00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikosa ubutegetsi bwa RD Congo burimo gukora

Yanditswe na Kwezi Jean
Kuya 21 April 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umusomyi wa IGIHE, Kwezi Jean.

Amaraso ya muntu ubusanzwe yaremewe gutemba mu mubiri muzima, ntabwo yaremewe gusesekazwa ku butaka by’amaherere, nyamara inzirakarengane zikomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa RD Congo cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Bishobotse ko ayo maraso yamenetse kandi akimenwa akusanywa, yaba atemba ubutaruhuka nka rumwe mu nzuzi zigize iki gihugu mu gihe gisaga imyaka 25. Umuvumba w’ayo maraso waba wirangira usuma wumvikanamo amajwi y’abana, abato n’abakuru bicwa batabaza badafite kirengera.

Mu midugudu y’iki gihugu, hari ibihumbi by’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu bafite ibikomere n’agahinda . Hari umubare munini w’abahungabanye kubera kubura imiryango yabo yishwe. Ibihumbi n’ibihumbagiza by’abahonotse ubu bwicanyi, bahungiye mu bihugu bikikije RD Congo.

Benshi aho bari mu tuzu twubatswe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, nta cyizere bafite cyo gutaha iwabo. Bararya ntibahage kandi barasize ubutaka bwera, bwuzuye ubukungu bw’ingeri zose.

Iyo mibabaro yose ibera mumaso y’ingabo zihamaze imyaka n’imyaniko zambaye neza imyenda iriho ibirango bya Loni. Bafite intwaro karundura zigizwe n’imodaka n’indege z’intambara byikwije ibara ryera n’inyuguti nini zanditseho ijambo MONUSCO cyangwa UN mu mpine. Izuba rirashe kugeza rirenga ziba ziikimbagira mu karasisi mu mihanda y’iki gihugu nk’abarimo kumurika intwaro zigezweho mu isi.

Buri kwezi bahembwa imishandiko ishyitse y’inoti z’amadolari. Aba ni umutako n’ikirango cy’ikiragano gishya cya Loni ahabuze amahoro hose badashabora gusigasira no kugarura.

Iki gihugu cyikwije mu butaka no hejuru yabwo ubutunzi kamere bwahogoje amahanga, kirimo imitwe yitwaje intwaro igizwe n’ibisiribobo n’amabandi yifashishwa mu kugisahura. Imwe muri yo ituruka mu moko atandukanye agize icyo gihugu bihurije hamwe biyita Wazalendo.

Harimo indi nayo ituruka mu bihugu bituranyi nka FDLR yashinzwe nyuma yo gutsindwa urugamba kw’ingabo zari FAR n’Interahamwe zari zimaze gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Harimo imitwe y’ibyihebe ituruka muri Uganda, hakaba n’indi ituruka mu gihugu cy’u Burundi n’ibindi bihugu bikikije RD Congo.

Icyita rusange cy’iyi mitwe yose, ni uko aho bari nta mahoro aharangwa. Barica, bagasahura bagafata abagore ku ngufu, byose bikaba kimwe mu bijegeza imibereho y’abatuye iki gihugu.

Ikosa ubuyobozi bwa RD Congo bwakoze kandi bugikora ni ukwemera kubaho kw’imitwe nk’iyi ariyo bashakiramo imbaraga z’ubucunguzi bw’igihugu.

Amateka arasa n’agenda yisubiramo mu karere kuko urebye imisusire n’imikorere y’iyi mitwe y’abanye-Congo, bavuga ko baharanira ubusugire bw’igihugu cyabo ntaho bitaniye n’ahahise ho mu Rwanda ubwo ubutegetsi bw’uwari Perezida Habyarimana Juvenal bwaremaga umutwe w’Interahamwe n’indi y’amashyaka yiyitaga ay’Abahutu yiyunze ku butegetsi bwe.

Aya mazina yabo ubusobanuro bwayo bw’Ikinyarwanda bwahinduye inyito kubera ibikorwa bibi by’abayiyise. Uku niko Wazalendo itakaza igisobanuro nyacyo kuko bakora ibikorwa bibi byo kwica. Nta kabuza bidahagaritswe iri jambo vuba rishobora gufata ikindi gisobanuro mu nkoranyamagambo y’izindi ndimi nkuko Interahamwe ritagisobanura gushyira hamwe hagamijwe icyiza , ahubwo bivuga abicanyi ruharwa bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubutegetsi bwa RD Congo bwitege ko kuba batanga inkunga mu magambo no mu bikorwa kuri iyi mitwe, vuba aha bakomeje bashobora kwisanga ku mpampuro z’inkiko mpuzamahanga zibashinja ubwicanyi nkuko abategetsi bari ku gasongero ko gushinga no gushyigikira Interahamwe n’ibikorwa byazo, nabo babibazwa uyu munsi haba mu nkiko mpuzamahanga cyangwa inkiko z’imbere mu gihugu.
Aho isi igana bisaba kugenzura neza uburyo bwo guha abasivili intwaro mu byitwa kurinda igihugu, kuko ubusanzwe igihugu kigomba kurindwa n’abasirikari bacyo babiherewe imyitozo n’amahugurwa kandi bafite ubumenyi ku ihame ry’uburengazira bwa muntu.

Iyi mitwe urebye uko yubatse, ishingiye ku bwoko kandi hari ubundi bwoko baba barwanya. Abavugwa kandi bari mu byago bicwa ni abenegihugu bavuga Ikinyarwanda bitwa Abatutsi. Aba n’abandi nk’abo babuze amahoro muri iki gihugu nibo M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bwabo.

Bibaye ngombwa kumva utuje, icyo M23 irwanira ukagisesengura neza byakorohera kwakirana umutimanama ukuri kwabo. Niba uba mu Rwanda cyangwa uba hanze ariko ukurikirana neza amakuru y’impunzi, waba uzi inkambi ya Mahama, Kiziba ndetse na Kigeme.

Aha hose hari abasaga ibihumbi n’ibihumbagiza by’abanye-Congo bahunze bacika urupfu n’andi makuba abera muri iki gihugu, bikorwa na ya mitwe yavuzwe. Ntitwibagirwe abahungiye mu bihugu bindi bikikije RD Congo ndetse n’amahanga ya kure. N’aho M23 itarwana ,uko byagenda kose ntabwo wakwicara ngo utuze ufite umubare w’impunzi zingana gutya hanze ngo uvuge ko ufite igihugu kizatekana.

Kimwe mu bikomeza guteza ibyago RD Congo ni ukuba nta ngamba zihamye zo kwita ku mutekano w’abanyagihugu harimo no kwambura intwaro iyi mitwe yose, ahubwo bagakomeza kubitabaza aho urugamba rwananiye abasirikari bakabaye aribo barwana.

Ibi bitera kwibaza ukuntu abasirikari bakoresha ibiturika bananirwa urugamba bakumva ko abasivili aribo babiha bakarutsinda! Nubwo habaho guhosha intambara hagati ya M23 na Leta, ikibazo kizagora ubutegetsi bwa Kinshasa kizaba kugenzura umutekano kuko abanyagihugu bamwe b’abaturage bazaba baranyanyagijwemo intwaro.

Igihugu kizarushaho kugira ibisiribobo n’amabandi menshi azagisenya binyuze mu kwica no gusahura nkuko birimo kugenda mu bihugu nka Haiti aho cyigaruriwe n’amabandi nk’ayo yikwije intwaro. Ikibi kurusha ibindi ni uko jenoside inugwanugwa muri iki gice cy’Uburasirazuba bwa RD Congo ishobora kuba ku mugaragaro na none nyuma y’amamiliyoni y’abayahudi, abanyalumeniya na miliyoni irenga y’abatutsi bishwe mu Rwanda bazira uko bisanze baravutse kubera politiki mbi y’ivangura n’intege nke z’ubutegetsi bwayigishije, bukayitegura kugeza ku mujyo nk’uyu wo guha intwaro abasivili bica.

Ibi rero bikore ku mitima y’ubutegetsi buri mu karere bwose, bwakagombye kwita ku ireme ry’igisirikari cy’umwuga kirinda ibihugu kuruta gushora abaturage b’abasivili batagira irangamimerere ribagenga mu gukoresha ibiturika.

Ubutumwa bwanjye buzagere kuri abo bose bunamure icumu, amahoro atahe mukarere duturane dutuje, duhahirana, niyo Afurika twifuza.

Imitwe yitwaje intwaro ikomeje gufasha kubona intwaro mu Burasirazuba bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .