00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanza zaciwe na ICTR, ikindi gihamya cy’umugambi wa Jenoside mu bategetsi bakuru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 April 2023 saa 07:51
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarateguwe, ikoranwa ubugome, mu minsi 100 gusa hicwa abarenga miliyoni imwe nubwo usanga hari abatemera ko ari umugambi w’igihe kirekire.

Amateka yerekana ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na Guverinoma yariho ndetse hashyirwaho n’igihe cyo gutoza Interahamwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ikanahagarikwa. Benshi mu bayigizemo uruhare bagejejwe imbere y’ubutabera bahanirwa uruhare bayigizemo. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwari i Arusha muri Tanzania rwabigizemo uruhare.

Ku ikubitiro abantu 96 ni bo batangiwe ibirego bishyikirizwa urwo rukiko ngo rubakurikirane ndetse bamwe bahita bafatwa.

Mu myaka 20 ICTR yamaze yaburanishije abantu 75, icumi bohererezwa inkiko zo mu Rwanda naho babiri Ubushinjacyaha buhagarika ibirego byabo, mu gihe batanu bapfuye batarafatwa.

Imirimo y’uru rukiko yarasojwe ariko ibyakorwaga bisigirwa Urwego rwarusigariyeho, IRMCT ari na rwo ruri kuburanisha Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rukiko rwakoze iyo bwabaga ndetse runata muri yombi bimwe mu bikomerezwa mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ruranababuranisha.

Imanza zaciwe zagaragaje ko Jenoside yateguwe

Urukiko rwa ICTR rwaciye imanza zitandukanye z’abari abayobozi bakuru mu gihe cya Jenoside bayigizemo uruhare.

Mu gihe cy’iburanisha kuri buri wese hagaragazwaga uruhare rwe muri Jenoside, ibintu byashimangiraga ko Jenoside ari umugambi wateguwe by’igihe kirekire.

Nk’urubanza rwa Col Théoneste Bagosora wahamijwe icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, agakatirwa gufungwa burundu ariko akaza kujurira ikagirwa 35, ni rumwe mu zahamije uko abayobozi bakuru bagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside.

Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35.

Muri Werurwe 2023 ubwo abacamanza ba IRMCT bumvaga abatangabuhamya bashinja Kabuga hagiye havugwa byinshi byagarutse ku mitegurire ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba batangabuhamya bagaragaje ko mbere y’uko Jenoside iba habagaho amahugurwa y’Interahamwe. Bagaragaje ko nko mu rugo kwa Kabuga hatorezwaga Interahamwe uko zizitwara kandi mu bihe bitandukanye haguzwe n’intwaro zahawe.

Ntabwo ari imanza zaciwe n’uru rukiko gusa zigaragaza uburyo bwimbitse umugambi wa Jenoside wateguwemo kuko no mu bihe bitandukanye mu nkiko zo mu Rwanda bamwe mu bari abayobozi muri icyo gihe bashimangira uko uyu mugambi wateguwe kandi bakanawunoza ugashyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, ubu ruri kuburanisha umuntu umwe ‘Kabuga’ gusa haracyari ihurizo ku bantu bane kugeza magingo aya hatazwi aho bihishe.

Kuba hari abatarafatwa, ahanini ngo ni uko bari bakomeye mu gihugu, bityo bakaba bashobora kuba bafite uburyo bwinshi bwo kwihisha.

U Rwanda rwatanze impapuro zo guta muri yombi abasaga 1100 bakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika no mu Burayi.

Col Théoneste Bagosora wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na ICTR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages