00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryo kubaka ubuzima bushya nyuma yo guca mu bikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 April 2025 saa 12:06
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko byegeranyijwe na Dr. Uwihoreye Chaste, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’imitekerereze ya muntu.

Nubwo umuntu ashobora kunyura mu bibazo bikomeye birimo intambara, ubukene, gutsindwa n’ibindi byinshi akenshi yumva ko nta bushobozi afite bwo guhindura ubuzima bwe, akizera ko abo mu muryango we, Leta cyangwa imiryango y’abagiraneza ari bo bamufasha mu kubisohokamo.

Muri iyi nyandiko turarebera hamwe imbaraga zo kubaka ubuzima bushya ziri muri twe, aho ibibazo ducamo bishobora kutubera isoko y’imbaraga n’ubushobozi bwo kugera ku nzozi zacu.

Komora ibikomere by’ubuzima

Iri jambo risobanura inzira yo gukira ibikomere byo mu mutima biterwa n’ibyo umuntu ahura nabyo kubera amateka ye, ibibazo yanyuzemo, cyangwa ibihe bikomeye yahuye nabyo.

Abantu bakoresha ubuvuzi bwo mu mutwe, ubufasha bw’imiryango, ndetse n’uburyo bwo kwita ku buzima bwabo bw’imitekerereze n’imibanire kugira ngo bakire ibi bikomere.

Kurema icyerekezo cy’ubuzima, impamvu yo kubaho

Iri jambo rigaragaza igice cya kabiri cy’uru rugendo, aho umuntu atabaho gusa akira ibikomere, ahubwo ajya imbere akubaka ejo hazaza he. Bisobanura gutekereza ku ntego z’ubuzima, kugira icyerekezo cyiza, no gushaka impamvu zituma umuntu yumva ko ubuzima bwe bufite agaciro n’icyerekezo.

Ushobora kongera kugira intego mu buzima, ukubaka ubuzima bushya bwuzuye icyizere no kugira uruhare mu muryango no mu muryango mugari binyuze mu kwigirira icyizere wowe ubwawe, ukava ku gutekereza ku hahise ahubwo ukanareba ahazaza.

Kuba umugenga w’indoto n’icyerekezo byawe

Ni ngombwa kumva ko ubuzima bwawe bugengwa n’ibyo ukora aho gutegereza ko hari undi uzagukura mu bibazo. Iyo ushaka impinduka, ugomba guhindura uburyo ubayeho, imbaraga ushyira mu byo ukora, ndetse n’igihe ubyitaho. Ibi bituma wigirira icyizere, ukirinda gutwarwa n’ubwoba no kumva ko uteze abandi buri gihe.

Kwigiririra icyizere no kwishakamo ibisubizo

Buri muntu yibitsemo imbaraga zidasanzwe zimufasha guhangana n’ibibazo. Hari igihe twumva twihebye, ariko uko umuntu yitwara mu bibazo bigira uruhare mu buryo abisohokamo.

Guhitamo kwishingikiriza ku bandi cyangwa guhunga ibibazo birushaho gukurura umunaniro n’ubwigunge. Kwiga kwishingikiriza ku mbaraga zawe ni ingenzi kugira ngo ubashe gutsinda ingorane.

Kwirinda kuba umucakara w’ubufasha

Ubufasha ni ingenzi, ariko iyo bukoreshwa nabi bushobora gutuma uwufashwa amera nk’uwutakaje ubushobozi bwo kwigira.

Ni byiza gufasha umuntu mu buryo bumufasha kubona imbaraga ze aho kumubera umwishingizi. Iyo umuntu yizeye ko buri gihe hari uzamufasha, atangira kumva ko atagomba gukora ibimufasha kwikura mu bibazo, akaba yaba imbata y’ubufasha aho gukoresha ubushobozi bwe.

Twige gutandukana n’amarangamutima, ibyiyumviro n’imyitwarire y’amagorwa

Ibibazo n’ingorane umuntu ahura na byo bishobora guhindura imitekerereze ye, bigatuma abona ubuzima mu buryo butari bwiza. Ibitekerezo bibi bishobora no kugira ingaruka ku mubiri.

Ni ngombwa kumenya uko umuntu yavamo iyo myumvire iganisha ku kwiheba, agashaka ubufasha, akagira inshuti z’imugirira akamaro kandi akigira ku byamubayeho aho kubigira umutwaro w’iteka. Ibi byose bifasha umuntu kubaho adatewe ubwoba n’ahazaza, ahubwo akagira icyizere cyo gutera imbere no gutsinda ibibazo.

Gutinyuka

Gutinyuka ni intambwe ya mbere mu kugera ku ntego. Benshi bagira ibitekerezo byiza ariko bagatinya gutangira. Hari abavuga ko babuze igishoro, abandi bagatinya ko bazatsindwa, ariko ntawakwigera agera ku nzozi ze atabanje gutinyuka. Kugira ngo ugere aho wifuza, ntugomba gutegereza kugira ibintu byose.

Ugomba gutangira n’ibyo ufite kuko no mu buzima bwa buri munsi, umuntu amenya kugenda agerageza, agwa, ariko agahaguruka. Iyo utangiye, ushobora guhura n’imbogamizi ariko iyo utaratangira na gato, nta kizigera kigerwaho.

Niba wifuza kubaka ubuzima bushya nyuma yo guca mu bikomeye, tinyuka urushanwe kuko muri ubu buzima tubamo, hari abafite intego nk’izawe rero irinde gucika intege, wirinde n’imitekerereze yawe y’ahashize kuko akenshi igusubiza inyuma.

Dr.Uwihoreye Chaste ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’imitekerereze ya muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .