Ubwanditsi: Ibyumweru bibiri birahise Abanyarwanda mu ngeri zose bakomeje kugaragaza ko ihindagurwa rya bimwe mu bigize ururimi rwabo, Ikinyarwanda, bitabaguye neza. Mu gihe abo mu Rwanda batambutsa ibitekerezo byabo ku maradiyo akorera mu gihugu, ku mbuga nkoranyambaga no mu zindi nzira, bamwe mu Banyarwanda batuye hanze bakomeje kubitangaho ibitekerezo, babinyujije kuri IGIHE. Robert N. Murenzi utuye muri Luxemburg we asanga Ikinyarwanda kiri mu marembera.
Mu nyandiko ye, igizwe n’ubuhamya bwe ku rurimi, Murenzi yagize ati:
Hashize iminsi abantu benshi, nanjye ubwanjye ndimo, twijujubira umushinga wemejwe wiswe uwo koroshya imyandikire y’Ikinyarwanda. Ibi byanteye kongera gutekereza no kwandika ibyo maranye iminsi mu bitekerezo no ku mutima. Ese koko Ikinyarwanda cyaba kiri kurembera? Niba ariko biri, ikosani irya nde?
Mu ngingo zigize iyi nyandiko ndagerageza gusesengura no gusubiza ibyo bibazo nanzura.
Uburyo nahuguwe n’inararibonye isobanukiwe ururimi rwacu
Umwaka ushize ubwo mperuka mu Rwanda, naganiriye n’umubyeyi ukuze kandi umaze imyaka myinshi cyane aririmba, nuko ndamubaza nti "Ariko nkawe umaze imyaka myinshi uririmba ubona ,abahanzi nyarwanda bahagaze bate ?" Yaransubije ati "bahagaze bemye!"
Mu gihe nasekaga, akomeza agira ati "Ikibazo cyawe kirimo amafuti.
– Icyambere, mu Rwanda haba ababyinnyi, abasizi, abashushanyi, abacuranzi… nta muhanzi nzi utari Gihanga wahanze inka n’ingoma. Naho njye ndi umuririmbyi.
– Icya kabiri, niba rero kandi abo bahanzi babaho, kandi ari benshi wari kubita abahanzi b‘Abanyarwanda. Kuko indanganteko ari "ba".
Akomeza agira ati "Iyo numva ibyo muvuga, nkasoma ibyo mwandika bintera agahinda kuko Ikinyarwanda kiri mumarembera neza neza !"
Mu kiganiro cyamaze isaha irenga, uyu mubyeyi yabashije kunyumvisha bimwe mu bituma twiyicira ururimi.
Gusuzugura Ikinyarwanda
Mu myaka umunani ishize nagize amahirwe menshi yo gutura mu bihugu birenga bitanu, ku migabane itatu y’Isi. Nta na hamwe nigeze mbona abanyagihugu basuzugura ururimi rwabo cyangwa barurutisha izindi ndimi. Nyamara muri 2001-2006 ubwo nigaga mu ishuri ryisumbuye i Kigali, nabonye abica Ikinyarwanda babishaka, abasimbukira i Bujumbura bakaza ururimi rwaragoramye, ....
Kuri ubu ndetse n’abadakozwa indirimbo ziri mu Kinyarwanda. Benshi muri abo ni urubyiruko, kandi nyamara ni nabo birirwa baririmba: Agaciro, Kwibohora, ... kuri Twitter na Facebook. Ni gute wakwiha agaciro utagaha ururimi n’umuco byawe, ni gute?
Wakwibohora ukomeza kubohesha ururimi rwawe indimi z’amahanga?
Kwimika amagambo matirano
Kwitesha agaciro mvuze hejuru byateye icyorezo cyo kuvangavanga indimi. Muri iyi minsi biragoye kumva ikiganiro hagati y’abantu babiri kigizwe n’ikinyarwanda gusa. Ku maradiyo, mu nyandiko, abanyamakuru nabo ntibatinya kukivanga n’indimi z’amahanga. Abakunda Igifaransa bajugunyamo utujambo nka “vraiment, merci, donc, ...“, abakunda Icyongereza bagashyiramo : Anyway, so, yes, n’andimenshi. Hakaba n’amagambo y’Igiswahili asa n‘ayagiye asimbura Ikinyarwanda neza nka ‘ wapi ‘, ‘apana’, ‘kabisa’ n’ayandi menshi kandi bitari ngombwa. Hari n‘abaganira bavangavanga indimi aho usanga interuro imwe kuri ebyiri ari ururimi rw’imahanga.
Witegereje neza agaciro n’umwimerere by’Abanyarwanda biri mu muco no mu rurimi, kandi ishema ryo kuvuga neza Ikinyarwanda ntawe byabujije kwiga izindi ndimi.
Kwica ikibonezamvugo Kinyarwanda
Abize Ikinyarwanda, muribuka mwese akaririmbo nk’indanganteko : «mu, ba, mu, mi, ri, ma, ki, bi, n, n, ru, ka, tu, bu, ku, ha ».
Iryo ni rimwe mu masomo ya mbere twahabwaga, nyamara mu binyamakuru, yemwe n’amatangazo y’igihugu yose usanga badakoresha inteko nyayo imbere y’ijambo «Nyarwanda ».
Ntibavuga : Ururimi nyarwanda, umuhanzi nyarwanda, amazina nyarwanda, …
Bavuga : ururimi runyarwanda, Inka nyarwanda, ikawa nyarwanda, abagore banyarwanda, imigani minyarwanda, udusozi tunyarwanda, umuhanzi munyarwanda, ikibonezamvugo kinyarwanda.
Mumivugire, itondagurwa ry’inshinga naryo ryarahindutseneza.
Ntibavuga : Ndimo ndaza, ndiko ndarya, Arimo aravuga, ...
Bavuga : Ndaza, Ndarya, Aravuga
Amagambo y’inzaduka
Ngarutse gato ku kiganiro na wa mubyeyi, yanyibukije ko hari amagambo menshi dukoresha mu mvugo no mu nyandiko mu mwanya udakwiriye. Urugero yatanze ni nk’ijambo umutware risa n‘iryasimbuye umugabo, n’andi magambo dukoresha mu nteruro bidakwiriye.
Umwanzuro
Iyo ndebye ibi byose sinshidikanya ko imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda muri iyi minsi birimo andia makosa menshi abashakashatsi, abanyamakuru ndetse n’inteko y’ururimi n’umuco bagombye gusesengura no gukangurira Abanyarwanda kwirinda.
Ngereranyije kandi ikiganiro nagiranye n’uwo mubyeyi ukuze n’ibyo niyumvira n’amatwi yanjye, nsanga koko ururimi rwacu ruri mu marembera kandi ko ikosa ari iryacu twese, tugira uruhare mu kurwangiza."
Harakabaho Ikinyarwanda, Tugitabare
Robert N. MURENZI/ Luxembourg
Umusomyi wa IGIHE


















TANGA IGITEKEREZO