Mu bitangazamakuru byose ariko, ibikoresha amajwi n’amashusho ntibiratanga icyizere nk’umushinga wunguka kuko bigifite urugendo rurerure mu kwigarurira rubanda.
Mu kubaza abafite aho bahuriye n’imikorere ya za televiziyo, harimo abayobozi, abakoresha, abakozi n’abakurikirana gahunda zinyuranye za televiziyo ziri mu Rwanda, bahuriza ku kuba televiziyo zihari ubu zitaragera ku rwego ruhamye rwo kubamara irungu, mu gihe abaziyobora bavuga ko ntako badakora, ariko amikoro akaba make.
Mu gihe abatari bake mu bazireba bishimira kureba izo mu bindi bihugu zikora ibiganiro byiza kurushaho, abafite aho bahurira n’imiyoborere y’izi televiziyo mu Rwanda bavuga ko hari zimwe mu nzitizi zisobanura ukuntu muri iki gihe televiviziyo atari umushinga wunguka vuba.
Zimwe mu mpamvu televiziyo itaraba umushinga wunguka mu Rwanda:
1. Televiziyo ihenze kurenza isoko ifite
Kimwe mu bigarukwaho na benshi mu kuba igitangazamakuru cya Televiziyo ari umushinga utunguka ni uburyo kuyitangiza bihenze, no kuyiyobora ngo igezwe ku nshingano ziyitezweho bigahenda cyane.
2. Kwitabirwa no gukundwa kwa televiziyo bigendana n’ireme ry’ibyo itambutsa
Mbere y’uko ibitangazamakuru byigenga bikoresha amajwi n’amashusho byemerwa mu Rwanda, hahozeho televiziyo imwe rukumbi, televiziyo y’igihugu (RTV). Kuba yari ikiri yonyine byatumaga haba ubwo abantu barambirwa ibiganiro byayo, binakubitiyeho ko byinshi muri byo byisubiragamo, bigahora bigaruka.
Byabaye bityo imyaka myinshi nta buvumbuzi cyangwa guhanga ibishya byabagaho mu buryo bwagutse.
3. Umusaruro wa Televiziyo ugendana n’ubwinshi bw’abayireba
Gushinga Televiziyo yigenga birahenze kuko bisaba gushora, ariko nanone si igikorwa cy’ubugiraneza, kuko uwashoye imari aba akeneye kuyigaruza akanarenzaho inyungu.
Ariko se byasobanurwa bite kuba umushoramari yajya arekura amafaranga asaga miliyoni icumi buri kwezi mu gihe mu Rwanda hari abantu mbarwa (bashobora no kuba batagera ku bihumbi magana) bakurikira/bareba televiziyo muri miliyoni zikabakaba 12 z’abatuye igihugu? Aha haracyari ihurizo, kuko isoko riracyari rito...
4. Ifatabuguzi n’ibikoresho bihenda abareba televiziyo
Muri iki gihe, gutunga icyuma cyerekana amashusho ntibihagije ngo utunge televiziyo. Kugira ngo umuntu abashe kureba televiziyo iwe mu rugo, bisaba ko ayigura, akagura icyuma gikurura amajwi n’amashusho (decoder), akishyura n’ifatabuguzi rya buri kwezi bihenda bamwe na bamwe bakayireba ukwezi kumwe ugutaha ntibayibone kuko batishyuye ifatabuguzi.
Hari n’abandi binanira burundu, cyangwa se bagahitamo kugura bike babasha kwishyura. Birashoboka ko bike bagura ngo babashe kureba televiziyo zimwe na zimwe, byaheza indi televiziyo na yo ikeneye gucuruza.
5. Kureba Televiziyo ntibiraba umuco w’Abanyarwanda
Benshi mu Banyarwanda bahora bahugiye mu kazi kabo ka buri munsi, ku buryo batagira umwanya wo kureba Televiziyo, kereka gusa mu gihe bareba ibiganiro bimwe na bimwe, cyane cyane bagahurira ku ‘Makuru’, ikindi abantu batangiye kwitabira ni ‘Imyidagaduro’.
Abantu bahitamo gusohoka bakajya kwidagadura cyangwa bagatembera aho gufata umwanya bakareba televiziyo. Nanone kandi hari abizihizwa no gusangirira hamwe akarahure na mushikaki, aho kureba televiziyo.
6. Televiziyo ifite intambamyi mu bucuruzi
Urebye uko ibigo by’itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho (television) bigenda bivuka hato na hato, magingo aya mu Rwanda hakaba habarizwa televiziyo zirenga eshanu (TV 10, TV1, YEGO TV, LEMIGO, Family TV, ) mu gihe hakiri n’izindi biteganyijwe ko zatangizwa vuba, bose bahurira ku gupiganirwa cyangwa kurwanira isoko ry’abantu batagera kuri miliyoni babasha kureba televiziyo, biragoye ko iryo soko ribahaza.
Ibi byiyongeraho ko hari bamwe bafata umwanya wabo munini birebera amafilimi muri za Mudasobwa zabo, telefoni zigezweho, Ipads n’ibindi. Bikomeje bitya, bimwe mu bigo by’itangazamakuru bitunguka byazasenyikira mu byunguka, ibiganiro na gahunda zitinjiza nabyo byazahagarikwa, kabone n’iyo byaba bigamije inyungu rusange (Public intrest).
Ibi kandi byasaba nanone bamwe gukoresha ingufu nyinshi bahuriza hamwe ibikorwa kugira ngo bakore byinshi ku gishoro gito, hakaba n’ubwo gushoramo imari bazabyihorera, bikabaviramo gufunga imiryango.
Twitter:@intwarane



















TANGA IGITEKEREZO