Ku wa 10 Kanama, Ikinyamakuru Toronto Star cyanditse inkuru gikesha AP ifite umutwe ugira uti “Abarokotse Jenoside yo mu Rwanda banenze icyemezo cy’Urukiko rwa Loni cyo guhagarika urubanza ruregwamo ukekwa kubera izabukuru’’, mu Cyongereza igira iti "Rwanda genocide survivors criticize UN court’s call to permanently halt elderly suspect’s trial.’’
Ivuga mu ncamake ku cyemezo cyo ku wa 7 Kanama cyo guhagarika urubanza rwa Félicien Kabuga, umwe mu bagize uruhare mu gucura umugambi no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz na Francine Uwamariya warokotse Jenoside bagaragaje ko iyi nkuru ikoresha imvugo igamije gupfobya ndetse yateye abarokotse kwibaza niba Isi yumva neza inkuru y’ubuzima bubabaje cyane banyuzemo.
Umutwe w’inkuru urimo amagambo “Abarokotse Jenoside yo mu Rwanda’’, ubusanzwe akoreshwa n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2018, Inteko Rusange ya Loni yafashe umwanzuro wo guhindura inyito yari yarahaye itariki ya 7 Mata, umunsi Abanyarwanda bafata nk’uwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakicwa abasaga miliyoni imwe.
Yashimangiye ko inyito ikwiye ari “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’’ mu kwerekana abakorewe Jenoside no kuvuguruza abayihakana bakoresha interuro “Jenoside yo mu Rwanda’’ bashaka kugaragaza ko habaye jenoside ebyiri, zirimo iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu, nyamara bitarigeze bibaho.
Iyi nkuru yanasize urundi rujijo bitewe n’amagambo yashyizwe ku ifoto y’umwana wiswe “impunzi y’Umunyarwanda’’ warimo asaba kwambuka ikiraro gihuza u Rwanda na Zaïre [ubu ni Repubulika Iharanire Demokarasi ya Congo]. Nta gisobanuro cy’iyi foto kiboneka mu nkuru.
Ibi byaba bifasha umusomyi kumva neza impamvu yo kuburanisha ukekwaho ibyaha by’intambara kuva mu 1994 cyangwa birayobya umusomyi yibwire ko impunzi z’Abanyarwanda zahunze mu 1994 zidashobora gusubira mu Rwanda?
U Rwanda rwashyize umucyo ku kibazo cy’abashaka gutahuka kuko usibye kuba bemerewe gusubira mu gihugu cyabo, baranabishishikarizwa.
Politiki mpuzamahanga muri Loni isa n’iyuzuye ukubogama guhoraho. Mu gihe Loni yemera Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byibutsa ko Ingabo zayo zari mu Rwanda mu 1994 [UNAMIR] zari ziyobowe n’Umunya-Canada General Romeo Dallaire ubwo ubwicanyi bwari bukataje.
Ubwo ubutegetsi bwateguye Jenoside bwatangiraga gutsindwa urugamba ndetse n’ababarirwa muri miliyoni barimo n’abayigizemo uruhare bagahungira muri Zaïre [RDC ya none], Loni yafashije impunzi kwisuganyiriza ku mipaka y’u Rwanda na Zaïre, icyemezo kinyuranye n’ihame ryo gushyira inkambi z’impunzi mu bilometero nibura 25 uvuye ku mupaka w’ahari kubera intambara.
Ibi byafashije abahoze mu Ngabo zatsinzwe, EX FAR, kubona icyuho cyo kugaba ibitero by’ubwicanyi bya hato na hato ku baturage baturiye imipaka ya RDC.
Ubugambanyi bwa Loni ku Rwanda burigaragaza ndetse bufite amateka maremare kandi ahambaye.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuva mu 1959 kugera mu 1961 ndetse n’ubwo mu 1973 ntibwigeze bwamaganwa.
Imyaka 30 irashize, nta bufasha bwigeze buhabwa impunzi zahunze ubu bwicanyi kugira ngo zifashwe gusubira mu rugo.
Loni yahaye inkunga yuzuye Guverinoma y’u Rwanda, yubatse ubutegetsi bwimakaza ivangura ndetse n’iheza ryeruye ryakorewe Abatutsi.
Abanyarwanda basabwaga kwitwaza indangamuntu zerekana ubwoko bwabo, ko ari Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, ndetse Guverinoma yahezagaga bikomeye Abatutsi ku buryo bakumirwa mu nzego zitandukanye binyuze mu kubakandamiza mu mashuri no mu kazi.
Mu gihe Loni yanenze ivanguraruhu [Apartheid] muri Afurika y’Epfo, yemeye ko ryimakazwa ku butaka bw’u Rwanda kugeza bigize ingaruka ku Batutsi babaga imbere mu gihugu. Mu gihe cya Jenoside, u Rwanda rwagumanye umwanya warwo mu Kanama k’Umutekano ka Loni mu buryo wakita ubwa kiryarya.
Inkuru ya Toronto Star yo ku wa 10 Kanama yirengagije nkana kwerekana ko Kabuga yatawe muri yombi mu 2020, akaba amaze imyaka itatu afunze.
Muri iki gihe, ibyo kuba Kabuga yakomeza kuburana byakomeje kwibazwaho ahanini kubera ubuzima bwe, ubusabe bwo kutaburana bwakiriwe kabiri ariko busubizwa inyuma ku nshuro ya gatatu.
Abacamanza basabye ko hagenwa ubundi buryo busa n’iburanisha ariko ukekwa ntahabwe ibihano [Ubu ni ubutabera bwimwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi]. Loni yakomeje kwanga ubu busabe. Ku Batutsi barokotse, igihe gishize ni cyo cyatsinze mu gihe ubutabera bwatsinzwe.
Hakomeje kwibazwa ibibazo byinshi. Kuki Loni itaharanira ko urubanza rukomeza mu buryo bwayo? Ese ni inyungu za nde ziri gusigasirwa? Ni gute Kabuga yashoboye kwihisha imyaka 20 mu Bufaransa ataratahurwa? Kuki imiryango n’inshuti zahishe Kabuga, zikamuhunza ubutabera zidakurikiranwa? Iyo Kabuga aza kuba Umu-Nazi, hari gukoreshwa mbaraga ki mu kumushakisha, kumuburanisha no kumukatira?
Mu Isi ya none usanga hari igisa n’ubukoloni buvuguruye, aho ibihugu biharanira kugera ku nyungu zabwo z’ubukungu hitawe mu kugurana uburenganzira bwabo.
Niba uburenganzira bwa buri mwana buhabwa agaciro “Every Child Matters” ndetse no guharanira gushyira iherezo ku ivangura rikorerwa abirabura bikubahirizwa “Anti-Black Racism Movement” hari icyo byatwigishije, kuvugisha ukuri ni cyo gisubizo gikwiye.
Ni ahacu ho guharanira gusaba Loni gutanga ubutabera niba ishaka kugendana n’ibihe bigezweho mu Kinyejana cya 21. Ubutabera butinze ni ubutabera budakwiye. General Dallaire yatweretse inzira ikwiye ndetse dukwiye kwigira ku rugero yaduhaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!