Maze igihe numva ikibazo kiri muri serivisi z’ubutaka ndetse nanjye namaze imyaka ibiri nsaba serivisi yo guhererekanya ubutaka (mutation), gusa naje kuyibona.
Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International bwagaragaje ko ari hamwe mu hantu hakirangwa ruswa. Ntekereza ko hari impamvu nyinshi zibitera.
Zimwe ni uko binyura mu bantu benshi kugira ngo bigere aho bigomba gutunganyirizwa, ikindi wenda ni imikorere yo kumva ibintu bisanzwe (bureaucracy) ndetse na ba noteri bashobora kunaniza abaturage bagamije kubaka ruswa. Gusa wenda si bose.
Ikindi nabonye ni inama zihoraho mu nzego z’ibanze bigatuma wenda noteri w’ubutaka atabona umwanya uhagije wo gukora kuri dosiye aba afite.
Ikindi gihari ni ukutumvikana hagati ya noteri n’umuturage ku cyerekeye icyo umuturage asabwa kugira ngo abone serivisi.
Hari ikindi nabonye, aho umuturage ashobora gutumwa fotokopi y’icyangombwa runaka kandi aho ajya kubikorera bishobora gufata isaha cyangwa irenga ngo ayibone, ugasanga kugenda no kugaruka asanze noteri atashye.
Noteri yagakwiriye kumufasha akabikora bikongerwa ku mafaranga agomba kwishyura atiriwe asiragira. Hari n’ibindi byinshi.
U Rwanda ruri gutera imbere mu ikoranabuhanga, ni ngombwa kuribyaza umusaruro. Tugendeye kuri iyi ngingo mbona byakorwa mu buryo bukurikira.
Icya mbere, ni ugushyiraho imbuga za internet (websites) cyangwa bagakoresha urubuga rwa Irembo, abantu bakajya basaba serivisi zose badakoze ingendo.
Mu buryo bwiza ntekereza ko babifashwamo na noteri w’ubutaka, akajya abanza kugenzura ko impapuro zuzuye kandi ari umwimerere, agakurikizaho kuzishyira ku rubuga, bigakorwa ku buryo zihita zijya ku muntu ushinzwe iyo serivisi, akagenzura, agahita akora ibyangombwa by’ikoranabuhanga bigahita byoherezwa kuri email ya nyir’ubwite akaba ari we uhita abisohora (printing).
Uburyo bundi ni uguha umuturage aho bishoboka akabyikorera mu ikoranabuhanga, nubwo ari uburyo bugomba kwitonderwa kuko bushobora guteza ibindi bibazo kuruta kubikemura.
Kugira ngo umenye ibisabwa, bigomba kumanikwa kuri biri bya buri rwego rw’ibanze uhereye hasi hashoboka, bikaba ku mbuga z’uturere, imirenge n’ahandi.
Ikindi ni uko inama zagabanyuka ndetse imirenge n’uturere bigashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga gahunda (rendez-vous) bitewe na serivisi n’igihe imara, ndetse zitangwe n’igihe ubishinzwe araba ari mu biro.
Bizatuma noteri agira umwanya wo kwita ku bindi, ariko n’umuturage ajye ku murenge azi ko ari bubone serivisi atahamaze umwanya.
Yves Mutabazi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!