00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa by’ubutwari byaranze umunyamakuru Shabakaka Vincent mu rugamba rwo guhagarika Jenoside (1990-1994)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 February 2017 saa 02:37
Yasuwe :

Muri make ibihe by’ingenzi byaranze itangazamakuru mu Rwanda kuva ryatangira, habayeho uburyo bw’iherekanyamakuru mu nzego z’imitegekere y’igihugu, uburyo bwo gukusanya no guherekanya amakuru bukaba bwaragiye buvugururwa bitewe n’uko ibihe byagiye bisimburanwa.

Kuva mu 1961 ubwo hatangazwaga ubwigenge bw’u Rwanda, hashyizweho itangazamakuru rya Leta ryari rishinzwe gucengeza amatwara y’ubutegetsi muri rubanda.

Uko ibihe byagiye bisimburana, itangazamakuru rya Leta ryunganiwe n’itangazamakuru ryigenga byabaga bihuriye ku murongo umwe wo gushyigikira no kwamamaza ibikorwa by’ubutegetsi bubi bwabaye mu Rwanda uko ibihe byagiye bisimburana, kugeza ku ibohozwa ry’igihugu n’ihagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande hari itangazamakuru ryiyemeje kugaragaza ukuri ku byaberaga mu gihugu, berekana amakosa n’ubwicanyi byakorwaga na Guverinoma.

Ingero zifatika ni nk’ikinyamakuru, Rwanda Rushya cyayoborwaga na Kameya André, Kiberinka yayoborwaga na Shabakaka Vincent, n’ibindi.

Shabakaka yibukirwa ku butwari bukomeye yagize mu bihe bikomeye, ubwo yajyaga gutara amakuru mu gace kagenzurwaga n’ingabo za RPF Inkotanyi akagaruka kuyatangaza i Kigali.

Abandi banyamakuru ni Kalinganire Charles wibukirwa cyane mu nkuru ye yagize ati “Utanyise inkotanyi twabipfa”, Rwabukwisi Vincent “RAVI” wayoboraga Kanguka n’abandi.

Muri iyi nkuru nifuje kubasangiza ku bikorwa by’ubutwari byakozwe na Shabakaka Vincent, watangazaga amakuru agamije gukumira ivangura no gutabariza abatotezwaga bakanicwa muri Jenoside yakozwe hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza kuya 31 Ukuboza 1994, igahagarikwa n’ingabo za RPF ziyobowe n’intore izirusha intambwe Perezida Paul Kagame magingo aya igihugu kikaba gitekanye kandi kurushaho gutera imbere.

Ibikorwa by’ubutwari bya Shabakaka Vincent

Gusesengura uruhare rw’umunyamakuru Shabakaka Vincent mu kurwanya akarengane no kugaragariza buri wese ukuri ku ntambara yo kwibohoza no kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bizafasha buri wese uzasoma iyi nkuru gusobanukirwa uko ibintu byari byifashe mu bihe binyuranye byaranze amateka yo kubohoza igihugu.

Itangazamakuru ryigenga ryahanganye n’irya Leta

Mu gihe kwigisha amacakubiri ashingiye ku moko byari muri gahunda y’ubutegetsi bubi bwari buyoboye u Rwanda, mu 1991 hemejwe politiki ishingiye ku mashaka menshi, hatangira kugeragezwa uko bakwigarurira bamwe mu bari batangiye kugaragaza ko barambiwe ingoma y’Akazu ya Habyarimana; ibyo nabyo babikoreshaga itangazamakuru ryegamiye kuri Leta hagamijwe guca intege uwo ariwe wese utemera amatwara ashingiye ku ivangura.

Bigeze mu mahina, uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana yafashe iya mbere ashinga Radio Rutwitsi yitwaga “Radio-Télévision Libre des Milles collines”, bishaka kuvuga Televiziyo Yigenga y’Imisozi igihumbi (RTLM).

Iyo televiziyo yari igikoresho cyo guhangana na Radio Muhabura ya RPF Inkotanyi kuko yo yigishaga ububi bwa Leta y’Igitugu ikanatanga impuruza iyo mu gihugu imbere habaga habaye ibikorwa byo guhungabanya uburenganzira bw’abaturage byabaga bigizwe ahanini n’ubwicanyi.

Indi nshingano y’ingenzi ya RTLM yari ugushishikariza gukora Jenoside. Itangazamakuru ryigenga ryo mu gihugu imbere ntiryari ryorohewe, kuko n’ubwo havugwaga ko mu gihugu hari ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bigenga bashoboraga kuzira inkuru z’ukuri batangaje mu gihe bashyize hanze ukuri Leta itifuzaga ko gusakara muri rubanda.

Bimwe mu bikorwa by’ubutwari bya Shabakaka Vincet mu nkuru zatangajwe ngereranya n’ibikorwa by’ubutwari, umunyamakuru Shabakaka Vincent wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Kiberinka yanditse inyandiko ijya inkora ku mutima, mu gihe yari amaze kubona ibikorwa by’ubugome byakorwaga n’abategetsi mu nzego zose z’igihugu bafatanyije n’interahamwe n’impuzamugambi hirya no hino mu Rwanda.

Uwo munyamakuru yasohoye inyandiko mu kinyamakuru Kiberinka nimero ya 13 yo kuwa 8 Gashyantare 1993, ifite umutwe ugira uti “Tariki ya 20/01/1993, Kigali yahindutse Beirut”.

Icyo gihe yanengaga imyitwarire y’uwari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Juvénal Habyarimana, wari wiriwe mu mutambagiro mu ndege ya Kajugujugu yari yiriwe izenguruka hejuru y’umujyi wa Kigali, yereka interahamwe ze ko azishyigigiye mu bikorwa zakoraga byo guhohotera abo zitaga abanzi b’igihugu. Ibyo bikorwa by’ubugome bikaba byaritirirwaga kwamagana amasezerano yo kugarura amahoro mu gihugu Leta y’u Rwanda yari yaratangiye kugirana na RPF Inkotanyi.

Inkuru yasohowe na Shabakaka Vincent yaravugaga iti “Ikinani cyo cyigaragambirije mu kirere”

Iyo nkuru yari iherekejwe n’amagambo anenga ibikorwa byakozwe n’uwari Umukuru w’Igihugu yereka abambari be ko abashyigikiye mu bikorwa bya Jenoside bageragezaga, ariko hakaba harimo n’impanuro ku cyari kimwitezweho muri ibyo bihe, kuko ku ishushanya mvugo yamubwiye ati “Manuka mubyeyi ntacyo uba interahamwe zawe turagusama” (Kiberinka NO 13,8/02/1993).

Dore amwe mu magambo yari aherekeje ishusho ya Habyarimana wari wariyise Ikinani-Ni byo koko Habyarimana natareba nabi Interahamwe ze “zizamusama.”

“Vuga ijambo rimwe gusa, uwo mutavuga rumwe acibwe umutwe”
“Umunsi w’itariki ya 20 Mutarama 1993 wari umunsi uteye ubwoba, ijuru rya Nyarugenge ryari ryijimye kubera induru n’imiborogo, Habyarimana we yafashe kajugujugu maze atambagira ikirere hejuru y’umujyi wa Kigali kugira ngo yereke interahamwe ze ko azishyigikiye. Indege yikozaga mu ry’agacu ikamanuka igakatira muri metero nke hejuru y’interahamwe ze yerekaga ko ashyigikiye”.

Mu gihe Shabakaka yasohoraga iyo nkuru, hirya no hino mu gihugu byaracikaga, Abatutsi bicwa mu Bugesera , mu Mutara, i Kibirira, Bulinga, Kinigi, i Murambi ya Gatete, Nasho, n’ahandi ntarondoye.

Shabakaka Vincent yabaye intwari mu mwuga we, kuko kwandika inkuru anenga Perezida Habyarimana n’ubutegetsi bwe bitari ibya buri wese.

Muri icyo gihe abanyamakuru batari mu ruhande rw’ubutegetsi ku buryo bweruye bari bake cyane, ugereranyije n’umubare w’abanyamakuru bari mu Rwanda.

Ikindi gikorwa cya Shabakaka cy’ubutwari kitagombye kwibagirana ni igikorwa cy’ubwitange yakoze ubwo yafatataga urugendo rugoranye akajya gusura ibirindiro bya RPF-Inkotanyi.

Icyo gihe yari ajyanywe no kuvuguruza inyigisho zari zigize icengezamatwara rya Habyarimana n’abambari be bakoreshaga bagamije kwangisha abanyarwanda RPF, bayitirira agatsiko k’Abagande bashaka kugarura ingoma ya gihake na gikolonize.

Nyuma yo kugirana ibiganiro no gusobanukirwa neza imigabo n’imigambi, RPF-Inkotanyi yari ifitiye igihugu, yagarutse i Kigali asohora inyandiko yagiraga iti “Umutungo uri hanze bawucyuye u Rwanda rwaba Paradizo”.

Icyo gihe yavugaga cyane umutungo mu by’ubwenge, kuko muri icyo gihe icengezamatwara ryakorwaga na Habyarimana n’akazu ke yumvikanishaga ko “n’abavuga ko ari impunzi z’Abanyarwanda zifuza kugira uburenganzira mu gihugu cyabo ari injiji z’abashumba b’inka zitize”.

Amaze gutangaza inkuru ku rugamba rwo kubohoza igihugu, Shabakaka Vincent yasohoye Filime nsobanuramateka yise “Aho umwaga utari” yerekanaga uko ingabo za RPF Inkotanyi zari zitwaye ku rugamba rwo kubohoza igihugu.

Nyuma ya Jenoside iyo filime ntiyongye kuboneka kuko abari bafite kopi zayo bishwe bakanasahurwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uwarokotse yasangaga ibye byarasahuwe cyangwa byaratwitswe.

Shabakaka Vincent ni muntu ki? (MHC, icyegeranyo ku banyamakuru bazize Jenoside,P46)

Shabakaka Vincent yari umwanditsi mukuru akaba na nyiri ikinyamakuru Kiberinka. Yavukiye i Bunge muri Komini Nyakizu, Perefegitura ya Butare kuwa 31 Gicurasi 1952. Amashuri abanza yayize ku Ishuri ribanza rya Bunge, yize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu Byimana, akomereza mu Rwunge rw’amashuri rw’i Butare mu Ishami ry’indimi.

Arangije amashuri yisumbuye yabaye umwarimu mu Ishuri ry’isumbuye ryitirirwaga Kadafi i Nyamirambo, nyuma yakoze muri Gasutamo ku mupaka w’Akanyaru, nyuma yimurirwa ku Gisenyi.

Yatangiye umwuga w’Itangazamakuru mu mwaka wa 1990. Yaharaniraga ukuri, yanabaye mu ba mbere batinyutse kuva mu Rwanda bakajya kwirebera uko inkotanyi zihagaze ku rugamba rwo kubohoza igihugu, agaruka gutangariza u Rwanda n’amahanga inkuru yahagazeho.

Shabakaka yishwe tariki ya 9 Mata 1994, umurambo we wabonetse 1996, ashyingurwa mu cyubahiro i Rwamagana, bikaba byaratangajwe n’umukobwa we Diane Shabakaka, muri Nzeri 2011.

Ndejeje Damascène
Tel: 0788353372


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages