00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe impinduka mu buryo bwo kugenzura ubwisanzure bw’itangazamakuru mu isi y’Ikoranabuhanga

Yanditswe na Kabagambe R. Ignatius
Kuya 5 May 2024 saa 02:41
Yasuwe :

Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Kabagambe R. Ignatius, inzobere mu itangazamakuru n’itumanaho.

Uko hagenda habaho iterambere mu rwego rw’itangazamakuru cyane binyuze mu ikoreshwa ridasanzwe ry’ikoranabuhanga, ingingo y’ubwisanzure bwaryo nayo yagiye ihinduka, akaba ariyo mpamvu ikwiye kureberwa mu ishusho nshya bitandukanye n’uko byahoze.

Hambere za Leta zabaga zirwanira kugenzura itangazamakuru ngo zigene icyo abaturage bazo bagomba kumva cyangwa kubona mu makuru, ariko byarahindutse, buri wese ashobora gutangaza no kwakira amakuru cyangwa igitekerezo aho yaba ari hose ku Isi, kandi akabikorera igihe ashakiye.

Mu minsi ya kera ibinyamakuru nibyo byagenaga amakuru nyamukuru agomba gutambuka, ingingo nyinshi zo kuganiraho akaba ariho zikomoka, televiziyo [nazo zari nke] arizo zitugenera ibyo tugomba kureba.

Ubu imbuga nkoranyambaga zivuka umunsi ku munsi nka X, zahaye ububasha buri wese bwo gutangaza icyo ashaka yisanzuye kandi atabangamiwe cyangwa ngo agenzurwe na ya mirongo ngenderwaho yo mu binyamakuru cyangwa za televiziyo.

Ya ngingo y’ubwisanzure bw’itangazamakuru bwahoze bugarukira gusa ku gutangaza ibintu bimwe mu binyamakuru, yamaze kurenga iyo mipaka, ubu ireba Isi yose.

Ufatiye urugero ku Rwanda, Umuryango uharanira Ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporters Sans Frontières [RSF], ntuhwema kugaragaza ibyuho biri mu kwisanzura kw’abanyamakuru mu Rwanda.

Mu gihe abatavuga rumwe na Leta basigaye bagorwa no kwigarurira amarangamutima y’abaturage kubera bwa buryo bwa kera, mu Isi y’ikoranabuhanga ho si uko bimeze kuko nko ku rubuga rwa X, abanenga guverinoma babikora bisanzuye ntawe uhutajwe.

Abantu nka ba Ingabire Victoire Umuhoza na Frank Habineza, bahoze aribo shingiro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo ubwabo baribura muri iyo Si.

Hari abatekereza ko guhisha imyirondoro yawe ‘anonymity’ ku mbuga nkoranyambaga ari bibi kuko bitiza umurindi abakwirakizwa imvugo mbi cyangwa amakuru mahimbano, ariko ku rundi ruhande bifasha abantu kwisanzura bakavuga ibyo bakeneye nta mpungenge z’umutekano wabo cyane iyo bari aho bigoye kuvuga icyo ushaka.

Kuvuka n’ubwiyongere bw’ibiganiro (Podcasts) na sheni za YouTube, nabyo biri mu byatumye habaho amahitamo menshi y’ibyo abantu bagomba kumva cyangwa kureba, binafungurira abandi amahirwe yo gutangaza ibyo bashaka bitandukanye n’uko byahoze mbere.

Ubu benshi ntibakigengwa n’imirongo ngenderwaho y’ibinyamakuru cyangwa ngo bagenzurwe na za leta, ahubwo nibo bihitiramo ibyo bavuga kandi kubera ko ibi biganiro byabo biba biri henshi bigera kure kandi mu gihe gito.

Mu murongo itangazamakuru rikoreramo muri ibi bihe, kurebera ubwisanzure bwaryo mu isura ya kera ntibihagije. Ubu n’ubwo igihugu cyakandamiza ibinyamakuru byandika cyangwa za televiziyo, abantu bakomeza gutanga ibitekerezo byabo kuri za mbuga nkoranyambaga, kuko ho bigoye cyane kuba hagenzurwa ijana ku rindi.

Za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga bikwiye gushaka uburyo bushya bwo gupima ubwisanzure bw’itangazamakuru rihora rihinduka kubera ikoranabuhanga.

Ibihe tugezemo ubu byatumye buri wese agira ububasha bwo gutangaza icyo ashaka igihe ashakiye kandi yisanzuye, bitandukanye na mbere ububasha bwari buri mu biganza bya bamwe.

Mu gihe tukigerageza kumva no gusobanukirwa imikorere y’itagazamakuru muri iyi Si y’ikoranabuhanga ni ingenzi kumenya ko ubwisanzure bw’itangazamakuru butagarukira cyangwa ngo bureberwe mu binyamakuru, radiyo cyangwa za televiziyo gusa ahubwo bwaguka bukagera no mu bundi buryo buriho bwo gukwirakwiza amakuru mu bwisanzure hifashishijwe murandasi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .