwo mu myaka 28 ishize ndetse rugatakaza abaturage barwo barenga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.
Ingabire hari zimwe mu ngingo adashaka kubona zavuzweho na gato. Nk’uko Banki y’Isi yabigaragaje mu 2019, u Rwanda rwaje ku isonga mu kuvugurura imibereho, kugendera ku mategeko, gukorera mu mucyo ku rwego rwa Afurika.
Ibi ntibitunguranye ukurikije ko mu 2015 u Rwanda rwari ku mwanya wa karindwi nk’igihugu gifite imiyoborere ihamye nk’uko byagaragajwe n’Ihuriro ryita ku bukuru, World Economic Forum.
Byongeye, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu 33 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko bigaragara muri raporo ya 2021 ivuga ku bijyanye no kubahiriza amategeko.
Iyi ni imwe muri raporo Ingabire atashatse ko ivugwaho bitewe n’uko itesha agaciro amagambo ye adafite ishingiro.
Inkiko z’u Rwanda zirigenga kandi icyemezo cyazo cy’uko Ingabire yahamwe n’ibyaha cyari gishingiye ku bimenyetso byizewe byabonetse ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi bw’u Buholandi bigaragara ko nta nshingano bari bafite zo gukora iperereza mu rugo rwa Ingabire no gutanga amakuru adashidikanywaho ku buyobozi bw’u Rwanda.
Ariko ninde wita ku bintu bifatika? Ntabwo rwose Ingabire azakomeza gutangaza ibihimbano bye abinyujije kuri AlJazeera - ikinyamakuru kigaragaza ko giteza imbere demokarasi "y’ubwisanzure" ku isi, usibye mu ifasi gikoreramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!