00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ibibazo biri mu makoperative bikwiye gushakirwa umuti uhamye

Yanditswe na Dr. Gasana Sebastien
Kuya 20 June 2023 saa 05:25
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, Dr. Gasana Sebastien, Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB.

Hirya no hino ku Isi, gukorera mu makoperative ni uburyo bwagiye bwifashishwa kugira ngo abaturage, bashyize hamwe, bashobore gukemura ibibazo bimwe na bimwe bireba imibereho yabo no guharanira iterambere ryagutse ryabo, ndetse na sosiyete muri rusange. Ibyo bigakorwa, mbere ya byose, mu nyungu rusange za sosiyete n’iza buri wese mu bagize koperative, nta wuhejwe.

Nubwo bwose kuva abantu batangira kuba ku Isi bagiye bafatanya kugira ngo bagere ku byo bifuza, hemezwa ko amakoperative afite imikorere n’inzego z’ubuyobozi bisobanutse yatangiriye ahitwa Rockdale mu Bwongereza, mu mwaka wa 1844.

Muri uyu mwaka ni bwo koperative ya mbere twakwita ko isobanutse (coopérative moderne) yatangiye kubaho; ikaba yari ihuje abantu bakoraga umwe mu mirimo iciriritse kandi babonaga umushahara muto utaratumaga bashobora kugira imibereho iboneye. Kwishyira hamwe bagahuza imbaraga bikaba byari bigamije kureba uko nabo bahindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Mu bintu shingiro rero koperative iba igamije twavuga nk’ibi bikurikira: gufasha abanyamuryango gukemura ibibazo byabo bashyize hamwe; guharanira imibereho myiza y’abagize koperative n’abazabakomokaho; kwita ku iterambere n’ubukungu by’abanyamuryango ndetse n’iby’abandi baturage; guharanira ko iterambere rirambye rigera kuri bose.

Kugira ngo ibyo bishoboke kugerwaho, hari indangagaciro z’ingenzi ziranga koperative. Zimwe muri izo twavuga nk’izi zikurikira: kwita ku ruhare rwa buri munyamuryango n’urwa bose muri rusange; kuba nta munyamuryango usumba undi no kugira ububasha bungana mu gufata ibyemezo; kutabogama kuri buri munyamuryango kandi bose bagafatanya; kuba inyangamugayo no gukorera mu mucyo; gushyira imbere, buri gihe, inyungu rusange z’abanyamuryango na sosiyete aho kuba inyungu bwite za buri wese.

Hari ushobora kwibwira ko abaturage bishyira hamwe ngo bakorere mu makoperative ari gusa abo mu bihugu bitaratera imbere mu majyambere n’ubukungu. Ibyo siko bimeze kuko, nk’uko Ihuriro Mpuzamahanga ry’Amakoperative (ACI: Alliance Cooperative Internationale) ribyerekana (imibare y’umwaka wa 2019), amakoperatve aboneka ku migabane (Continents) yose y’Isi, akagira abanyamuryango bangana na cumi na kabiri ku ijana (12%) by’abantu batuye kuri Isi bose; bakaba bakorera muri koperative zigera kuri miliyoni eshatu.

Kimwe n’ahandi ku Isi, no mu Rwanda haboneka amakoperative anyuranye, kandi yibanda ku bikorwa bitandukanye. Nk’uko Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA: Rwanda Cooperative Agency) kibyerekana, kugera mu mpera z’umwaka wa 2022, mu Rwanda habarizwaga amakoperative anyuranye arenga gato 11,019, akaba afite abanyamuryango barenga miliyoni eshanu.

Nk’uko bimeze ahandi, amakoperative yo mu Rwanda aboneka mu gihugu hose, kandi akagaragara mu bice binyuranye by’imirimo. Muri ibyo bice by’imirimo twavuga: kubitsa amafaranga no gutanga inguzanyo, ubuhinzi, imyuga, gutwara abantu n’ibintu, ubucuruzi, no mu zindi nzego zitandukanye z’imirimo.

Ariko rero iyo umuntu arebye, muri rusange, imibereho n’imikorere y’amakoperative ari mu Rwanda, asanga hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo za koperative z’Abanyarwanda zigere ku nshingano zazo kandi zifase igihugu mu iterambere ry’Abanyarwanda kandi rirambye.

Amakoperative anyuranye yo mu Rwanda arangwa n’imicungire, cyangwa imiyoborere mibi. Ibyo bigatera abayagize kutagira inyungu bayabonamo, ndetse bigatuma na sosiyete ntacyo iyungukiramo. Iyo ukurikiye ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, ubanza hatashira icyumweru hatavuzwe koperative iyi n’iyi yahuye n’ibibazo, akenshi kubera imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo bikozwe na bamwe mu baba bagize iyo koperative; cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi bwayo.

Mu gusoza twavuga ko, kubera akamaro kanini amakoperative afitiye abayagize ndetse na sosiyete, muri rusange, cyane cyane ko ahuza abantu ku bushake bwabo kandi agashyira imbere inyungu zabo hamwe n’iza sosiyete (igihugu), byaba byiza abo bireba bose no ku nzego zinyuranye, bakoze ibishoboka byose buri koperative igacungwa neza. Ahaba hatangiye kuboneka ibibazo bigakemurwa vuba, amazi atararenga inkombe.

Iyo koperative ikoze neza abantu benshi babyungukiramo, yakora nabi nabwo abantu benshi bakabihomberamo. Umuntu yahamya ko gukorera mu makoperative akora neza ari bumwe mu buryo bwiza bwafasha igihugu gutera imbere kandi abagituye bakaba bagera ku iterambere ridaheza, bityo rikaba ryanaramba.

Amakoperative y'abatwara abagenzi kuri moto ni amwe mu agaragaza ko afite imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages