Hari ingeso n’imico mibi byahozeho mu Rwanda, bigaturuka ku burere butangirwa mu rugo, bigakomereza aho abana bahurira mu mirimo inyuranye nko kuragira, kuvoma, gutashya, ku ishuri n’ahandi.
Abana bagakura bakaba abasore n’inkumi, bagakomeza bagakura abakavamo abagabo n’abagore ndetse bakubaka ingo, maze uko bakura n’ingeso zigakura, hakaba ahiganje zigaragara kurushaho.
Gutukana, gukubita no kurwana ni ingeso zakunze kuba mu Banyarwanda, ndetse kurwana byo bigafafatwa nk’ubutwari, kumenya kwihagararaho, kwirwanaho no kwirengera ndetse no kurengera umuryango wawe.
Ahantu hagaragara bene izi ngeso, sosiyete iba ikiri inyuma mu myumvire, mu mitekerereze no mu migirire, ahatarangwa uburenganzira, amategeko cyangwa ukujijuka; mbese hamwe bavugaga ngo ukurusha imbaraga ni wo nyir’amategeko; hamwe ijisho rihorwa irindi, iryinyo rigahorwa irindi. Ni he hajyaga hagaragara izi ngeso mbi cyane?
Mu rugo
Uburere buhera mu rugo. Imibanire y’ababyeyi, abavandimwe, abandi bo mu muryango n’abaturanyi igira uruhare runini mu kurema imico n’ingeso by’umwana akiri muto kugeza akuze. Kagire utya (nanze gusubiramo ibitutsi), byari byeze mu rugo.
Umwana yakosa, igitutsi kikaba kiri hafi aho, kongeraho ngo ntacyo kizimarira. Hari n’ibitutsi bizimije aho usanga umubyeyi abwira umwana ati “urakabyara”. Ubwo akaba amusabiye kuzabona urubyaro rugoranye nk’uko ututswe agoranye. Umwana ukosheje agatukwa agakubitwa ikiri hafi cyose rwaba urusyi, igipfunsi, ikinyunguti, inkoni. Hari n’ababyeyi bateranya abana ngo barebe urusha undi imbara, bityo uneshejwe ajye yubaha umurusha imbaraga.
Ku mugezi
Amazi yakunze kuba ingume. Abana, abasore n’inkumi bagatumwa kuvoma amazi yo gutekesha, kumesa, gukora andi masuku, gutunganya ibinyobwa nk’igihe benze (kwenga) cyangwa bashigishe ikiganye, guhoma inzu n’ibindi bikorwa bikenera amazi.
Kubera ibura ry’amazi, wasangaga amajerekeni, ibibindi, amasafuriya n’ibicuma bitondetse ku mugezi hakurikije uko buri wese yahageze mbere y’undi. Ariko rero ku mugezi hagakunda kuba urugomo, ruzwi nk’inkomati, uwari inyuma ashaka guca ku bimbere, intugunda zigatangira ubwo kugera n’aho haduka imirwano. Inkomati nk’izi zasozwaga n’uko abanyambaraga bavomye mbere, abanyantege nke bakirirwa ku mugezi, bagera mu rugo na bwo bagakubitwa, hatitawe ku cyatumye batinda ku mugezi.
Mu rwuri
Muzi imvugo ngo “naka atukana nk’abashumba”, gukoronga byakorwaga n’abashumba, bakifata bagatukana nta mpamvu ifatika ibayeho, bikarangira bikuruye umujinya n’intonganya zivamo imirwano. Abashumba bakajya mu mitsi, bakanarwanisha inkoni baragije, bakaremana inguma, hari n’abicanaga kandi nta mpamvu ifatika yateye imirwano.
Mu bashumba ntibyagomberaga impamvu. Iyo babaga batuje bahimbaga impamvu. Ni byo bitaga guteranya. Bagateranya inka, bakanateranya abashumba. Ngo kandi naka yakunesha, bigatangira uko. Bagaca umurongo ubwo. Imvugo ngo renga renga, renga aha, renga nkumene nta kindi zari zigamije. Imirwano ikaduka ubwo.
Imvugo nka: ndakumena, ndagutikura, ndakunoba, nakwica biherekejwe no kwiyenza, gushotora no gukubaganira uwo urusha imbaraga byari ingeso. Kubaha undi no kubaha ubuzima bwa muntu hari ubwo byagerwaga ku mashyi.
Ku ishuri
Umuntu aba uwo yabaye mu buto. Ku ishuri, abarimu babaga barize, bajijutse ndetse barigishijwe kurera. Ariko kubera ko barezwe bakubita, no ku ishuri inkoni yararishaga.
Impamvu zatumaga mwarimu akubita umunyeshuri zari nyinshi: gukererwa ugasanga isaha yo kwinjira yageze, gusakuza mu ishuri, gutanga igisubizo kitari cyo, kutazana amazi yo kusukura ishuri, kugira umwanda ku mubiri no gutoteza umunyeshuri gusa nta mpamvu ifatika ihari. Mwarimu akagukubita igipfunsi, akaguhonda inkonji mu mutwe, akagutuma kwicira inkoni mu ishyamba, ubundi akayigukubita ikagucikiraho.
Kurwana ku ishuri hagati y’abanyeshuri na bwo byari byeze. Akenshi bigakorwa nka kwa kundi abashumba babikora. Abakuru bagateranya abato, ngo bamenye urusha undi imbara. Abana bakaremana inguma, akenshi abarimu barebera. Abanyeshuri bakarwanira mu ishuri, bakarwana barimo gukina, barwana bajya ku ishuri, bakanarwana batashye.
Mu kabari
Bavuga ko inzoga ari imfura ikanyobwa n’indi. Kuri iyi ngingo ngira ngo imfura zabaye nke. Uzi kugira ngo abasangiye besanye, batahane imisare nk’inguma. Umusemburo ukigera mu bwonko, abasore bakumvana imirya, bakarwana kakahava, bagaterana amacupa kandi bahoze basangira.
Higeze kwaduka imvugo igira iti “n’inka ntizikirwana”, hakaba n’indi igira iti “n’inka ntizigikubitwa”. Hari n’umugani uvuga ngo “inkoni ivuna igufwantivuna ingeso”. Abantu bari batangiye kujijuka, no kumva uburyo bwo kurwana, kimwe no guhanisha inkoni. Bwari uburyo bwo guca urugomo no guca intege abimakaje imirwano,
Mu isoko
Ugasanga hari abantu bitwa abajura mu mijyi mito n’iminini no mu dusantere tw’ubucuruzi. Bamwe bakora mu mifuka, abiba ibicuruzwa mu maduka, abiba abaguzi na bo bamaze guhaha. Hari n’abiba imyaka mu mirima: ibitoki, imyumbati, n’ibindi byeze. Mbese bagasarura aho batabibye. Bene aba iyo babaga bafashwe bakubitwaga n’umuhisi n’umugenzi.
Umwanzuro
Ingero zatanzwe ni nkeya. Ahaberaga urugomo ni henshi. Nawe wakongeramo aho uzi. Gutukana, gukubita no kurwana byahozeho. N’ubu hari aho bikiri, ariko byaragabanyutse cyane.
Zimwe mu mpamvu zabigabanyije n’igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubaha uburenganzira bwa muntu. Indi mpamvu ni uko abantu benshi bageze ku ntebe y’ishuri, bariga barajijuka, mbese baba abasirimu.
Impamvu yindi ni iy’uburere buboneye butangirwa mu rugo kuko ababyeyi bajijutse bagenda biyongera. Ahandi mutangirwa ni mu ngo mbonezamikurire n’amashuri y’inshuke mu bana bato aho batozwa urukundo no kubana n’abandi neza bakiri bato, bityo bakabikurana.
Mu ishuri kandi batozwa kubaha ibitekerezo bya mugenzi wawe n’ubwo byaba bitandukanye n’ibyawe. Kuri iki, hiyongeraho umuco wo kujya impaka zubaka, igitekerezo gisumbye ikindi kikaba ari cyo gitambuka, utsinzwe akabyakira nta yandi mahane abayeho.
Ababyeyi na bo bamenye icyo uburere buboneye ari cyo kandi ko gukanga no gutuka umwana bimuhahamura, bikamuremamo igiharamagara gihohotera abandi. Abarezi mu ishuri na bo bamenye ko umwana atarereshwa inkoni, ko n’iyo akosheje ahanishwa ibihano bitababaza umubiri cyangwa amarangamutima ye.
Uburere buboneye ni ingenzi. Kubaka umwana urezwe neza, ni ugutegura umugabo n’umugore b’ejo bazima, bazarera neza na bo abana babo; bityo urwo ruhererekane rukaba ipfundo ry’ingo nziza, imiryango myiza n’igihugu cyiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!