Mu bidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ry’uturere cyangwa ibigo baba bariyemeje ku kigereranyo bihaye, harimo Kutubahiriza igihe cyagenwe kubyo bahiga. iyo bari munteko ishinga amategeko mu kumurika, buri muyobozi w’akarere yivuga imyato ibyo azageraho mu gihe kingana n’umwaka. Dore bimwe mu bisa nkaho byaba bidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo hagendewe kubyo umunyamakuru wanditse uru rutonde agenda abona hirya no hino mu gihugu.
1.Kutuzuzanya kw’inzego, kudahana hana amakuru, gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko ya Leta mu kubaka ibikorwa remezo byahizwe n’uturere babifashijwemo na Minisiteri runaka, ibigo ndetse n’abafatanyabikorwa, cyane cyane ibi bigira uruhare mu kudindiza imishinga ikomeye ifitiye abaturage akamaro irebana n’ingufu z’amashanyarazi, kubyaza ingufu nyiramugengeri, kubona amazi meza, imihanda ndetse no gukwirakwiza za biogas mu baturage hifashishijwe amase aturuka kubworozi bw’inka, n’indi mishinga...
kudashyira igitutu no kuba babiryozwa abatinze kurangiza imirimo bapiganiwe mu amasoko ya Leta.
2.Kutagira inararibonye zibifitiye ubushobozi mu kwiga imishinga ikomeye iba yarahizwe kugerwaho kuko byagaragaye kenshi ko hari imishinga yigwa nabi, nyuma bikagaragara ko yateje Leta igihombo.
3 .Ruswa nayo iri mubituma imihigo itagerwaho uko byiyemejwe, kuko hari abahabwa amasoko batabikwiriye bitewe n’ubushobozi bukeya n’amikoro atajyanye n’ibyo basabwa kubaka, bikarangira badashobora kurangiza imirimo biyemeje.ingero zirahari nk’abagiye bananirwa kubaka inyubako z’uturere n’imirenge nyuma bikaza kugaragara ko harimo amakosa mu itangwa ry’isoko ababikoze bagatabwa muri yombi.
Haribazwa impamvu abitwa ibifi binini mu kunyereza imitungo ya Leta bidafatwa ngo bihanwe! hitwaje ko ababikora babinyuza mu bwiru bukomeye ukibaza niba atari ugukingirana ikibaba.
4.Kwitana bamwana kw’abayobozi bamwe nabamwe mu ishyirwa mubikorwa ry’imihigo no guha agaciro ibyihutirwa kurusha ibindi. Aha haziramo ikibazo cy’ukwiye gucyaha undi mu kwihutisha ibyahizwe no kubishyira mubikorwa “ ese ninde ufata icyemezo gikomeye kuburyo utubahirije inshingano yiyemeje abihanirwa!uwagize uruhare mu itangwa ry’amasoko muburyo bwa baringa ninde ufata icyemezo cyo kumuhana ndetse no kuba yakurikiranwa mu nkiko!ubishinzwe se yaba abishyira mubikorwa uko bikwiriye?
5.ubufatanyacyaha kw’abakozi bamwe n’abamwe mu inshingano zo gushyira mubikorwa imihigo yasinyiwe imbere y’umukuru w’igihugu n’abaturage, byaba biri mubituma imihigo itagerwaho uko byifuzwa? Ese ntihaba hari abahiga ibyo batazashobora gushyira mubikorwa bitewe n’igihe gitoya baba barihaye bigatuma bahozwa ku nkeke y’ibyo biyemeje gukora bitinda gushyirwa mu bikorwa?.
6.Kubaka ibikorwa remezo bitaramba! Ujya kumva ngo hari ibikorwa runaka biri kubakwa bidaciye kabiri bigahita bisenyuka, bitewe n’ubushobozi bukeya bw’uwubatse cyangwa yarahawe amafaranga makeya agakora icyobita “ gusondeka, cyangwa kwikiza”, aha ndatanga ingero z’imihanda ya kaburimbo isenyuka imirimo yo kuyubaka itararangira no kuyisana bikazatwara imyaka.
Nko mu karere ka Rulindo umuhanda ujya Rubavu, inyubako z’inshike za bacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi zitamara kabiri. wajya kumva ngo hakenewe amafaranga yo kuzisana! mugihe izubakiwe rimwe nazo bidaciye mu ipiganwa usanga ntabibazo zifite kimwe n’izindi nyubako za Leta nk’urugero ahahoze inyubako ya KIST mu karere ka Nyarugenge yasenyutse ntagihe iramara.
7.Gukorera ku ijisho ry’abayobozi bamwe n’abamwe no “gutekinika” benshi bita kubeshya ibyagezweho, biri mubidindiza imihigo y’igihugu. Iyo babeshye ibyagezweho, biba bigoye kumenya ahari intege nkeya n’uburyo bafashwa mu kwihuta mu iterambere, ingero zabyo zirahar aho ingaruka ziza ku umuturage utishoboye utagira mutuweri de Sante akarembera murugo,abaturage bararana n’amatungo, isuku nkeya ku mubiri aho usanga hakorwa umuganda wo guhandura abaturage basabitswe n’amavunja hirya no hino mu gihugu. mu gihe ibintu byavuzwe mu mihigo ko ari “ sawa sawa”. Ibi byose bigira igihombo ku igihugu muri rusange.
8.Kutagira abanyarwanda bize ibijyanye n’ubumenyi ngiro kurwego ruhambaye, hari ingero cyane cyane imirimo imwe n’imwe ikorwa n’abanyamahanga mu Rwanda, aho usanga abayikora bahembwa akayabo k’amafaranga, rimwe narimwe ugasanga badindiza imishinga yahizwe kugerwaho kuko ntawundi baba bahanganye ku isoko ry’umurimo no kudashyirwaho igitutu mu kurangiza ibyo biyemeje gukora mugihe cyagenwe.
Na none umuntu yakwibaza abanyeshuri boherezwa kujya kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu nganda n’ibindi…,mu bihugu by’iburayi iyo barangije kwiga bagaruka mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyababyaye?
9.Kudasenyera umugozi umwe kw’abayobozi bamwe nabamwe,kwigira ba ntibindeba, ntiteranya ndamutse mvuze aho umuyobozi acyekwaho kunyereza umutungo wa Leta byangiraho ingaruka, utanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, umuyobozi uhohotera umuturage uwirengagiza gushyira mubikorwa ibyahizwe kurwego rw’igihugu,n’ibindi byinshi...
10.Guhabwa imirimo kwa bamwe batabifitiye ubushobozi biri mubidindiza imirigo imwe n’imwe y’igihugu.aho usanga umuntu adafite ubumenyi n’ububasha bihagije mu kintu runaka ayobora. wakwibaza niba “ ntawaba atinya gutunga agatoke utuzuza inshingano bitewe n’uwamushyize mu mwanya wa kazi arimo!”, hari abantu benshi usanga bitotombera ko batsindira imirimo runaka ariko ntibabe aribo bashyirwa muri iyo myanya!
Ese ntibyaba intandaro ya bamwe bakunze kuvuga ko runaka yaje mu ibahasha nta wamukoraho, bigatuma yica imirimo yashinzwe, gutanga service mbi ntagishe inama abamukuriye kuko ntabuhanga azwiho ndetse no kutamenya gufata ibyemezo mu kazi?.
Umuntu yasoza yishimira byinshi bimaze kugerwaho n’igihugu cy’u Rwanda kandi bigaragarira amaso ya buri wese, tu kitega kubona ibirushijeho mu myaka iri imbere, tubikesha imbaraga za buri wese urutuye.
Iki ni igitekerezo bwite cya Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO