00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhuzagurika, umuzimu w’impinduka, kutamenya; kuki uburezi bw’u Rwanda bukomeje guteza impaka?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 July 2025 saa 01:44
Yasuwe :

Ubu inkuru iri kuvugwa ku burezi bw’u Rwanda, ni ijyanye n’uko amasomo mu mashuri abanza n’ay’incuke agiye kujya atangira Saa Mbili za mu gitondo aho kuba Saa Tatu nk’uko byari bimaze mu myaka ibiri bikorwa.

Byakuruye impaka, bamwe bati ‘ni akavuyo no kutamenya igikenewe, abandi bati muri iriya minisiteri bahahambye umusazi n’ibindi’. Hari n’uwo numvise kuri radio avuga ko n’amasaha y’akazi akwiriye gusubira gutangira Saa Mbili, ngo abantu bakava mu bunebwe.

Ibyo byatumye nibaza byinshi kuri izi mpinduka ziba mu burezi, ariko zikakiranwa imitima ibiri, ndetse icyita rusange ni abantu binubira ko iyi minisiteri ihoramo impinduka za hato na hato.

Aho abantu bahera, ni izikorwa mu bayobozi ba Minisiteri y’Uburezi. Mu myaka 31 ishize, iyi minisiteri imaze kuyoborwa na ba minisitiri 17, uwayirambyemo ni Murenzi Romain wamaze imyaka itanu, abandi nta warengeje itatu.

Usesenguye impamvu iyi minisiteri ariyo ikorwamo impinduka nyinshi, ntiwajya kure y’ukuri. Ahanini urebye, usanga ibyo yitezweho ari byinshi, bityo buri mu minisitiri uyihawe, aba yitezweho impinduka, bivuze ko uwo aba asimbuye hari aho atageze bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Minisitiri mushya aramutse agiyeho ntakore impinduka, ubwo yaba akora iki niba uwo asimbuye yaravuyeho kubera hari ibitagenda? Ikibazo ahubwo cyaza mu gushyiraho impinduka zitatekerejweho cyangwa zitajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurirmo.

Mu myaka yashize, ku biga mu mashuri yisumbuye, hari benshi bize ‘section’ zimwe na zimwe bahunga imibare. Uyu munsi imibare yaragarutse ku bantu bose. Minisitiri wari wakuyeho kwiga imibare mu biga amasomo amwe, icyo gihe wasanga ari cyo cyari gikenewe, ariko uko byagenda kose, ubu imibare ntaho wayihungira mu kazi kose waba ukora, ndetse no mu buzima busanzwe. Imibare ni ingenzi.

Nubwo waba umunyamategeko, ukeneye nibura kumenya imibare y’ibanze, ntiwakangisha ko wowe uburana mu magambo, kandi ejo n’ejobundi uzaburana imanza zirimo amafararanga cyangwa iz’ubutaka zirimo meterokare, ijanisha n’ibindi bigusaba imibare.

Minisitiri uzashyirwaho ntakore impinduka, uwo ntacyo azaba aje kumara, impinduka si mbi, ikibi ni icyo zigamije n’uburyo zigiye gukorwamo.

Hari n’ikindi abavandimwe dufatanije gukunda uburezi bagaraza buri gihe: ko mu burezi hari ibitagenda. None se niba hari ibidatunganye, ubwo Minisiteri yabirebera cyangwa haba hakwiye amavugururwa yo kubikemura. Kuvuga ko hari ibitagenda ariko ntunemere impinduka zo kuzana ibisubizo, twibaze, ubwo umuntu aba atanze uwuhe muganda?

Kuki amasaha yateje rwaserera?

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwakoze amavugurura mu burezi arimo ko kuva mu mwaka w’amashuri utaha wa 2025/26 abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangira amasomo saa Mbili za mu gitondo aho kuba saa tatu.

Gahunda yo gutangira Saa Tatu yagiyeho ku bwa Dr Uwamariya Valentine. Icyo gihe yasubizaga ikibazo cy’uko abanyeshuri bazindukaga mu museso wa kare, kandi igihugu gishaka ko bazajya biga rimwe ku munsi.

Niba mwibuka neza, ntabwo iyi gahunda yigeze yamaganwa, benshi mwayakiriye neza, kuko mwumvaga icyo ije gukemura.

Nyuma y’imyaka ibiri, ku bwa Nsengimana Joseph hafashwe umwanzuro ko ikurwaho. Impamvu ni uko abana bagomba kongera kwiga kabiri ku munsi aho kuba rimwe ku munsi.

Aho rero ni ho impaka zivukira. Dr Uwamariya azanye ibi, Twagirayezu Gaspard arabikomeje ariko Nsengimana Joseph arabihinduye.

Imiterere y’ikibazo

Mu bisanzwe, byavugwaga ko abanyeshuri biga ingunga imwe [single shift] ariko wasesengura neza imiterere y’imyigishirize ugasanga atari ko bimeze ahubwo ahenshi biga basimburana mu ishuri (double shift).

Nubwo byari byaremejwe ko abanyeshuri bazajya biga rimwe, si ko ku mashuri menshi byakorwaga. Nibura 52% by’amashuri ya leta n’afatanya na leta, abanyeshuri bigaga kabiri, kandi mwibuke ko gahunda yari ukwiga rimwe.

Hari n’ibigo by’amashuri byafashe umwanzuro wo guhuza amashuri hagamije kwiga ingunga imwe, ugasanga ishuri rimwe ry’abana 50 rihujwe n’abandi bangana gutyo, ugasanga mu cyumba cy’ishuri harimo abana 100 cyangwa se 80... Mu by’ukuri aba bana ntabwo bashobora kwiga neza uko bikwiye, bikaviramo benshi gusibira ndetse umwana usibiye kenshi akareka n’ishuri hamwe na hamwe.

Ubwo ayo mashuri ugiye kuyareba, ushobora kuyaveba ukavuga ngo aba barenze ku mategeko, ahubwo abayayobora barebye kure kuko gahunda yo kwiga rimwe ntikora.

Hari umwarimu wigisha mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza muri Kigali, yigisha abanyeshuri 115 kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

Ni umurimo utoroshye ku buryo “umuntu ataha ananiwe cyane. Mu isomo ntabwo wabakosora bose ugenda ukosoramo bake cyangwa ukabashyira mu matsinda kugira ngo ubashe kumenya uko ubakosora".

Kugira ngo abashe kumenya intege nke za buri munyeshuri n’icyo yamufasha bitegereza isuzumabumenyi azakosorera mu rugo.

Nubwo wazana Salomo wo muri Bibiliya wari umuhanga karundura mu myigishirize, byagora gusobanura ukuntu uhagarara imbere y’abana 80, ukabigisha bose bagakurikira kandi ukabakurikirana buri wese mu ntege ze.

Mbere na mbere, urebye imiterere y’amashuri yacu, abo bana barahekeranye, ishuri rirashyushye, bari gusinzira, ab’inyuma bari gusakuza, abandi bari gukirana, nawe mwarimu uri imbere uri kuvuga utiyumva.

Wa mwarimu wigisha abana 115 yavuze ko ku ntebe bicara ari bane mukanya umwana akaba arahamagaye ati “mwari uyu yicaje igikapu ku ntebe” mwarimu akajya guhendahenda ngo akimanure ubwo n’abandi hirya ni ko bahamagara.

Ntabwo gahunda yo kwigisha ingunga imwe ishoboka mu gihe nta bikorwaremezo by’amashuri bihagije, yewe si n’ikibazo kizakemuka vuba kuko Abanyarwanda ntabwo bazahagarika kubyara vuba aha.

Hagati aho, nkwibutse ko abana bavuka uyu munsi, mu myaka itanu bazaba bikubye kenshi kurushaho. Ntibigoye kubyumva kuko 64,6% by’Abanyarwanda ni urubyiruko, abasatira imyaka yo kubyara ni benshi!

Ubusanzwe abanyeshuri basabwaga kugera ku ishuri Saa Mbili, hanyuma bakitegura gutangira amasomo, Saa 8:45 ahenshi babaga bari kuri ‘rassemblement’ ikarangira Saa tatu bajya mu ishuri.

Abana baba bagomba kwiga mu bice bitanu, buri kimwe kiba gifite iminota 40, ibyo bigafasha kuba nibura amasomo yagenwe yabasha kuyiga akarangira, abana babonye umwanya wo kurya, bakinnye, batameze nk’abari gupakirwamo amasomo.

Bivuze ko gusubiza kwiga Saa Mbili, bijyana no kujyanisha amasomo agomba kwigwa muri bya bihe bitanu, ariko icy’ingenzi kurusha ibindi, ni ukumenya ngo umwana urangije umwaka wa gatatu agomba kuba azi kwiga ibi.

Niba ari ugusoma, agomba kuba azi gusoma iki, kwandika nabwo agomba kuba azi iki, ntibibe nka bya bindi byabaye mu myaka mike ishize aho wasangaga umwana wo mu Rwanda ari uwa nyuma mu karere mu gusoma no kwandika.

Impamvu gusubiza amasaha Saa Mbili byari byaratinze

Hajya gushyirwaho kwiga ingunga imwe, mu bigaragara, byavuzwe mu magambo ariko wareba ugasanga bidakorwa n’aho bikorwa birica aho gukiza. Bityo rero tugomba kwibwiza ukuri, tukareba ikibereye uburezi bwacu.

Ubushobozi bwacu mu barimu, mu mashuri n’imiterere y’integanyanyigisho, ikibereye ni uko abana biga ingunga ebyiri. Ibyo bivuze ko rero isaha ari ikintu gito, ahubwo igikenewe ni ukureba icyafasha ngo uburezi bukorwe neza.

Gutinda ku isaha ni ukureba bugufi. Kugira ngo bijye guhinduka, Minisiteri y’Uburezi yakoze ubushakashatsi mu bantu batandukanye bari mu burezi no mu barimu, bagaragaza ko bidashoboka ko amasomo yagenwe yigwa ngo arangire mu gihe ibintu bidahindutse.

Guhindura ibintu si ibibi, guhinduka si bibi, udahinduka ni uwapfuye! Ikibi ni uguhinduka upfa!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages