00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibarwa ifunguye kuri Ministiri w’intebe ku kibazo cy’imikoreshereze y’indimi mu Rwanda

Yanditswe na Paul Mbaraga
Kuya 18 October 2018 saa 04:28
Yasuwe :

Nshingiye ku ihame ryemewe ku Isi yose no mu Rwanda ko ubwisanzure bugaragarira aho abaturage bavuga Leta ikabumva, ndabibutsa ko nabandikiye ku itariki ya 23 Mata 2014 mbasaba ‘kuzirikana ikibazo cy’imikoreshereze itanoze y’indimi zemewe n’Itegeko Nshinga no kubifatira ibyemezo byo kugorora’.

Ari mwe ari n’izindi nzego zo hejuru namenyesheje, nta na hamwe namenyeshejwe byibura ko ibarwa yabagezeho uretse ibimenyetso mfite ko njye nayigejeje ku biro byanyu.

Kuri njye mbona ko kubandikira nta gaciro byahawe kuko bimwe mu bibazo nagaragazaga na n’ubu biracyafite ireme cyane cyane mu itangwa ry’akazi.

Umuntu ashobora kuba ari umuhanga ashoboye akazi akakabuzwa n’uko atazobereye icyongereza ariko azi neza igifaransa. Wagira ngo icyongereza cyimitswe nk’igipimo cy’ubwenge kandi ari umuyoboro wo kumenyekanisha ubumenyi mu rugero rumwe n’izindi ndimi nk’igifaransa kiri ku mwanya wa gatanu ku Isi.

Mu gihe u Rwanda rumaze guhabwa intebe yo kuyobora umuryango mpuzamahanga ku Isi uhuza ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa, nagiraga ngo mbibutse ibikubiye muri iyo barwa kugira ngo ibitarakemuka bizitabweho mu migambi iri imbere nkuko twabyumvise mu magambo ya mbere y’Umunyarwandakazi umaze gutorerwa kuyobora uwo muryango guhera umwaka utaha.

Mu magambo y’igifaransa yakoresheje akimara gutorerwa kuyobora uwo muryango, Louise Mushikiwabo, yemeje ko u Rwanda rwafashe inzira yo rwimakaza indimi zitandukanye nk’isoko y’ubukungu, umwanya w’Igifaransa ukazitabwaho ari mu kwigisha, kuzuzanya n’izindi ndimi mu mahoro nkuko bikenewe ku isi nayo ihujwe n’indimi zitandukanye, ngo ibyo byose n’u Rwanda ruzabyitaho.

Mu gifaransa yakoresheje aya magambo « Quelque fois j’ai l’impression qu’on reproche au Rwanda d’embrasser plusieurs langues, ce qui pour nous est une richesse. »

« Le rayonnement de la langue, l’enseignement de la langue française, la cohabitation très pacifique du français avec d’autres langues, la place du français dans un monde multilingue, bien sur, ça va aussi concerner mon propre pays le Rwanda.»

Ababibona bambwira ariko njye mbona ko ‘la cohabitation très pacifique du français avec d’autres langues’ cyangwa ‘kubanisha mu mahoro igifaransa n’izindi ndimi’ mu Rwanda harimo amahoro ajunditse ipfunwe ku bavuga Igifaransa gusa kuko badahabwa cyane cyane mu kazi, amahirwe amwe n’abavuga Icyongereza gusa.

Nemera ko bombi bakagombye gushyiraho imbaraga kugira ngo bavuge izo ndimi zombi ariko ntibiborohera kimwe.

Ikibabaje ni uko mu mahitamo hahabwa amahirwe wa wundi uvuga icyongereza gusa kabone nubwo undi yaba amurusha ubunararibonye mu kazi. Ururimi si igipimo cy’ubwenge !

Bamwe babigaragaje ku bwinshi mu gitekerezo cyanjye cyasohotse kuri IGIHE.com cyari gifite umutwe wiswe ‘kwibutsa uburinganire bw’indimi zemewe n’Itegeko Nshinga bifite ishingiro ».

Ibyo nabyo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe narabibahaye nk’umugereka w’ibarwa nibutsa ko nabandikiye ngaha na kopi inzego zo hejuru.

Ariko abagize icyo babivugaho bose nta n’umwe watanze izina rye nyakuri nubwo babaga batanga ibitekerezo byubaka. Nyuma y’imyaka itanu mpisemo noneho gushyira iyo baruwa mu ruhame kugira ngo n’abasomyi bakomangwa n’ibibazo natabarizaga kuko aribo bigiraho ingaruka, bongere batange ibitekerezo.

Namwe Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe nimubona byagira akamaro, ibyo bitekerezo byazifashishwa mu biganiro byo kureba agashya kakorwa kuko gategerejwe cyane.

Iyi rero ni ibaruwa nari narabageneye hashize imyaka itanu

Paul MBARAGA
Kigali, 23/04/2014
[email protected]
C/o Kaminuza y’u Rwanda /CASS/ Ishuli ry’Itangazamakuru
Kigali Campus

Nyakubahwa Ministiri w’Intebe
Kigali

IMPAMVU: Kubasaba kuzirikana ikibazo cy’imikoreshereze itanoze y’indimi zemewe n’Itegeko Nshinga no kubifatira ibyemezo byo kugorora.

Nyakubahwa Ministiri w’Intebe ;

Mbandikiye nk’umuturage mbyitumye ku giti cyanjye nifuza kandi ko hatagira n’abazabyitwaza ku mpamvu za politiki, mbagezaho ikibazo cy’imikoreshereze y’indimi ijagaraye mu Rwanda.

Nubwo ikaramu ari iyanjye njye nyine, maze kubona ko hari n’abandi Banyarwanda bifuza ko hashyirwaho politiki ngenderwaho ku mikoreshereze y’indimi zemewe mu ItegekoNshinga.

Guverinoma yatanze amabwiriza yerekeye ko Icyongereza arirwo rurimi ngombwa rwifashishwa mu kwigisha mu mashuri rukanakoreshwa mu biganiro by’akazi no mu nyandiko z’ubutegetsi (administration).

Mu kubishyira mu bikorwa ariko hari abumvise ko igifaransa giciwe, ngo hari ndetse n’abatwitse ibitabo byanditswe mu gifaransa aho kubona amahirwe y’Abanyarwanda mu bwiganze bw’indimi nyinshi mu gihugu cyacu.

Hari ariko n’ababona ayo mahirwe ndetse bakongeraho ko hari n’izindi ndimi zazamuye agaciro kazo ku Isi nk’igishinwa, Icyarabu n’Igihindi dukwiye kwigisha abana bacu n’abashoramali bakorana n’amahanga.

Hari by’umwihariko urulimi rw’igiswahili cyemejwe ko ari rumwe mu ndimi z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rukwiye kwitabwaho.

Ndongeraho ko nkuko duteye imbere mu ikoranabuhanga tukaba tunafite umubano mwiza n’abahanzi ba mudasobwa, twakagombye kuba ubu dufite za mudasobwa zirimo n’ikinyarwanda mu mikoreshereze yazo (système d’exploitation) nkuko andi mahanga harimo n’abanya Afurika babikoze.

Ibitekerezo byasohotse ku mbuga za Murandasi bikurikira inyandiko natangaje (kuri iki kibazo), biratanga ikimenyetso ko hakwiye itohoza ryimbitse ryo kumenya nyakuri icyo Abanyarwanda muri rusange bifuza ku gaciro gahabwa indimi n’uburenganzira bw’abazikoresha.

Nubwo nanjye nabiruhiyemo, nagaragaje ko njye nshyigikiye byimazeyo ingamba yo guteza imbere ururimi rw’icyongereza mvuga ko cyari cyarasigajwe inyuma n’amateka kandi kidufitiye akamaro mu Karere no mu mahanga.

Ubu aho ngeze niha 68% mu kuvuga icyongereza naho mu kucyandika 75% (ni amanota nabonye muri test yanditse ya Kaminuza nkoramo).

Njye rero navuga ko kwiga no kwigisha mu cyongereza byambereye amahirwe. Ariko hari ahandi hagaragara ingaruka mbi zatewe no gushyira nabi mu bikorwa iyo ngamba y’ururimi rw’icyongereza.

Hirengagijwe ibintu bibiri : Icya mbere kutagena igihe gihagije (transition period) cyo kwinjiza icyongereza mu kwigisha habanje gutegurwa abarimu ku buryo buhagije.

Nubwo hafashwe ibyemezo byo guhita babashyira kuri gahunda yo kwigishwa icyongereza kimwe no kubishishikariza abandi bakozi, gusaba mwarimu ngo we anahite yigisha mu cyongereza byanahungabanyije agaciro ke imbere y’abanyeshuri mu gihe bamwe bakimurushaga.

Icya kabiri, bamwe mu bayobozi bahimbajwe no gutesha agaciro izindi ndimi aho usanga no mu mashuri y’incuke, ay’ibanze n’ayisumbuye barahise bashyira ivu ku mfashanyigisho z’igifaransa bakigisha icyongereza gusa.

Abana twakira ubu mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, nta gifaransa bazi neza nta n’icyongereza bazi neza n’Ikinyarwanda ntibazi kucyandika.

Ibi mbabwira si bishya kuri mwebwe ariko wenda mubifiteho indi sura kuko mugira raporo z’ubugenzuzi. Abanyarwanda nabo bakeneye kubumva mugaragaza ko muzi ikibateye impungenge kuri iki kibazo cyatumye bamwe bashora abana babo kwiga mu bihugu duhana imbibi nubwo naho byagaragaye ko kwabaye kuroha abana mu kandi kangaratete.

Mu rwego rwo gutanga akazi n’amasoko, hari interuro yogeye ubu iheza ku mugaragaro abadakoresha icyongereza kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibyo basabwa babitanze mu rurimi bumva neza.

Najya inama ko iyo nteruro yahindurwa “Excellent communication skills and excellent knowledge of the English language (both spoken and written), French knowledge will be of added value” biramutse byemejwe yasimbuzwa iyi “Excellent communication skills and excellent knowledge of English or French language (both spoken and written), Excellent knowledge of both English and French will be of added value”.

Urundi rugero nabonye rukwiye gukosorwa ni muri RRA, ariko ndibwira ko atariho honyine, aho batanga igipapuro ntangamakuru (form) cyo kuzuza kikaba kiri mu cyongereza gusa cyangwa wabandikira mu Kinyarwanda cyangwa mu gifaransa bakagusubiza mu cyongereza.

Abasoreshwa se bakoresha icyongereza bangana iki cyane cyane mu baciriritse ari nabo benshi. Najya inama niyambaza ubushishozi bwanyu, ko inyandiko zose mbwirwaruhame zajya zandikwa mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga nkuko byubahirizwa mu igazeti ya Leta.

Si ngombwa ko izo ndimi zigerekerana ku rupapuro rumwe uretse aho ari ngombwa cyane nko ku mafaranga, za nyandiko ntangamakuru (forms) na za certificat ariko nibura ushatse gukoresha ururimi yumva agasanga biteganijwe.

Ku mabaruwa, uwanditse mu rurimi ahisemo rwemewe, agasubizwa mu rurimi yanditsemo. Ayo ni amahame agenga ibijyanye n’ubutegetsi.

Uko biri ubu, umwenegihugu yibonamo nk’umunyamahanga aho ubuyobozi bwe butakimuvugisha mu rurimi yabwiyambajemo.

Harimo n’ibiganiro n’itangazamakuru (speechs, interviews, statements, press conferences, press releases) abayobozi bakwiye kwitwararikamo bagakoresha neza Ikinyarwanda batakivangiye igihe babwira Abanyarwanda.

Ubutumwa bugenewe amahanga nabwo bugahabwa umwanya wabwo n’uburyo bwabwo.

Muzirikane cyane cyane ko kuri iki kibazo harekwa intumbero iganisha, mu myumvire ya bamwe, ko mu myaka mike, igifaransa kizaba cyacitse mu Rwanda, abantu bose bavuga icyongereza gusa nkuko bimeze mu baturanyi b’ibihugu by’Iburasirazuba.

Ahubwo himakazwe ko mu Rwanda, mu gihe kiri imbere, twagera ku rugero buri wese ashobora kuvuga neza nibura indimi ebyiri cyangwa eshatu z’amahanga hitaweho mbere na mbere kandi ku buryo buhabwa agaciro kangana icyongereza n’igifaransa, indimi dukeneye mu itumanaho mpuzamahanga n’imibanire n’ibihugu duturanye mu mpande zose z’igihugu cyacu kandi kubera amateka y’izo ndimi mu Banyarwanda.

Ibi byashimangirwa na politiki ngenderwaho y’indimi mu Rwanda kandi hagatangwa amabwiriza yihutirwa yo guha amahirwe angana (mu guhabwa akazi) ku bavuga igifaransa n’icyongereza.

Ikimenyetso cyahita gihumuriza abavuga Igifaransa kwaba kugorora iriya nteruro nerekanye haruguru igahindurwa uko nabigaragaje.

Kubera ko iki kibazo gishobora kuba gihuriweho n’abantu benshi, noherereje Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki kopi y’iyi nyandiko nsaba izo nzego, mu byubahiro n’inshingano zazo, gusuzuma ishingiro ry’ikibazo cyangwa nabo bakagikoraho itohoza ryimbitse, bumva ko ikigamijwe kwaba gusuzuma niba ari ngombwa kuvugurura ingingo y’Itegeko Nshinga yemeza indimi zikoreshwa mu Rwanda igashimangira mu burenganzira busanzwe, uburinganire bw’indimi n’uburenganzira bungana ku bakoresha izo ndimi.

Bikajyana no kongera gushimangira ingingo ivuga ko inyandiko zose Leta isaba ko abaturage bakoresha (Amatangazo mbwirwaruhame, ifaranga, formulaires, forms, inyandikompamo) cyangwa abaturage basaba Leta mu rwego rw’irangamimerere no mu mirimo rusange yabo zakwandikwa kandi bakazihabwa mu ndimi zose zemewe n’Itegeko Nshinga.

Mugire akazi keza

Paul MBARAGA

  Bimenyeshejwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
  Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi)
  Forum y’imitwe ya politiki
  Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere myiza

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Paul Mbaraga ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho

Paul Mbaraga ni umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages