Itegeko no 13 bis/2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ryo risobanura Intwari nk’umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugera bivuyemo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.
Iki ni igitekerezo kigaragaza ubutwari bwo kwihanganira ibigeragezo ndetse ugafata ibyemezo bikura abandi mu ngorane barimo.
Umunsi umwe ubwo nari ngiye kwa masenge mu Ntara y’Iburasirazuba hashize igihe gito nsoje amashuri yisumbuye maze mpura n’umukobwa w’imibiri yombi musaba ko twaba incuti, aranyemerera ndetse ampa nimero ye ya telefoni.
Hari hashize amezi agera kuri atatu muhamagara ariko nza kumusaba ko twahura imbona nkubone kuko byari ngombwa ko mubwira ibyo ntekereza. Nifuzaga ko tuzabana nk’umugore n’umugabo.
Mugihe twari turi kumwe nabonaga andebana indoro yuzuyemo agahinda maze ansobanurira byinshi ku buzima bwe.
Yagize ati “Mu rugo iwacu turi abakene batunzwe no guhingira abantu ndetse n’ikigonyi tubamo ntiwatinyuka kuhaza.”
Ibi byambereye ikibazo ntekereje uburyo imiryango yanjye ikungahaye ntekereza aka wa mugani ngo “Amaboko atareshya ntaramukanya” ariko nsanga kumwanga butaba ari ubutwari. Naje kumuhumuriza nanjye mpita mfata icyemezo cyo kubwira abayeyi ko nshaka kurushinga, babyakirizanya amaboko yombi. Ababyeyi banjye baranyicaje bambaza umwirondoro w’uwo twenda kurushingana. Nabaye ngihingutsa amazina mbona bose bazinze umunya.
Ubwo Data yahise ajugunya ibiyiko arankankamira ati “Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi kandi amaboko atareshya ntaramukanya!” Yahise antegeka guhagarika urukundo ambwira ko azanshakira umufasha mu baherwe bagenzi be. Icyo cyemezo cyaranshegeshe cyane kuko ari umukobwa naramukundaga cyane ariko kandi naratojwe no kumvira ababyeyi.
Twakomeje gukundana kuko kureka uwo mukobwa byari inzozi kuri njye. Ababyeyi banjye bamaze kumenya ko ngikundana nawe baje kumugerekaho ibyaha by’ubujura ndetse arafatwa arafungwa ariko byose babikoze kugira ngo mbashe kumwikuramo. Ibi rero byatumye mfata umwanzuro wo kugerageza kwereka urukiko ko uwo mukobwa abeshyerwa n’ababyeyi banjye ndetse baramufungura. Ibintu byarushijeho gukomera kuko ababyeyi banjye bahise bahanishwa gufungwa imyaka ibiri ariko uwo mukobwa amusabira imbabazi.
Ababyeyi banjye baje kubona ko namaramaje mu rukundo bahitamo kunyirukana mu muryango njya kohoha.
Naje kubona akazi mu kigo gikomeye mpita ntegura ubukwe na wa mukobwa ariko imiryango yanjye yanga gutaha ubukwe bwacu ngo kuko umukobwa yavaga mu muryango ukennye.
Ubuzima bwacu bwaje kugenda neza tuba abaherwe bakomeye mu gace twari dutuyemo.
Biragatsindwa gusaba uwo wimye cyangwa kwima uwaguhaye! Umuryango wa Data waje guhura n’ibibazo bikomeye by’ibiza asubira inyuma habi kuruta aho wa mukobwa ariwe mugore wanjye yaturukagamo.
Ntabwo wari umwanya wo kumwishima hejuru rero kuko Abanyarwanda baca umugani ngo “Giraneza wigendere.” kandi “Ugira ineza ukayisanga imbere.” Twafashe umwanzuro wo kurenga kubyo yadukoreye jye n’umugore wanjye birimo kunca mu muryango nkajya kwangara ku gasi no kuba yarafungishije umugore wanjye twiyemeza kumufasha kuva mukaga barimo k’ubukene.
Nyuma y’igihe gito yari yongeye kuba umukire ndetse yongera gushora ibicuruzwa hanze nka mbere.
Nyuma naje gufata icyemezo cyo guhuza imiryango yombi tuganira ku buhemu bwagiye bugaragara mu muryango ndetse bavuga ko tubabereye umusemburo wo kutagira uwo babangamira mu cyemezo cye keretse mu gihe icyo cyemezo gihutaza uburenganzira bw’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO